Akarere ka Nyabihu Meya ari kwitana ba mwana na Minisitiri w’uburezi kw’ihagarikwa ku kazi ry’umuyobozi w’ikigo cy’amashuri yisumbuye ya Rambura y’abakobwa
Imikorere ihamye irengera buri wese , naho imikorere ya munyumvishirize irenganya nyakamwe kuko aba nta kirengera.Umuyobozi wese iyo ajya gutangira akazi afata idarapo akarahirira ko atazakoresha ububasha ahawe mu nyungu ze.
Akarere ka Nyabihu ho ntibabikozwa kuko imboni y’akarere ka Nyabihu muri Guverinoma ariwe Minisitri w’uburezi hamwe na Meya ntibatanga ishusho ihamye, kuko byatumye umuyobozi w’ishuri ry’isumbuye rya Rambura y’Abakobwa( Groupe scolaire Rambura|filles) ahagarikwa amezi atandatu.
Uruhururikane rw’amagambo rwabaye rwinshi hacicikana imvugo zitandukanye,buri wese yivugira ibye,ariko haza kugenda havugwa ko Umubikira witwa Mukakayumba Marie hamwe na Padri mukuru wa Paruwase ya Rambura baba babyihishe inyuma.
Tukimara kumva y’uko Minisitiri w’uburezi yaba yarirukanye umuyobozi w’ishuri rya Rambura Filles, twandikiye Minisitri ubutumwa (sms) kugira ngo adusobanurire ibyo yavugwagaho na meya w’akarere ka Nyabihu Mukandayisenga Antoinette wemezaga ko ibaruwa yanditse ahagirika uwo muyobozi w’iryo shuri ko ari Minisitiri w’uburezi wabimutegetse. Ministri w’uburezi yarabihakanye avuga ko we ntamabwiriza yigeze atanga, ko rero ibyo meya yakoze yabyirengera ku giti cye.
Byatumye dukurikirana kugira ngo tumenye impamvu yatumye meya yubahuka kuba yarabeshyeye Minisitiri.
Amakuru twatohoje, bamwe batubwiye ko meya yitwaje umuganda wabaye ku wa 25/08/2018 ubwo Minisitiri yari yawitabiriye nk’imboni y’akarere bityo ,nyuma yaho mu kwinegura, aho kwishimira ibikorwa bikozwe kandi n’uwo muyobozi yagizemo uruhare ahubwo bahamusanganiriza ibibazo bidafite aho bihuriye nagahunda y’uwo munsi.
Abaturage ba Nyabihu twabajije batubwiye ko bo babona ari umutego bari bateze Minisitiri ngo bizitwe ko umuyobozi w’ishuri ariwe wasize amwirukanye bati rero, twe twabonye ari ibintu byari bifite ikindi kibyihishe inyuma.
Umwe mu baturage utarashatse ko amazina ye ndetse n’umwuga byatangazwa yagize ati”none se nimba umuyobozi w’ishuri azakora ikosa bakaririndiriza Minisitiri ubwo kumugira inama bizaba ryari?”
Bakomeza bibaza kubwisobanure bw’umuyobozi w’ishuri bati”ese ubundi ko twumvise mu kwisobanura k’uwo muyobozi yaravuze ko ikibazo cyakemutse kandi neza, ko hari hashize icyumweru cyose amashuri atangiye ibintu byararangiye , abumvise visi meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage akanagira amashuri mu nshingano ze bamwibajijeho kuko niwe watanze ikirego akanibazwaho icyo yifuzaga, niba nta nzika yari yararwaye uyu muyobozi w’ishuri rya Rambura Filles. Abandi bati ariko se uyu muyobozi ko uyu visi meya ari bwo akigera mu karere umuyobozi w’ishuri aramuhora iki ko bataragira ibyo bapfa mu mikoranire? Nuko abandi bati cyanga yusaga ikivi cya visi meya yasimbuye!
Undi nawe yagize ati”abayobozi bakuru baragowe, Minisitiri ntiyegeze asaba meya n’abo bafatanyije kwirukana, no mu bushishozi bw’umuyobozi mukuru nk’uriya ntabwo yakora ikosa ryo kurenganya umukozi wo hasi ashingiye gusa kuko bamumushyize imbere, bati icyo twumvise nk’abantu twari tuhibereye, n’uko ahubwo yabasabye gukurikirana n’andi mashuri bagacyaha abakeneye inama ndetse n’abakora neza bakabashyigikira.”
Hari n’uwatubwiye ati”icyakora koko byagaragara ko Minisitiri yari yabwiwe amagambo menshi kuko iyo bitaba ibyo ntiyari kwemera kwakira ikibazo nk’icyo atabanje kubaza bo icyo bagikozeho n’ingaruka cyaba cyarateye zatuma gifatirwa umwanya wo kukiganiraho mu muganda”
Ese ubundi by’ukuri iki kibazo ni ikihe?
Tugeze kuri iki kigo cya Rambura twahasanze umuyobozi ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri (umubikira Mukakayumba Marie) uyu yanze kutwakira ndetse abuza n’abarimu kuduha amakuru twagerageje no kumwereka ko n’ubuyobozi bw’akarere twaganiriye ariko biranga biba uby’ubusa.
Ese yikanga iki?
Nyuma y’amananiza menshi, ndetse abanje guhamagara ku karere ngo bamugire inama, yagezeho aduha amakuru uko tuyifuza. Yatubwiye ko we yari ari iwabo muri kominote ko rero atamenye ibyabaye ku mugoroba w’uwo munsi. Tumubajije uko ubundi basanzwe bakira abanyeshuri, yatubwiye ko ubundi umunsi wo gutangira, abanyeshuri basanga bateye intebe ku mabaraza y’ ikigo, aho bose baza babareba. Avuga ko ubundi bakirwa mu byiciro bibiri: hari abakirwa n’umucungamutungo w’ikigo abujuje ibisabwa bakakirwa abatabyujuje bagasubira yo kubishaka cyangwa bakazana n’ababyeyi babo bagatanga igihe cyo kuzishyura.
Ati iyo bavuye aho bajya kwerekana ibikoresho bazanye bazifashisha mu gihe bari ku ishuri, ibi rero ati byo rero ari jyewe ubwanjye ari naba animatrice, nitwe tubisuzuma, utabyujuje akenshi abishakira hafi aha muri utu dusanteri twegereye ishuri.
N’ubwo yakumiraga ngo hoye kugira umwegera ndetse n’abarezi, ariko bamuciye murihumye maze baduha amakuru akurikira:Bose ibyo twaganiriye bahurizaga ku ngingo y’uko bafite ubwoba ko ababonye baganira n’itangazamakuru bahura n’ikibazo gikomeye cyane.
Umwe muri bo yagize ati” maze imyaka nkora muri iki kigo, nta kibazo twagiraga ariko kuva uyu mubikira yaza byahindutse ibindi bindi kuko we avuga ko yatumwe na kiliziya gucunga iki kigo”’
Undi akomeza atubwira muri aya magambo ati”bamwe muri twe usanga bamwihohoraho batinya ko ngo yabatangira raporo ngo mbi cyangwa akaba yaduhesha amanota mabi muri kiliziya tukirukanwa”
Ibi byatumye twifuza kumenya nimba hari aho ahuriye n’ihagarikwa ry’umuyobozi w’ikigo ?
Umwe mu barezi baduhaye amakuru ati”ntagushidikanya, nonese mwebwe mutagiye kure nimba abanyeshuri bari boherejwe iwabo ubundi ntibagende kandi umugoroba wagera bagahurira ku kigo, ni gute atabimenye kandi ari we bagombye kuza basanga? Bati, ahubwo se buriya si we bagombye kubabaza mbere y’abandi bose?
Yakomeje agira ati “rwose iyo ashaka yari kubinjiza ntanumenye ko baje, n’ibi bibazo byose ntibyari kubaho kuko n’ubusanzwe se ko atuwe yitwara nk’uyobora na directrice, ubwo uwo munsi yabujijwe n’iki?
Undi we yatubwiye ko prefete ubwe ari we wamubwiye muri aya magambo ati”njyewe bariya bayobozi baje ari njyewe ubahamagaye, nabonye bageze ku kigo mpita nikingirana mu biro nzimya amatara ubundi mbonye bamaze kugenda nange ndataha”
Twababajije impamvu batekereza yatuma abayobozi b’ikigo akoramo bahagarikwa kandi ari uwihaye imana ? Dore bimwe mu bisubizo baduhaye
Masera ni umuntu mubi pe ntabwo akunda kino kigo, wagira ngo ashaka ku kiyobora.
Undi ati nyine yabikoze kugira ngo umuyobozi ahure n’ikibazo kuko aba yaramubwiye aho guhuruza imbaga; ati ese yavuga ko hari uwamubujije gukora akazi ke ?
Twashatse kumenya icyo aba barezi babona cyaba umuti w’ikibazo maze bagira bati”bazamuhindure rwose kuko natwe ni ukwirirwa tumuhakirizwaaho kugira ngo buke kabiri. Undi ati”rwose ikigaragara ni uko yiyoberanya gusa icyo agambiriye ni uko bose bagomba kumwubaha.”
Hari n’uwavuze ati rwose masera ataragera hano nta kirego twari dufite ariko ubu akabaye kose karuhukira mu bayobozi aha yavuze kandi ko hari ibyo bantu bakwiye kwikemurira ku giti cyabo bitagombye impuruza”
Ese abaturanyi b’ikigo babivugaho iki?
Umuturage umwe utarashatse ko amazina ye atangazwa avuga ko kurera muri iki gihe bitoroshye ati” njyewe ndabona kurera muri iki gihe bikomeye nimba kuganira ku bintu, nta kugira inama umuntu bigikorwa ahubwo yisanga yahagaritswe.”
Akomeza agira ati”hari abanyeshuri rwose twabonaga bazerera hano wababaza ibyo gutaha bakakubwira ko batahira igihe bashatse.”
Undi we yagize ati” mu bihe bishize, ishuri ryari ryihagazeho ku buryo nta kajagari, ibintu byose byari biri kuri gahunda ariko ubu hajemo kidobya”
Bakomeza bavuga ko wabonaga abanyeshuri bafite umuntu bishingirikijeho ku buryo nta mpungenge bagaragaza nkizo bagiraga bakererewe mu myaka yashije.
Nyuma y’ibi twifuje kuvuga n’umuyobozi w’ishuri ariko ntibyadukundira gusa amakuru twahawe ni uko yahagaritswe by’agateganyo.Twashatse kandi kuganira na padiri mukuru uhagarariye Musenyeri muri iri shuri ariko nawe ntitwamubona, twageze iwe aho aba yanga kutwakira yohereza umunyamabanga we Visenti Ntihinyurwa atubwira ko Padri atakira abanyamakuru.
Bamwe mu bakozi bo mu karere ndetse na bamwe mu barezi muri iri shuri bemeza ko uyu mu padiri Nzayisenga ariwe waba yihishe inyuma y’ibi byose kuko ngo Meya yanditse ibaruwa naho padiri aza kuyisinya.
Ese padiri yaba afite inyungu zihe muri ibi bivugwa?
Bamwe bati buriya afite uwo yibonamo !
Abandi bati nta kuntu ataba abifitemo inyungu kuko meya ntabwo yakora ku muyobozi w’ishuri rya kiliziya atabanje kubaza nyiri ikigo, bati buriya inyungu abifitemo izatinda ariko izamenyekana.
Hari uwatubwiye ati icyakora abaye abiri inyuma ubwo byaba ari rwaserera yifitiye kuko kugira icyo yapfa n’uyu mudamu uyobora ikigo ntabwo byaba byunvikana kuko yakoranaga neza nuwo yasimbuye.”ati uyu Padri Pio ntabwo aramara n’umwaka aje ino. Bati keretse rero niba ari gahunda yahawe cyangwa nawe akayiha ku zindi nyungu zitaramenyekana.
Ibi tuzakomeza kubitohoza tunizera ko aba bombi tuzageraho tukababona bakatwihera amakuru ya nyayo.
Ese Musenyeri we avuga iki kw’ihagarikwa ry’umukozi we?”
Twagerageje kumushaka ku murongo wa telefone ntitwamubona.
Mukandayisenga Antoinette meya w’akarere ka Nyabihu
Amina francoise (umurezi ufitanye isano na meya w’akarere ka Nyabihu), Padri mukuru wa paruwasi ya Rambura Piyo Nzayisenga,
Simpenzwe Pascal visi meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, aba nabo bashyirwa mu majwi kuko hari aho bahurira n’ibibazo byatezwaga n’uwahoze ari visi meya ufunze.
Umubikira yaba ariwe wahuruje inzego ?
Umwe mu banyeshuri mu bari batujuje ibisabwa n’ishuri, utarashatse ko amazina ye atangazwa tuganira yadutangarije ko we na bagenzi ko batari bafite ibisabwa ndetse n’amafaranga y’ishuri, avuga ko bageze hanze umushumba uragira inka witwa Francois Nsengamihigo yaje akababwira ko masera Mariya amutumye ngo ntibatahe ko aza kubagarura mu kigo bakinjira.
Yagize ati “ masera arantumye ngo ntimutahe ahubwo mujye kwa padiri, mutange ikirego ko babirukanye kandi Leta ivuga ko nta munyeshuri ugomba kwirukanwa”
Twababajije niba baragiye kwa padiri?
Abo banyeshuri badutangarije ko padiri yababwiye ngo ntibagire aho bajya ko ntawushobora kubirukana kandi ahari.
Uwo munyeshuri yakomeje atubwira ko padiri Pio ngo yabahaye amafaranga ngo baze kujya kurya amandazi ko ibyabo biza gusobanuka nyuma nahuguka.
Umunyeshuri waduhaye amakuru yatubwiye ko bari kumwe n’abanyeshuri b’inshuti za masera Mukakayumba bafite telefone baje kuvugana nawe abandi yahamagaraga ababyeyi babo kugira ngo babwire abana babo bagume kw’ishuri.
Twabajije abanyeshuri nimba kugeza ubu baramaze kwishyura amafaranga y’ishuri nk’uko bisabwa? gusa bamwe batubwira ko bahise bareka kwishyura.
Uyu munyeshuri twamubajije nimba hari umushyikirano wihariye yaba afitanye na padiri Pio Nzayisenga?
Yaratubwiye ati sista wanjye( mukuru wanjye) ni we nshuti ya padiri ati maze kuri vizite, niho arara kuko ngo haba icyumba cy’amasengesho.
Uyu mwana rero we ku giti cye avuga ko padiri Pio yamubwiye ko buri bucye yirukana umuyobozi w’ikigo.
Uyu munyeshuri yakomeje atubwira ko ubwo hari ku wa gatanu w’icyo cyumweru ubwo padiri Pio Nzayisenga yari yaje kubigisha iyobokamana yarababwiye ngo bamwandikire ibaruwa yo kwigaragambya ku muyobozi w’ishuri kugira ngo mugenzi wabo wari wahawe igihano akivemo. Twamubajije izina rya mugenzi we n’igihano yari yahawe, n’icyari cyatumye agihabwa? Adusubiza yagize ati, mugenzi wanjye yitwa Celine akaba yari yahaniwe ko yavugije induru idasanzwe bamutuma umubyeyi ngo bamuganirize.
Uyu mwana yakomeje atubwira ko yababajwe ni ikintu padiri yavuze ku muyobozi w’ishuri ubwo yavugaga buri rassemblement ko umuyobozi nta burenganzira bwo kwinjira mu kigo afite, aratubwira ngo ni tumubona tuzamubaze ikimugenza.
Umwe mu bakozi bakora groupe scolaire Rambura |filles tuganira twamubajije uko abibona kw’ihagarikwa ry’umuyobozi wabo.?
Yagize ati”kuva umubikira Mukakayumba yagera hano, ibintu byarazambye kuko akunda amatiku kugeza naho arema amatiku mu banyeshuri ndetse n’abarimu.” Ibi natwe twarabyiboneye ubwo twageraga mu kigo kuko twamusabye kuganiriza abakozi arabyanga, ahubwo akabahinda akavuga ko abahagarariye bose.
Ubu noneho afite nabo yita ba maneko birirwa bacunga bagenzi babo.
Yakomeje avuga ko usanga hari abikingiranye mu biro bye ku buryo utamenya ibyo baba barimo gukora. Urugero: umushumba urangira inka, mwarimu Thomas Hakiruwitonze, Amina Francoise, abanyeshuri bamwe na bamwe twirinze gutangaza hano kuko bataruzuza imyaka y’ubukure.
Dore nk’uyu mushumba Francois yamugize maneko mukuru ku buryo yamuhaye ubushobozi bwo kubahuka abandi bakozi no kugera ku balimu kuko avuga ko we ntacyo bamukoraho.
Umuntu wa mbere twaganiriye ku kibazo cyihagarikwa ry’umuyobozi wa Groupe scolaire Rambura Filles ni meya w’akarere ka Nyabihu kuko ,twamubazaga icyashingiweho? Meya ajya kudusubiza yadutangarije ko twabibaza Minisitri w’uburezi . Twaberetse hejuru ko yabihakanye. Twabajije visi meya ushinzwe imibereho myiza ariwe Simpenzwe Pascal ihagarikwa ry’uyobora Groupe scolaire Rambura Filles icyashingiweho? Simpenzwe yadutangarije ko byatewe ni uko yanze ko abana binjira mu kigo bikagera satanu z’ijoro. Twabajije Simpenzwe igihe abana bagereye ku kigo n’igihe basubirijwe iwabo?Simpenzwe yadusubije ko atazi igihe abana basubirijwe iwabo we ko icyo azi ari uko bahurujwe mu gicuku. Twabajije Simpenzwe niba umwana yemerewe kwinjira mu kigo atishyuye amafaranga y’ishuri? Simpenzwe yadusubije ko bitemewe. Aha rero inzego zishinzwe kurengera abarengana nizo zihanzwe amaso.
Umubikira Mukakayumba Marie wakunzwe kugarukwaho nawe twagiranye ikiganiro tumubaza impamvu ashyirwa mu majwi ko ariwe wagumuye abanyeshuri akabumvisha uburyo baza kugarurwa mu ishuri?Masera Mukakayumba yadusubije ko nawe yabyumvise nk’abandi bose kandi ko nta nyungu yaba afite zo kugumura abanyeshuri.
Twamubajije impamvu we nk’ushinzwe ikinyabupfura mu ishuri bivugwa ko ariwe ukica kugeza naho agira abo yita abe? Mukakayumba yadusubije ko we akorera imana adakorera abantu. Amakuru yose ashingiye ku bibazo biri muri Rambura Filles yerekana ko umubikira Mukakayumba Mariya yaje ashaka kuyobora aho kuyoborwa.
ingenzinyayo.com