Mukura V.S, kera habayeho !
Ikipe ya Mukura yagize ibigwi byagiye nka nyomberi,izize iki? Abatabara nibatabare idasanga A.S Muhanga mu cyiciro cya kabiri.
Amahindira ya Mukura yagiye he?ese ubu Mukura ihagaze ite?kuki Mukura itakivugwa nka kera?Ikipe ibarizwa mu majyepfo y’u Rwanda ikambara umuhondo n’umukara isigaye kera kuri habayeho cyangwa karahanyuze muri Ruhago nyarwanda.
Mukura irateraguza bikanga igahora ishakisha kutamanuka mu cyiciro cya kabiri. Abakunzi ba Ruhago nyarwanda bibaza icyo Mukura izira kikabayobera.Amavu n’amavuko y’umupira w’amaguru akomoka mu bisekura bya Mukura Victor sport kuko, muri Astrida niho hakiniwe bwa mbere umupira w’amaguru.
Ikipe Mukura byavuye kuri Komine Mukura mu1961 kugeza n’ubu.Ikipe ya Mukura mu myaka yo hambere yagize ibigwi byiza igatwara ibikombe igatinya icya shampiyona gusa. Turebe Mukura kuva 1980 kugera1994 yari ihagaze ite?ikipe Mukura yari ihagaze neza muri Ruhago nyarwanda kuko yatwaraga ibikombe bya Trophe Habyarimana cyangwa uwa gatanu Nyakanga kuko yagitwaye 1986 yongera kugitwara 1990.
Ibikombe byacaracaraga nabyo ntiyabireberaga izuba kuko yarabitwaraga. Mukura yagiraga abakinnyi mu ikipe y’igihugu kandi babanzaga mu kibuga uwo twaganiriye yampaye urugero rwabamwe mu bakinnyi bakinaga mu Amavubi:Rutayisire Emmanuel, Ngiruwonsanga Emmanuel, Rutagengwa Charles Alias Runuya n, Camille Kayihura na Gasangwa Celetsin Alias Tigana.Ubu Mukura ikinira kuzuza umubare w’amakipe akina shampiyona.
Ubwo twaganiraga na bamwe mu bakunzi bayo bo hambere bagize bati”ikipe yacu izaturwaza umutwe kuko nta kintu itweraka kandi tuba twashyizemo imbaraga nyinshi.
Ikindi kivugwa ku ikipe ya Mukura ni ukubura inkunga kuko kera Surfo yarayifashaga. Umwe mu basaza babanye na Mukura namubajije nimba hambere sosiyete yarajyaga gufasha ikipe bikanyura muri Ferwafa?Ajya kunsubiza yagize ati”ibyo ntibyabagaho mwariyumvikaniraga gusa.
Ese ihungabana ry’ikipe yanyu Mukura rivahe?Hassan riva kuri byinshi kubera ko umukinnyi umaze kumenya gukina ikipe nka APR FC na Rayon sport zihita zimutwara,kandi kera ntawavaga muri Mukura ngo apfe kugenda gusa.Ikipe yawe bivugwa ko itaratwara igikombe cya shampiyo na kuva yakwitwa Mukura?Hassan niba itaragitwara ariko yatwaraga ibindi bisigaye kandi igaserukira u Rwanda mu marushanwa ya Afrika.
Kuva urebye Mukura ni uwuhe mukino yakinnye ikawutsinda ukagushimisha?Umukino twatsinzemo ikipe ya Pantheres Noire kuri stade Regional tukayitwara Trophe Habyarimana hari tariki 05/07/1986 tukayitsinda 2 kuri 1 bigoranye. Umukino Mukura yatsinzwe ukakubabaza n’uwuhe mwari mwahuye n’iyihe kipe?Hassan nabwo n’uwo twahuye na Pantheres noires kuri Trophe Habyarimana mu 1987 twatashye Stade Amahoro ku munota wa mbere w’igice cya kabili tunanirwa kucyishyura idutwara igikombe.
Kuva watangira kureba umupira ninde Mukinnyi haba muri Mukura cyangwa mu Rwanda wagushimishaga? Hassan ni uwitwa Runyinya Barabwiliza kuko yawuteraga agaramye kikajyamo. Ubuse nyuma yibi watanga izihe nama ku ikipe yawe ya Mukura?Hassan ni uguhamagara abakunzi bayo tukayubaka n’ubwo bigoye kuko kera abacuruzi bo mu cyarabu nahandi hose batangaga umusanzu none ifaranga ririhishe imikorere yarahindutse.
Mukura y’ubu iyo ubona nta gikombe itwara igahora irwanira kujya gukina mu cyiciro cyakabili ubyakira gute?Hassan bintera agahinda kenshi nta n’ubwo ari jyewe jyenyine kuko abakunzi ba Mukura twarumiwe, niba ari ubuswa bw’umutoza niba ari ubuswa bw’abakinnyi ntabwo tuzi impamvu kandi ikindi ntabwo Mukura ijya ibura umushahara nk’izindi kipe.
Abafana ba Mukura bahuye n’ibibazo bya jenoside,bityo bigera no ku bakinnyi nabyo n’ikindi kibazo gikomye. Gusa Nyuma y’intambara ntabwo ikipe Mukura iritwara neza . Abashinzwe Mukura nimutange umuti amazi atararenga inkombe.
UMURUNGI Aline