Ese birashoboka ko muri ADEPER induru zishingiye ku mafaranga zashira?
Buri nyobozi ya ADEPR kuki ivuga ko yahawe na FPR?Abasesengura basanga ari intwaro yo gukanga abakiristu kugirengo batababaza umutungo wabo.
Nyobozi ya Tom Rwagasana niyo yatwarishaga ADEPR none niya Karangwa John niyo ikubitisha ADEPR.Ibi dusanga ari ikinyoma kuko ntabwo FPR yaguha ngo ukore amakosa.
icyumweru cya gatanu cy’ukwezi amaturo ashyirwa nyobozi ku Kimihurura,ese ibi nibyo bizubaka ubumwe mu itorero?Nyobozi yose igira uko yihemba ikurikije uko ibyumva ,nayo ikabyumvisha abo itegeka,nabo kubera guhahamuka bakemera bakitangira Karuranga Ephrem na Karangwa John bagabiwe itorero.
Igitangaje ntabwo bajya abatanga amakuru niyo ubahamagaye bakubwira ko ubasanga ku biro wahagera bakakubwira ko bari mu nama ,ugategereza nyuma bakaguha ushinzwe isuku ngo genda icyo wifuza akikubwire.Ubusanzwe bizwi ko Itorero iryo ari ryose ryitwa ko rikora mu nyungu z’Imana cyane cyane irya gikirisitu,ritakagombye gushyira imbere inyungu zishingiye ku mafaranga,ahubwo zagakwiye gushingira ku bugingo bw’abo bayoboye cyane ko ariyo misiyo Christo yasize,nk’uko muri Matayo 28:19-20 havuga.<<Ni uko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa,mubabatiza mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’Umwuka Wera,mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose.>>.
Nyamara siko bimeze muri ADEPR Itorero rivuga ko riyoborwa n’Umwuka Wera ,ariko wareba ibikorwa n’abayobozi baryo ugasanga bihabanye n’imigirire y’Umwuka Wera nk’uko kamere ye iri.
Iyo uganiriye n’abakirisitu babarizwa muri iri torero usanga bamaze kurambirwa imikorere y’abayobozi baryo cyane ko bakubwira ko ryabuze abayobozi bazima bubahiriza indangagaciro zaryo dore ko abagiye bagera mu buyobozi bagiye bahinduka inkundamugayo bigwizaho umutungo,kudakorera mu mucyo,gukoresha iterabwoba,kuyoboza igitugu,guhohotera abababwiza ukuri n’ibindi bidakwiriye umuntu uwo ariwe wese ukora mu nyungu z’Imana.
ni uko ibi byose bidakwiye nkuko twaganiriye n’abayoboke b’iri torero ngo biterwa ni uko ugezeho wese ata umuhamagaro ahubwo agatwarwa n’irari ry’amafaranga.Inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo,ariko aba bo bayishyize imbere y’urusengero.Ubundi umuntu yakagombye kwigira ku bamubanjirije akareba ibyiza bakoze akabikomeza,ibibi bakoze akabireka,ibikeneye gukosorwa akabigorora,basomyi siko bigenda muri iri torero,kuko urugero rwa hafi aha rurigaragaza,abayobozi b’iri torero barafunzwe bazira kunyereza umutungo w’abakirisitu na nubu baracyakurikiranywe n’inkiko nubwo bigenda biguru ntege,nyamara ababasimbuye bakomeje umurongo wabo uretse ngo bo bibeshya ko babikorana amayeri menshi,kuburyo bibonwa nabarimo imbere nkuko bivugwa n’agaragaza akababaro kabo.
Erega ibitwikiriye bizageraho bige ahabona,bibwira ko ibyo bakora bitabonwa bakibagirwa ko babikorera abantu batekereza. Twe nk’itangazamakuru amakuru ya ADEPR tuyabona bitatugoye kuko uwahemukiwe avuga akari imurori.Nonese Nyakubahwa muvugizi, iyo musinyishije abakozi b’Itorero inzandiko z’uko biyemeje gukatwa amafaranga ku ngufu ,iyo niyo miyoborere ikwiye?Ese ubwo hari aho utaniye n’uwo wasimbuye?Nimvuga ku ngufu mubyumve gutya,mwateguye urwandiko,ruvuga ngo kubwende bwanjye nemeye gutanga amafaranga ku mushahara wanjye angana n’inyungu( pourcentage) mutumvikanyeho,murangije murukwirakwiza mu matorero y’uturere mubabwira ,mukigera ku buyobozi kugeza na nubu bigikorwa.
Ese nk’iyo ufashe umuntu uhembwa ibihumbi cumi na bitanu ukamukata amafanga ntimubona ko ari ugushinyagura?Mugize mutya mushyizeho itegeko ry’ikubagahu muti buri kwezi kose gufite ibyumweru bitanu, icyagatunu amaturo yose hatabuze na rimwe agomba kuza kuri ADEPR mu biro byanyu.
Ibyo bikorwa ntawe mugishije inama mwicaye aho mu biro murategeka.Ubwo mwaba mutaniyehe n’uwo mwasimbuye wicaye agategeka ko abakirisitu bacibwa amafaranga,yarangiza akayarya,harya mwe ayo akora iki ?Abayakwa bazi aho ajya?Aho bigeze musigaye mucungana n’icyumweru kinjije menshi mutitaye ku cya gatanu nkuko mwari mwabitegetse mbere,mugahita mutegeka ko icyo aricyo mutwaye.
Ibyo nabyo ni ukwikunda gukabije no kudaha abandi agaciro.Mukomeje kwaka amafaranga ya hato nahato mu maparuwasi nta mpamvu kandi niyo zaba zihari zikaba ari izo mwihimbiye mu rwego rwo kunyaga abandi.
Iyo mwaka amafaranga ku itegeko ngo mugiye gusengerwa,mwakoresheje ayo yose aba yazamutse hejuru niba mufitiye impuhwe abo muyobora?Ndabona ntaho mutaniye nabo mwasimbuye kuko nabo ni uko bakoraga.Ikibazo gikomeye cyane gihari ni uko n’ayo mafaranga mutwara mu maparuwasi abantu batamenya irengero ryayo,bikaba bizagaragara ko yariwe ari uko muvuyeho, nkuko byagenze kubo mwasimbuye.Ingaruka z’imikorere mibi nk’iyi muri ADEPR niyo idindiza iterambere ry’umukirstu.
- Abapasitori bayoboye imidugudu n’amaparuwasi bafite ipfunwe ryo gukomeza kwaka abakirisitu amafaranga, dore ko ari nabo bafite uwo muruho wo kuyaka,byarangira akaribwa nkuko ayambere yariwe n’abayobozi b’ADEPR akaba ataranagarujwe.
- Amenshi mu matorero y’uturere amaze kunanirwa guhemba abakozi bamwe ndetse bakabasinyisha ku ngufu ko bahembwe kandi batahembwe bakirengagiza ko guhembwa bigaragazwa n’uko kuri konti zabo imishahara yanyuzeho.Ibi biterwa ni uko amafaranga yakabahembye aba yaje kuri ADEPR.
- Gutega imitego abazabasimbura kuko bazahura n’imanza nyinshi murimo kuraga Itorero kuko niba abantu bamburwa uburenganzira bwabo igihe kizagera babikurikirane.
- Guhoza Itorero mu bibazo:Itorero ry’ADEPR rihora mu bibazo biterwa n’abayobozi baribayemo kugeza n’ubu baranzwe no kudakemura ibibazo, ahubwo bakarangazwa imbere n’inyungu zabo bwite.
- Gutuma abakirisitu batakariza Icyizere Itorero ryabo:Ubusanzwe abakirisitu b’ADEPR bakunda Itorero ryabo ariko kubera guhozwa ku nkeke y’amafaranga bacitse intege.
- Imibereho mibi mu bakozi b’Itorero:Abakozi bo hasi mu Itorero ntibitabwaho, hahembwa abayobozi bo mu nzego nkuru, guhera ku bagize inteko rusange kugirango bajye basinya ibintu byose uko bije mu rwego rwo kurengera imishahara yabo,maze abo bashinzwe bakaharenganira,n’uwahabwaga intica ntikize barangiza bakayisubiza biciye mu nzira zo kwakwa amafaranga yahato na hato,Babura aho bayakura bagakora mu mitungo yakagombye gutunga imiryango yabo.
Ntawasoza atavuze ku nteko rusange y’ADEPR yirengagiza inshingano zayo ikimera ibivuzwe na biro byose uko byakabaye,ngo aha badatakaza imishahara minini.Nyamara iyi nteko niyo yisobanuye ko yasinyishwaga ku ngufu na Sibomana afatanyije Rwagasana bari barishe itegeko bakigira ba Bishop none nubu bakomeje gusinya ibifite ingaruka ku Itorero.Twizeye ko nta kindi muzitwaza igihe bizaba ngombwa ko mubibazwa.Igitangaje ni uko aho gucika birushaho gukaza umurego.
Kimenyi Claude