Gakenke: Igikorwa cyo gucukura imirwanyasuri kitezweho umusaruro
Abaturage bo mu karere ka Gakenke, mu Mirenge ya Gakenke na Nemba, bavuga ko igikorwa cyo gucukura imirwanyasuri mu mirima yabo; bakitezeho kongera umusaruro mu buhinzi bwabo ndetse n’ubworozi , cyane ko batagiraga umusaruro mwiza biturutse ku isuri yatwaraga ibihingwa byabo n’indi mitungo.
Kubera ubuhaname bw’imisozi igize aka karere, byatumye mu bihe by’imvura nyinshi, amazi atwara ibihingwa , amatungo ndetse n’amazu, bitaretse n’ubuzima bw’abantu.
Mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo ku bufatanye n’abafatanyabikorwa, hakozwe imirwanyasuri (utundumburi n’imiringoti) hagamijwe kubungabunga ubutaka bwatwarwaga n’amazi bigatuma umusaruro uba muke.
Bimenyinama David wo mu Murenge wa Gakenke, Akagari Rusagara avuga ko mbere bahingaga imyaka igatwarwa n’isuri bigatuma batihaza mu biribwa ;none kuri ubu barishimira umusaruro bari kubona nyuma yaho imirwanyasuri imaze gukucurirwa mu masambu yabo, ndetse n’amaterasi y’indinganire, nk’uko yabitangarije ingenzinyayo.com .
Yagize ati “Uretse gutwara ibihingwa byo mu mirima y’imusozi, aya mazi yamanukaga ubutaka akaburoha mu muhanda rusange (kaburimbo) bigatuma ingendo zihagarara, ndetse akanasenye ingo z’abaturage”.
Bimenyinama akomeza agira ati “Kuva aho akarere gashyiriye ingufu mu gukora imirwanyasuri, n’imiyoboro miremire, umusaruro wariyongereye kuko mbere aho nahingaga nezaga ibiro nk’ijana na mirongo itanu by’ibigori n’ibiro ijana by’ibishyimbo, ariko kugeza ubu nsaruraibiro 250 by’ibishyimbo na Magana ane by’ibigori;nakubwira kandi ko ibi kugira ngo tubigereho ni uko twumvise inama twagiriwe n’akarere kacu ku bufatanye na REMA mu rwego rwo ,kubungabungas ibidukikije”
Bamponerineza Veronika utuye mu Murenge wa Nemba mu Kagari ka Buranga ;nawe avuga ko iyi mirwanyasuri yabagiriye akamaro gakomeye cyane mu rwego rwo kuzamura umusaro babonaga, ibintu kuri we yemeza ko byari bikomeye kubona umusaruro biturutse ahanini ku mazi yavaga ku misozi ubundi akanyanyagira mu mirima yabo akabangiriza.
Yagize ati “Twagaba tumaze gutera imyaka ndetse n’ifumbire twayishyizemo kugira ingo tuzabone umusaruro, ariko imvura yagwa byose ikabijyana k’uburyo wasanga iduteje ikibazo cy’inzara ariko ubu ntabwo ariko bikimeze; kuko nyuma y’aho akarere gashyireyo gahunda yo kurwanya isuri hagamije kubungabunga ubutaka bwacu turahinga tukeza ndetse tukanasagurira amasoko”.
Niyonsenga Aimee Francois, Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere avuga ko nk’akarere ka Gakenke babifite mu nshingano gushaka icyatuma ubutungo kamere w’ubutaka ubungwabungwa hamijwe kuwubyaza umusaruro utubutse.
Yagize ati “ Mu mwaka 2016 muri Gicurasi, akarere kacu kahuye n’ibiza bikomeye, ariko nk’ubuyobozi bw’akarere, ndetse n’abafite ubumenyi ku miterere y’ubutaka twaricaye twigira hamwe icyo twakora mu rwego rwo gukumira Ibiza byakundaga kwibasira akarere, twasanze kugira ngo tubonere kiriya kibazo umuti urambye, ariko twakora imirwanyasuri, ducukura imiringoti minini izajya imanura ku misozi amazi ikayacisha mu mpombo zica munsi ya kaburimbo mu rwego rwo rwirinda ko yakongera kwangiza ubutaka n’ibikorwa remezo, agakomeza mu migezi minini,ariko nanone hariho gahunda yo gutera ibiti bivangwa n’imyaka ndetse no ku misozi inyuranye hagaterwa ibiti”.
Niyonsenga akomeza avuga ko iyi gahunga izakomeza uko ubushobozi bw’akarere buzagenda buboneka.
Yagize ati “Twabanje guca imirwanyasuri ahari ubuhaname cyane ,ndetse hagiye hibasirwa n’ibiza kurusha ahandi ;ariko no muyindi Mirenge tujyenda ducamo amatarasi y’indinganire ndetse n’ayikora ku misozi;ku buryo ikibazo cy’isuri kizabonerwa umuti burundu”.
Uyu muyobozi asaba abaturage b’akarere ka Gakenke kubungabunga ubutaka kuko biri mu nshingano aho buri wese akwiye kugira uruhare mu kwita ku mirwanyasuri yasibye bagafata iyambere mu kuyisibura, no kuyibyaza umusaruro.
Nyuma yo guhura n’ibiza, mu mwaka wa 2016, Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu gukora amatarisi y’indinganire, imirwanyasuri. Muri Gakenke hakaba hari hateganijwe gutunganwa hegitari 8500 kuri ubu haka hamaze gukorwa hegitari zisaga 4000 bingana na 50%.
Nsabimana Francois