Ubusabe bw’Abakiristu ba ADEPR nibwo bukomeje kuganisha Tom Rwagasana n’agatsiko ke mu butabera
ADEPR ni itorero ry’ivugabutumwa rimaze imyaka myinshi kuko ryakoze yubile y’imyaka 75 rikaba rifite abayoboke hafi miliyoni eshatu,rikaba rikorera mu Rwanda n’imahanga rivuga ijambo ry’Imana.
Ubutabera nibwo buhanzwe amaso kugirengo miliyari zanyerejwe na Tom Rwagasana n’agatsiko ke bazagarure. Inzego za Leta nizikumire Tom Rwagasana nabo bakorana amanama bagamije guhungabanya ADEPR. Tom Rwagasana na bagenzi be bashinjwa gucunga nabi umutungo wa ADEPR hanashingiwe ku nguzanyo batse muri banki itsura amajyambere BRD HUBAKWA Dove Hotel n’ibindi bikorwa bitandukanye,bo bakayikoreshereza bajyai Burayi no kwigwizaho ibitagendanye na ADEPR.
- Ibihe bisatira ibindi nibyo bikomeje kwerekana ko Abakiristu b’itorero rya ADEPR basabye Imana kubagaragariza uko umutungo wabo wanyerejwe none bikaba bigenda byigaragaza. Abavugwaho kunyereza umutungo wa ADEPR bagera kuri cumin a babili(12)ariko bakaba bayobowe na kizegenza Tom Rwagasana na Mutuyemariya Christine. Itorero rya ADEPR ryaba rifite abakiristu bagera nko kuri miliyoni eshatu(3000)murumva koubusabe bwabo bugera kuri benshi. Agatsiko ka Tom Rwagasana kabanje kwanga umucamaza,ariko ubu igihanzwe amaso ni uko baburana bakabazwa aho bashyize uwo mutungo.Amakuru azunguruka mu nshuti zitandukanye za Tom nay’uko akibabeshya ko azaba umwere akagaruka mu itorero,ibyo kuba umwere byo bigenwa n’urukiko rwo rubifiteye ububasha .Igihangayikishije ni uburyo hari bamwe mu ba pasiteri bakiri inyuma ya Tom Rwagasana ,kuko mu nama akoresha hazamo abayobora indembo kongeraho uturere nabo mu ma paruwase.Ifatwa n’ifungwa kuri Tom Rwagasana na Mutuyemariya byari nk’ikibazo gikomeye kuko bavugaga ko ari inkotanyi zigererayo. Ibi rero byaje guteshwa agaciro bafungwa byagateganyo,nyuma baza kurekurwa bagakurikiranwa bari hanze.Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rubarizwa I Rusororo hasubukuwe urubanza rwa kizigenzaTom Rwagasana na bagenzi be bashinjwa kunyereza miliyari ebyeriyo mu itorero rya ADEPR. Amahano ajya gutangira bishe itegeko rya ADEPR bigira ba Bishop kugirengo bazahoreho iteka.
Sibomana Jean yari umuvugizi mukuru wa ADEPR ,ariko nta jambo yagiraga kuko yari yarakanzwe na Tom Rwagasana kuko yamubeshyaga ko yabaye umusirikare bigatuma amuhoza ku bwoba.
Rwagasana Tom umufundi w’umuhemu winjijwe muri ADEPR afite amasheke atazigamiwe ikindi yarahemutse ahantu hatandukanye yiba umutungo wa ADEPR ahereye ku makamyo.
Mutuyemariya Christine we yarashinzwe umutungo ariko yawukoreshaga uko yishakiye afatiye ku ntege nke za Tom wari warakwije ubwambuzi mu bakiristu n’abo hanze ya ADEPR kugeza n’ubwo ibye bitejwe cyamunara.
Sebagabo Muyehe Leonard yari umunyamabanga ,ariko yagiyeho ahiritse Mutaganzwa Viateur kuko yangaga ko biba umutungo. Sebagabo yari Perezida w’inama y’ubutegetsi yinjira muri nyobozi kugirengo afashe Tom na Christine gusahura ADEPR.
Gasana Valens ni mubyara w’umugabo wa Mutuyemariya niwe bakoreshaga kunyereza umutungo wa ADEPR.Sindayigaya Theophil,Beninka Bertin ,Niyitanga Salton,Mukabera Mediatrice,Nzabarinda Tharcisse,Mukakamali Leneana Twizeyimana Emmmanuel. Nk’uko hejuru twatangiye tubibereka aba bose ubu baburana badafunzwe,ariko ibyaha bikomeye byumvikanye mu rukiko ni ibi bikurikira: Kwandika no gukoresha inyandiko irimo ibinyoma hagamijwe kwigabiza umutungo no kuwukoresha nabi. Umutungo bakoreshaga nabi ni uwa rubanda kuko ubafitiye inyungu. Abaregwa bose ni abafatanyacyaha muri ibi byaha bashinjwa. Urubanza rwahinduye isura kuko ubushinjacyaha nabwo bwagaragarizaga urukiko ko icyaha cyakozwe nabigeze kuyobora ADEPR bakaza gukurwaho icyizere cyaherekejwe no gufungwa kubera gutatira inshingano,kandi ko icyaha bagikoze bagiye banabyiyemerera mu ibazwa ryabo.
Ubwo abaregwa bari mu rukiko hari abari baje kumva urubanza harimo inshuti zabo ,kongeraho nabo bagiye bahemukira igihe bari k’ubuyobozi. Icyatunguranye ni umwe mu baregwa witwa Twizeyimana Emmmanuel utari mu cyumba cyaburanishirizwagamo. Umwe mu banyamategeko bari mu rukiko ,ariko yaje kunganira undi waburanaga tuganira yanze ko amazina ye yatangazwa,ariko yadutangarije ko urubanzwa rwabibye ADEPR rwagize indi sura ikaze kuko rwari gusomwa umunsi hatangizwa icyumweru cy’ubutabera none bikaba bisa nkaho hajemo ibimenyetso bishyashya. Yakomeje adutangariza ko bizagora abaregwa kuko umutungo wasahuwe ukanakoreshwa nabi buri wese wa ADEPR afite uburenganzira bwo kubiregera mugihe atanyurwa n’uburyo urubanz aruciwe. Amakuru yazungurutse mu rukiko yashimangiraga ko Twizeyimana yaba yabujijwe na Mutuyemariya kuza mu rukiko kugirengo urubanz arukomeze rutinde rwo kuburanishwa. Aba bo muri ADEPR bari mu mukino ukase Mutuyemariya we arashaka kuburana ,naho abandi ntibabishaka ngo babonye idosiye bitinze. Hari bamwe mu baburana bavuze ko ngo bamenye ko bazaburana babisomye mu bitangazamakuru bitandukanye. Uhagarariye inyungu za ADEPR Me Nsabimana we yashimangiye ko hatangwa igihe cyo kuzaburana ,ariko abaregwa bakabimenyeshwa. Itegeko ryubahirijwe hemezwa ko urubanza rwimurirwa tariki 29 ukwakira 2018. Uru rubanza rurimo agakino ,ariko kakaba kageze ku ndunduro kuko ubu rwatangiye kuburanishwa n’umucamanza uzi kugenzura abamunga umutungo wa rubanda.
Kimenyi Claude