Ferwafa izagira umutuzo ryari?
Inkuru ikomeje kuba kimomo ko mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru (Ferwafa)ryugarijwe n’ibibazo bitarabonerwa umuti kubera ko ihoramo intugunda zishingiye ku miyoborere.
Ferwafa yaranzwemo ibibazo kuva 1980 kugeza n’uyu munsi wa none. Ferwafa ibamo amatora cyangwa bashyirwaho?ibyibazwa na benshi ni gute uzayobora Ferwafa amenyekana uwazasimbura ataravaho?Ikindi kigoranye muri Ferwafa ni ishyirwaho ry’umunyamabanga kuko kuva kuri Jules Kalisa kugeza kuri Habineza havuzwemo ibibazo k’ubunyamabanga bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ariko aho gukemuka birushaho kwiyongera.
Amakuru ava ahizewe ashimangira ko byose biterwa no kuba wabonye akazi kubera imbaraga zikaguhaye ntiwubahe abanyamuryango ba Ferwafa kandi aribo wakubashye mbere nka ba shobuja.
Ikindi kibitera ni uko ba nyiri amakipe bagira ba ntibindeba kuko bahabwa abayobora Ferwafa nkaho aribo bakabashyizeho. Hanze aha biravugwa ese Habineza ajyanywe n’iki?ese nibwa buryo bwadutse wirukanwa ukavuga ko weguye ku mpamvu zawe bwite? Ubu biravugwa ko Habineza Emmanuel yeguye ku bw’ubwuko yabisabwe kandi ngo nyobozi nshya iyobowe na Gen Sekamana igomba kwishakira uwo bazakorana.
Ikinyoma nicyo kimikwa kurenza ukuri kuko Habineza ubwe yivugiye ko ababajwe no kuba ibyishimo byo kuba muri Ferwafa bimuciye mu myanya y’intoki.
Habineza yari yabonye umwanya asimbura Uwamahoro nawe wari wagiranye ibibazo na De Gaule akamweguza. Abandi bumvise ijambo rya Rtd Brig Gen Sekamana akimara gutorwa kuyobora Ferwafa akavuga ko azabanza kureba imikorere y’umunyamabanga wa Ferwafa ababikurikiranye basanze ariyo nzira yo kweguzwa kwa Habineza muri Ferwafa.
Inteko rusange niyo itezweho gushyiraho umunyamabanga wa Ferwafa ,uretse ko nayo itagira ijambo.
Kalisa Jean de Dieu