Kuki bivugwa ko sida yiyongera mu karere ka Musanze?

Akarere ka Musanze ni kamwe mutugize intara y’amajyaruguru,ni kamwe mutugize ubukerarugendo bwinshi bw’u Rwanda,ni kamwe mutugize ubucuruzi  bukomeye burimo amahoteli. Musanze ibamo indaya ziva mu tundi turere tw’u Rwanda.

Ibitaro bya Ruhengeri[photo/archieves]

Kuki bivugwa ko mu karere ka Musanze ariho hasigaye uburaya  kurenza indi mijyi?Ese mu mujyi wa Musanze uburaya bwemewe nk’akazi cyangwa umwuga watunga nyirawo?Umwe mubakora uburaya mu karere ka Musanze tuganira yanze ko amazina ye yatangazwa kubera umutekano we,ariko yagize ati”mfite imyaka 21 mfite abana babili ntabwo nzi abo twabyaranye kuko nabuze ababyeyi nkiri muto,nasanze mbana na maman gusa kuko  namubazaga papa akambwira ko yari umusirikare ko nawe atazi irengero rye.

Uyu yagize ati”ndera abo nabyaye nabo maman yansigiye mu rumuna wanjye nawe ni indaya dusaza twanjye twabaye imbobo ntabwo nzi irengero,nta n’ubwo nzi inkomoko yabambyeye. Ubu abana barajya  mu buraya ntihagire ikibazo sosiyete ibibonamo.

Mu myaka yashize ntawemeraga kwemera ko acuruza igitsina none kubivuga byabaye nko kogeza umupira ukinirwa ku kibuga,ahubwo byabaye nko kwihangira umurimo. Ubuse uburaya nabwo BDF izabutera inkunga?ubuse bizarangira gute niba  akarere ka Musanze kiyemerera ko gafite indaya zirenga 300,kandi nazo ari zimwe ziri ku isoko mu gihe hari izindi zitarajya ku mugaragaro.

Musanze kimwe nahandi Abasirwa basuye basanze haba uburaya,ariko Musanze ho bigaragara ko bamwe mu bakozi ba Leta bashinzwe irondo bakora ubusambanyi ku ngufu bikaba nta nurahanirwa iyo myitwarire igayitse. Aho Abasirwa baviriye mu karere ka Musanze twakiriye ubutumwa bwabamwe mu bagore bakora uburaya buvuga ko noneho irondo ribakorera ihohoterw arikabije basigaye babasambanyiriza n’imbere yabo babyaye. Mukarere ka Musanze sida izakumirwa ite nib anta gisubizo gitanzwe cyo gukumira isambanywa  ku ngufu ryaba bagore bakora uburaya,kandi aba basambyanya nta gakingirizo Bambara.

Umuganga uyobora ibitaro bya Musanze we avuga ko sida atari icyorezo kuko habonetese imiti ,ikindi ko bitakimeze nka kera bamw ebatinyaga kuyifata. Umwe mu bashakashatsi yigeze gutangaza ko 1996  ku musozi HIV yari igeze  200 mu mudugudu. Afrika bizwiko ku isi yose ariyo ifite abarwayi benshi barwaye sida. Mu Rwanda ntiharagaragazwa akarere karusha utundi kugira umubare munini wabarwaye sida.

Niba hari abagitinya kwipimisha sida kandi mungeri zitandukanye cyane mubajijutse?ni ryari hazafatwa ingamba zo gukumira sida cyane ko mu byaro batinya kugura agakingirizo ngo batagaragarwaho uburaya kandi aribwo bagiye gukora. Abasirwa bakora ubukangurambaga kugirengo inzego bireba bashyiremo imbaraga zo gukumira sida. Ibi nibigerwaho hazabaho ubuzima buzira umuze.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *