Mu burezi hatangijwe gahunda yiswe”Study in Rwanda”

Ni gahunda igamije kureshya, abanyamahanga, bakaza kwiga muri kaminuza zo mu rwanda.

Bamwe mubahagarariye za kaminuza mu rwanda, ndetse n'abafatanya bikorwa babo mu kiganiro bagiranye n'itangaza makuru, baravugako ireme ry'uburezi mu rwanda, rishobora kugera no kury'ibihugu bimaze igihe, ari ibihanganjye mu burezi

Claude avuga ko no mu ma kaminuza y'u Rwanda hava uburezi bwiza, bwafasha abahigira kugera Ku rwego rushimishije
.

Abarimu bigisha muri za kaminuza, bagiranye ikiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa kabiri tariki11/06 bavuze ko kuba igihugu  cy'u rwanda gifite umutekano, ari kimwe mu bituma abanyeshuri b'abanyamahanga bava mu bihugu byabo, bakaba baza kwiga mu rwanda.

Abanyamakuru nyuma y'ikiganiro babajije ibibazo bitandukanye, birimo impamvu usanga abana b'abakire, cyangwa bamwe mu bayobozi, bajyanwa kwiga muri za kaminuza zohanze, kandi bakabaye biga mu makaminuza yo mu rwanda, doreko na kaminuza zo mu rwanda zifite intego zo kwakira abanyeshuri n'abarimu baba nyamahanga?

Gakwandi Claude avugako  hari bamwe mubantu bajya bifuza kwiga nko muri Canada, ariko bagasanga bihenze cyane, abona ko bishoboka kubona uburezi bwiza muri kaminuza zo mu rwanda. Atangiza gahunda yise "study in rwanda" akaba avuga ko, yatangiye gutanga umusaruro.

Tombora M.Gustave, yavuze  ko nubwo abanyeshuri bo mu rwanda bajya kwiga hanze, biba bihenze.

Ati" umukire ashobora gutanga amafaranga ye menshi mu mashuri y'umwana we hanze, kuko afire amafaranga, ariko ugasanga amasomo umwana we yiga ntaho ataniye nayuwiga mu rwanda.

Yakomeje avuga ko nubwo hari ibitarakunda mu burezi bw'u rwanda, ibyo bisanzwe, kuko uburezi buhora bukenewe gushyirwamo imbaraga ngo butere imbere.

Iyi gahunda igamije kureshya za kaminuza zo hanze zikomeye, kuza gukorana nizo mu rwanda, kugirango zizigireho ireme ry'uburezi, rirusheho kuzamuka

Intego ikaba ari ugufasha za kaminuza zo mu rwanda, kwigira kuzindi.

"Study in rwanda, ni gahunda iri gukorwa kubufatanye n'ibigo bitandukanye burimo, ikigo cy'igihugu cy'iterambere(RDB),  ikigo cy'igihugu ry'uburezi( REB), ndetse n'amakaminuza atundukanye harimo ( University of global health equity, kaminuza y'u rwanda, n'izindi.

Mukanyandwi M.Louise

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *