Ishyaka FDU Inkingi riravuga ko Gitifu w’Umurenge wa Kigina yarihohotege

Umuyobozi ni uwabose kuko ntiyemerewe kugira uruhande abogamiraho.Ibi ni ibitangazwa ni ishyaka FDU Inkingi ritavuga rumwe na FPR rivuga ko ubwo ryari riyobowe n’umuyobozi waryo Me Ingabire bagiyeg gusura inshuti zabo mu ntara y’Iburasirazuba ,mu Karere ka Kirehe bakaza guhohoterwa na Gitifu w’umurenge wa Kigina.

Ingabire umuyobozi w'ishyaka FDU Inkingi

Amakuru ava mu buyobozi bw’ishyaka FDU  inkingi aravugako mu gihe bari mu murenge wa Kigina batangajwe no kubona Gitifu Karahamuheto aza ari kumwe nabamwe mu basore bakabahutaza ndetse bakibasira Boniface umunyamabanga wihariye wa Me ingabire.

Ishyaka FDU inkingi ryakomeje ritangaza ko umunyarwanda afite uburenganzira bwo kuba mu ishyaka ashaka,idini ashaka ariko igitangaje ari uko hari abiyita intore za FPR bagakorera abanyarwanda urugomo ,aha rero muri FDU inkingi basanga barakorewe urugomo ruboneka nkamwe mu mahano,ku ruhande rw,Umurenge wa Kigina twagerageje kuvugisha n’umunyamabanga nshingwabikorwa ariwe Karahamuheto ariko ntibyakunda,natwiba tuzabatangariza icyo abivugaho.

Boniface umunyabanda wihariye wa Ingabire Victoire

Twaganiriye nabo muzindi nzego zikorera mu karere ka Kirehe ariko zidusaba kudatangaza amazina kubera Impamvu z’umutekano wabo.Twababajije niba bumvise ko mu murenge wa Kigina hari abantu bahohotewe na Gitifu Karahamuheto?Badutangarije ko bumvise ko ishyaka FDU inkingi ryagiye gukoresha inama kandi ritaremerwa gukorera mu Rwanda inzego z,ibishinzwe zababuza bagashaka kuzirwanya.Bakomeje badutangariza ko ntawahutajwe ngo ikibanzweho kwari ugukumira inama zikorwa zitemewe

Ishyaka FDU inkingi rirabihakana rivuga ko nta nama bari bateguye guhuriramo bakemeza ko bari bari mu gikorwa cyo gusura abavandimwe.Tariki 11gicurasi 2019 ngo ntizibagirana mu barwanashyaka ba FDU inkingi bari mu karere ka Kirehe.

Kimenyi claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *