Itorero EDNTR riratabaza umushinjacyaha mukuru wa Repubulika kubera kubuzwa umutekano na Twagirimana Karoli yitwaje iturufu y’ubwoko.

 Twagirimana Karoli yigize indakoreka hakibazwa aho akura imbaraga zituma abuza itorero EDNTR umutekano,abakurikirana ibikorwa bya Twagirimana basanga bigayitse bidakwiye mu Rwanda rw’ubu.

Twagirimana karoli[photo archieves]

Abakiristu b’itorero EDNTR bakomeje kwibaza ukuntu Twagirimana ababuza umutekano ,kugeza naho abwira inzego z’ubuyobozi ko bamwangira ko ari umututsi. Umuyobozi w’itorero EDNTR ku rwego rw’igihugu Bishop Nyilinkindi we yatangarije ikinyamakuru ingenzinyayo .com ko arambiwe iterabwoba rya Twagirimana Karoli ukomeje gukoresha kasha kandi yariruaknywe kugeza naho ashora imanz anazo agatsindwa ariko akanga akaba akibabuza umutekano.

Bishop Nyilinkindi yadutangarije ko Twagirimana yagiye mu karere ka Nyamasheke ahari insengero akababuza umutekano avuga ko bamwangiye ko ari umututsi. Ibi rero byo kuzana amoko mu banyarwanda bifatwa nk’ingengabitekerezo ihembera urwangano rushobora gukurura intambara.Twagirimana we aganira n’ikinyamakuru ingenzinyayo.com cyatangiye kimubaza impamvu agenda avuga ko ariwe uyobora EDNTR kandi baramwirukanye? Twagirimana yantangarije ko we azabuza umutekano Nyilinkindi kugeza amusubije aho yayoboraga. Twabajije Twagirimana impamvu yagiye Nyamasheke na Muhanga akavuga ko bamwangira ko ari umututsi?Twagirimana yantangarije ko yabibwirwa atabibwirwa we ari umututsi wo ku ijuru rya Kamonyi.

Umushinjacyaha mukuru wa Repubulika [photo archieves]

Twagirimana we yakomeje avuga ko ntakizamubuza kugira kashe no kuba umuyobozi wa EDNTR.Bishop Nyilinkindi yadutangarije ko kuva tariki 16 mata 2014 ko aribwo  Twagirimana yambuwe inshingano zose yarafite zarimo kuba Pasiteri wa Paruwase ya Gahogo,hiyongeraho kwamburwa ururembo,anamburwa no kuba muri komite nkemurampaka.Inteko rusange y’itorero EDNTR  yateranye tariki 10 nzeli 2014 nibwo yemeje ihagarikwa rya twagirimana Karoli.

Kubera ko Twagirimana Karoli yanze kwihana no kwikosora haje kuba inteko rusange yihutirwa yo  imwirukana burundu. Twagirimana yagiye arega ubuyobozi bwa EDNTR munkiko hose agatsindwa urugero:Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ,urukiko rukuru rukorera ku Kimihurura. Urukiko rwibanze rwa Muhanga kongeraho n’urukiko rwisumbuye.

Ubu nabwo Twagirimana yareze itorero aratsindwa  mu rukiko rukuru kuko urubanza rwasomwe tariki 8 ukwakira 2018. Icyakorwa ni ugushishoza impamvu EDNTR irega Twagirimana ntabazwe ibyaha byo gukoresha kashe atabyemerewe no kubiba urwangano rushingiye ku bwoko.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *