Kuki intara y’Amajyepfo ishinjwa kugira inzererezi nyinshi ?

Intara y’Amajyepfo igizwe nizari Perefegitire eshatu,Gitarama ,Butare na Gikongoro. Ubu biravugwa ko intara y’Amajyepfo ifite abana b’inzererezi kurusha izindi ntara. Ababyeyi bamwe bo mu ntara y’Amajyepfo ntibemeranya n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco, National Rehabilitation Service (NRS), gitangaza ko mu mibare gifite y’abana bazerera hirya no hino mu gihugu, abenshi ari abaturuka mu Ntara y’Amajyepfo. Aba babyeyi tuganira banze ko amazina yabo yatangazwa kubera umutekano wabo,ariko bagira bati”kuki iyo umuntu yicaye ku ntebe nyobozi avuga ibinyuranye n’ubuzima bw’umuturage.

Mureshyankwano guverineri w'intara y'amajyepfo[photo archieves]

Aba babyeyi batangarije ikinyamakuru ingenzinyayo com ko ubukene butuma abana babura icyo barya bagata ishuri bakaba inzererezi. Igice cy’Amajyepfo bizwiko abagituye bakoraga ubucuruzi bw’amacaguwa kongeraho ubushofeli bw’amatagisi none bikaba byaravuyeho. Niba rero bavuga ko ahakurwaga ibitunga imiryango hatakibaho ,bikaba aribyo bitera ubuzererezi bw’abana kuki hatashakwa izindi nzira zabyara ubutunzi bwakumira ubukene. Abumvise ijambo ryavuzwe na Bosenibamwe Aimé,ukuriye NRS ubwo yari mu Karere ka Huye mu nama yari igamije gusuzuma iterambere ry’Intara y’Amajyepfo,basanze arivuze atatekereje.

Umwe mubari muriyo nama yatangarije ikinyamakuru ingenzinyayo com ko ntawanga ibyiza ahubwo abibura,ikindi nta mubyeyi wifuza kutabana n’umwana we ahubwo amuhagurukaho kuko byaba byananiranye.Niba Bosenibamwe aziko intara y’Amajyepfo ariyo igira inzererezi nyinshi we akora iki ngo zihacike? Niba Bosenibamwe agorora umwana mubigo ashinzwe nta menye aho wa mwana azataha byo bimariye  iki abagorowe? Kuva u Rwanda rwatangira kubamo imijyi itandukanye ninako habayemo inzererezi ,ariko ubu harimo ikibazo kuko abafite imyaka cumi n’itanu kugera kuri makumyabili  usanga batazi iyo bavuka. Aba baragororwa babasubiza mu buzima busanzwe ugasanga yasubiye mu muhanda kuko atagira iyo ataha. Gutanga ingero ko inzererezi zituruka mu majyepfo ,ntutange igisubizo bisa nko kugosorera mu rucaca.

Bosenibamwe ushinjwe ikigo cy'inzererezi[photo archieves]

Abasesengura imibanire mu ngo z’ubu hifashishijwe uko  abashakanye  bicana  cyangwa uko batandukana bemeza ko ariyo ntandaro y’abana bazerera,aha rero niho havugwa ko Leta yakabaye ishyira imbaraga kugirengo amakimbirane yo mu ngo acike. Harebwe ishusho y’ibibazo byugarije ingo ,kongeraho ko umugabo n’umugore usanga ari abazunguzayi  bava mu rugo bagiye kuzunguza bagafatwa bagafungwa babana babo bakabura kirengera bagahitamo kujya mu muhanda. Umwe mu bashakashatsi twaganiriye yagize ati”u Rwanda rufite ikibazo rwirengagiza kuko uyu munsi abantu bubatse ingo kuva ku myaka 52 kugera 40 bugarijwe n’ibibazo by’amikoro makeya  kandi bakaba barabyaye abana barenze babili.Undi nawe ati: Umubyeyi yabaga mu mahanga yaraje aba mu mujyi runaka ntiyajya mu cyaro baza kwitaba imana abo babyaye ubu nabo batangiye kubyara ,ugasanga niho havuye inzererezi. Ikindi gikurura ubuzererezi kikanirengagizwa ni ibigo by’impfubyi byafunzwe hakaza kuba imiryango ikennye yafashe abana babaga muri bya bigo ikabura icyo ibagaburira bakigira mu muhanda.

Uburaya nabwo bwongera inzererezi. Uduce tw’imijyi yose usangamo urubyiruko rutarengeje imyaka cumi n’umunani rurara mu mateme. Ubwihebyi bw’uru rubyiruko nibwo usanga buba intandaro y’urugomo. Umugore umwe twaganiriye akanga ko amazina ye yatangazwa tuganira yatubwiye ko afite imyaka makumyabili n’ibili ,ariko akaba atazi umubyeyi n’umwe umubyara. Aha yagize ati”nakuze mbana na nyogokuru ubyara mama nawe aza kwitaba imana ubu ndandagaye nanjye mbyaye kabili. Intimba y’uyu mugore ishingira ko bamubwiraga ko i se umubyara ari umusirikare kandi bakaba basa ,ikindi akaba ari Afande mukuru ,ariko akaba  aba mubuzima bumugoye.

Uyu mwana cyangwa uyu mugore arasaba ko yahabwa ubufasha ba nyirarume bakamuha umunani wa nyina,abarizwa mu murenge wa Tumba akagali ka Gitwa mu karere ka Huye. Uwazenguruka igice kinini kimwe mu mijyi y’u Rwanda akagera  no mu murwa mukuru Kigali wasanga ibibazo by’abana bazerera biterwa n’ibibazo bitandukanye ariko bihuriza k’ubukene,no kutumvikana hagati yabashakanye. Dr Alivera Mukabaramba ni umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yigeze kuvugira mu karere ka Nyaruguru ko ababyeyi badohotse batakita kubo babyaye,icyo gihe umubyeyi umwe yaubwiye ko inzira yose yavagamo ibibatunga Leta yayifunze,yatanze urugero rwo gucuruza caguwa,kongeraho kwenga ibigage ukabicuruza.

Dr Mukabaramba yamusubije ko ibyo byataye agaciro ko hagomba gukoreshwa ibyanyuze mu nganda. Ubushakashatsi bwerekana ko abana b’u Rwanda barara mu mateme kandi hakerekanwa ko  batangwaho akayabo bajyanwa i Wawa,kuki hatarebwa inzira yo kubashyira mu bigo bakigana nabandi bana bafite ababyeyi bifashije ko byabakuraho ubuzererezi. Niba kujyana abana i  Wawa nta nyungu zizndi zibyiherekeje inyuma ,kuki batabasubiza mu bigo byabarera bakigana nabaturanyi babo,kuko  kwigishwa umwuga utazamutunga bimaze iki? Ufite impuhwe za kibyeyi wese asanga hakwiye ingamba zo gukura abana mu muhanda bagashyirwa  hamwe nabandi bakigana nabo kuko iyo babanye nabo babanaga mu muhanda ntacyo bagororwaho.

Gusaba umuyobozi w’urwego runaka  nko guhera ku karere kugera ku kagali gukemura ikibazo cy’abana bo mu muhanda ni nko gusaba ibidashoboka. Imirimo yazamura umunyacyaro yarabuze ahenshi usanga bucya bicaye rikabarasiraho kugera rirenze. Kwirengagiza ikibazo cy’abana bazerera mu muhanda bamenyeko ari ugukurura ububandi bukabije. Ikindi kibazo kitavugwaho rumwe ni icy’abana bakora mungo ,aha rero bamwe mu bana usanga babaho muri ubwo buryo tuganira badutangarije ko aho kwicwa n’inzara wakorera ayo mafaranga ukabasha kwitunga kuko uba utakizerera mu muhanda utanakubitwa n’inzego z’umutekano.

Imitungo y’abana b’impfubyi nayo ikomeje guteza ikibazo kuko abayitunze banze kuyirekura ,kandi abenshi usanga 78% ari abo munzego nkuru za Leta,ikibazo cyabo kikaba ariyo mpamvu kidakemuka. Niharebwe icyakumira ubuzererezi mu bana b’u Rwanda. Kalisa Jean de Dieu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *