Nyobozi ya ADEPR ishobora kwitaba RMC urwego rw’abanyamakuru bigenzura kubera amakosa ya Karangwa John wirukanye abanyamakuru mu buryo bwishe itegeko

ADEPR yongeye kwibasirwa na bomboli bomboli itezwa na Karangwa JohnAmakuru akomeje kuzunguruka mu itorero rya ADEPR arerekana ko ishyamba atari ryeru kubera iyirukanwa rya bamwe mu bakozi kongeraho abanyamakuru bakorera Radio yayo.

Pasiteri Karangwa John ADEPR[photo archieves]

Pasiteri Karangwa John biravugwa ko ngo yaba akora nk’ibyo Tom Rwagasana yakoraga.

Karangwa yabaye Pasiteri asengewe na Bishop Kamuzinzi Paul ,nyuma yaho aviriye Nkamba na Ruramira ugana Rwinkwavu.

Nyobozi ya ADEPR iyobowe na Karangwa iravugwamo igitugu gishingiye kuri ibi bikurikira:Kutubahiriza inshingano zo kugarura abirukanywe no kugarura ubumwe mu itorero,ahubwo akaba yirukana abakozi kongeraho abapasiteri no kubambura inshingano abashyira mu kiruhuko cy’izabukuru arobanuye.

Kutubahiriza amategeko akayica nkana nkaho itorero ryabaye iry’umuryango we.Urugero: Kamugisha  Nasen wari umunyamabanga we ihariye ubu yamuhaye akarere ka Musanze ,kandi mu mategeko bivugwa ko uhabwa kuyobora akarere aba amaze nibura imyaka itanu ari umushumba wa paruwase.

Ubu rero ibi ni nk’ibyo Tom yakoze aha Karangwa Slyvestre na Seabadende Emmanuel bataramara igihe mu ivugabutumwa ry’ubushumba.

Ikindi kitavugwaho rumwe ni ugushyira bene wabo mu myanya mu buryo bunyuranije n’itegeko nta n’ikizamini bakoze ,kandi atari nabizera ba ADEPR.Andi makuru tugitohoza ni uburyo yagiye gutongana na Sebadende mu rurembo rw’iburengerazuba.

Bamwe mu banyamakuru bahagaritswe kuri Radio ya ADEPR baganira n’ikinyamakuru ingenzi banze ko amazina yabo yatangazwa kubera umutekano wabo,ariko badutangarije ko Pasiteri Karangwa John yabahozaga ku nkenke ababwira ko azabirukana, kandi ko ntaho bazamurega.

Ubu rero impungenge zishobora kuzavuka ni uko urwego rwa RMC rurimo abapasiteri kandi bo muri ADEPR bashobora kuzababangamira ntibahabwe ubutabera.

Umwe mu banyamakuru birukanywe na Karangwa John tuganira we yavuzeko RMC itamuhaye ubutabera bumunyuze  azagana inkiko.

Abasesengura nyobozi ya ADEPR barasanga niba itangiye kwirukana itangazamakuru inaribwira ko ntaho ryayirega rubanda rwa giseseka rwo ni ukujya barukubita rugatahira inkoni.

Ubwo twahamagaraga Karangwa John  nk’ushyirwa mu majwi yanze kugira icyo adurtangariza,ibi rero n’imwe mu ntwaro bitwaza yo kwanga gutanga amakuru,twanagiye ku biro nabwo yanga kugira icyo adutangariza ku bivugwa mu itorero abereye umuyobozi.

ingenzinyayo.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *