Akarere ka Burera: Meya Uwambajemaliya arabazwa miliyoni 23.000.000 frw nyuma abeshya Minaloc
Uriye umusaza aruka imvi!!Meya w’akarere ka Burera Uwambajemaliya yabeshye Minaloc ko yishyuye abahoze ari abalimu.
Imiyoborere ihamye itanga ituze mu baturage.Imiyoborere ihamye niyo mutekano. Imiyoborere ihamye niyo cyerekezoc y’ubukungu mu baturage.Imiyoborere yubakiye ku kimenyeto kinaniwe itera amakimbirane mu baturage. Imiyoborere yubakiye ku kinyoma iteza umutekano muke hakabamo guhunga,gufungwa ndetse no gupfa.
Mu Rwanda hamaze kugaragara ikibazo cya bamwe mu bayobozi berekana intege nke mu miyoborere aho gusimburwa bakazamurwa mu ntera.Turebe mu karere ka Burera aho kava naho kajya.Ibibazo byurudaca mu karere ka Burera byahawe uburiri byarasasiwe biraryama kuko byanze gukemurwa.Ubu haravugwa ikibazo cy’abahoze ari abalimu bakomeje gutabaza. Mu karere ka Burera n’ubu abaturage baribaza irengero ry’amafaranga yabo yari kububakira ivuriro rya Kamanyana(poste de santé) aho yarengeye. Abatanga amakuru bo baragira bati:Poste de santé ya Kamanyana yakiwe umusanzu wo kuyubaka nyuma murumuna wa Meya witwa Umutesi Drocella wari Gitifu w’akagali ka Kamanyana yahise ayikubitira umufuka.
Aha rero bakavuga ngo nigute abandi Meya Uwambajemaliya abahana iyo bakoze ikosa kuki akingira Umutesi Drocella wabibiye amafaranga? Igitangaje ni uko Meya Uwambajemaliya aho kubwira murumuna we Gitifu Umutesi kugarura amafaranga y’umusanzu wo kubaka Poste de sante ya Kamanyana yamwimuriye mu kagali ka Gisovu.Ese ubu iyi n’imiyoborere ?ese wayobora gutya umuturage akagera kuki? Abaturage bo mu karere ka Burera barashonje rurakinga babili kubera inzara yo kudahinga amasaka ,ngo dore ko aricyo gihingwa kihera kurenza ibindi byose. Abanyaburera ngo ibigoli byonyine ntibyabatunga. Bibaza impamvu guhinga amasaka ari kirazira kandi yarabatezaga imbere,baragira bati:Twarayahingaga yakwera tukayatungisha imiryango tukanayagurisha. Ikindi gikomeje kuba ingorabahizi ku ngoma ya Meya Uwambajemaliya ni miliyoni makumyabili n’eshatu (23.000.000 frw) zaburiwe irengero kandi yari yarateguriwe igikorwa cyo gukoresha bamamaza umukandida wa FPR none bakaba barabuze irengero ryayo.
Aha rero niho haza ikibazo kuko bamwe mubo twaganiriye bakora mu karere ka Burera bakanga ko twatangaza amazina yabo kubera umutekano wabo tuganira badutangarije ko umunsi w’irahira rya Perezida wa Repubulika babuze imodoka bagendamo bagenda mu makamyo kugera kuri Nyirangarama. Ubu rero hakaba hari amakuru atugeraho ashingiye kubyayo mafaranga ko umuriro watse hagati muri nyobozi y’akarere ka Burera. Ikindi twakuye mu karere ka Burera n’uburyo Meya Uwambajemaliya ashora akarere mu manza kugeza ubwo uwitwa Munyamashaza Didace agatsinze. Gusa iyo akarere katsinzwe gushyira mu bikorwa kwishyura uwagatsinze biba bigoye.Ikibazo kindi kivugwa n’uburyo Meya Uwambajemaliya yabeshye umukozi wa Minaloc ko yatangiye kwishyura abahoze ari abalimu bakaza gusezererwa mu buryo butunguranye. Umukozi wa Minaloc yakoresheje nimero ye yoherereza 0788440133 agira ati: Yambwiyeko hari abo batangiye kwishyura none ndamubwiye ngo azayimpe ndebe.
Iki rero n’ikinyoma gikaze kuko nanjye nahamagaye Meya Uwambajemaliya nongeraho n’ubutumwa kuri telefoneye aranabusoma yanga kunsubiza. Uwari Guverineri w’intara y’amajyaruguru nawe yabwiye Meya Uwambajemaliya gukemura ikibazo cyabahoze ari abalimu amwemerera ko azagikemura na n’ubu yaranze. Igihe urwego rw’umuvunyi rwazengurukaga uturere nabwo abo balimu bakibajije bakurikije akarengane kabo nabwo Meya Uwambajemaliya avuga ko azagikemura. Icyo gihe nk’uko tubifitiye kopi inama yabereye mu murenge wa Rugarama wo mu karere ka Burera. Urwego rw’umuvunyi niba rwarandikiye Meya rumusaba kwishyura abo basaza n’abakecuru bahoze ari abalimu akanga kubyubahiriza hazakorwa iki? Abo basaza nabo bakecuru nta rwego bataregeye kandi bose bategeka Meya kubishyura ntabikozwe. Ninde waba afite imbaraga zarenganura abo bakecuru n’abasaza?utazifite ninde?birababaje kubona abantu bakoreye igihugu baguma mu gihirahiro.Ubu rero hategerejwe kureba igisubizo cyangwa icyemezo kizafatwa na Minaloc hakurikijwe ikinyoma cya Meya Uwambajemaliya avuga ko yatangiye gukora ibyo yasabwe.
Buri muturage wese wo mu karere ka Burera aribaza impamvu bahohoterwa ntihagire igikorwa ngo barenganurwe. Abantu bakibaza niba ibibazo byose bizajya bikemurwa na Perezida Kagame ,bo mugihe byabananiye. Akarere ka Burera gategerejwemo impinduka.