Ishyaka CONIC rifitiye iki abanyarwanda muri politiki:Umunyepolitiki mwiza ahora areba icyiza cyazamura abanyagihugu mu iterambere rirambye.
Amashyaka yatangiye kumvikana mu Rwanda mu 1957.Iyo myaka ntabwo yabayemo politiki yo guhutazanya kugeza u Rwanda rubayemo jenoside yakorewe abatutsi.
Ishyaka:Inzira y’amahirwe n’amahoro y’abenegihugu.Inama(CONIC)Convergence Nationale pour l’imperatif citoyen. Ishyaka CONIC ryashyizeho gahunda ishingiye ku bitekerezo bizarifasha mu murongo wa politiki.
Igitekerezo ngengamibare:Kubaka igihugu cy’Amahoro’’ Repubulika’’ Iki gitekerezo cyashyizweho umukono mu kwezi kwa kamena 2018.Ingingo zigize igitekerezo ngengamibanire.
Abo twifuza kuba bo: Qui nous voulons devenir
1.1 .Ubwoko bwacu : ABANTU ( l`humain)
1.2. AKARERE KACU : ISI ( le monde)
1.3 .IDINI RYACU : UKWEMERA ( la foi)
1.4. IKIRANGO CYACU : UBUMUNTU (l` humanisme)
1.5. UBUKUNGU BWACU : AMAHORO ( la paix)
1.6. UMUTWARE WACU : UMURIMO ( l` emploi)
1.7. INTWARO YACU : UKURI ( la vérité )
1.8. UMUJYANAMA WACU : AGACIRO ( la raison)
1.9. UMUBURANYI WACU : IGIHE ( le temps)
1.10. UMUSHINJACYAHA WACU : UMUTIMANAMA
( La conscience)
2. ITEKA NGENERWAMUNTU
Droits humains fondamentaux
2.1. UBUZIMA ( la santé)
2.2. UBUREZI ( l`éducation)
2.3. UMURIMO ( l.emploi )
2.4. ICUMBI (le logement)
2.5. IHUMURE ( la quiétude)
2.6. ITUZE (la sérénité )
2.7. UMUTEKANO(la sécurité)
2.8. UMUDENDEZO ( l`abondance)
2.9. IJABO ( la dignité)
2.10. IJAMBO ( la souveraineté )
3. IBIKENERWA SHINGIRO BYA MUNTU
(Besoins de base de tout humain)
3.1. KUBA (pouvoir penser)
3.2. KUBAHO ( avoir des principes directeurs bien
pensés)
3.3. KUBANA (vouloir les partager)
3.4. KUBANIRA (protéger)
3.5. KUBANIRWA (se sentir protégé(e))
3.6. KUGIRA UWAWE (appartenance)
3.7. KUGIRA UWEMERA KO ULI UWE( recon-
naissance)
3.8. KUGIRA UKUGIRIRA ICYIZERE (confiance)
3.9. KUGIRA UKUGIRIRA UBUNTU( altruisme)
3.10. KUGIRA UKUGIRA INAAMA (conseil)
4. UMUTUNGO RUSANGE UTIHARIRWA
Biens communs
4.1. UBUTAKA ( la terre)
4.2. AMAZI (l`eau)
4.3. UMWUKA ( l`air)
4.4. IZUBA (le soleil)
4.5. INDA Y`ISI ( le sous-sol )
4.6. UMUCO( la culture)
4.7. IBITEKEREZO( pensées et réflexions)
4.8. IBISHANGA ( Les marais )
4.9. AMASHYAMBA (les espaces boisés)
4.10.INYAMASWA n`udukoko(animaux et insectes)
5. AMAHAME NGENGABUFATANYE
Principes générateurs de bons « liens sociaux »
5.1.UBWIYUBAHE ( respect de soi)
5.2.UBWIYIZERE( estime de soi)
5.3.UBUSHISHOZI ( perspicacité)
5.4.UBWISANZURE ( liberté)
5.5.UBWISUNGANE ( solidarité)
5.6.UBWUBAHANE ( respect mutuel)
5.7.UBUSIMBURANE (alternance)
5.8.UBUGABO (autonomie)
5.9.UBUPFURA (intégrité )
5.10.UBUTWARI ( témérité)
6. INDANGAMURAGE NDEMABUGABO
Héritage traditionnel menant a la dignité
6.1. GUSHYIRA MU GACIRO( se montrer raisonnable)
6.2. GUKUNDA UMULIMO ( aimer ce qu`on fait)
6.3. KUYOBORWA N`AMAHORO( guidés par la paix)
6.4. GUTINYA AMATEGEKO ( craindre lois et réglements)
6.5. KUMVIRA UBUTEGETSI ( écouter l`autorité)
6.6. KUBANZA ( devenir altruiste)
6.7. KUBAHA ( se vouloir respectueux)
6.8. KWEMERA IMIHIGO ( accepter les défis)
6.9. KWIHANGANA (manifester de la patience)
6.10. KWOROHERANA( cultiver la tolérance)
7. IMIZIRO N`IMIZIRIRIZO , KIRAZIRA RWOSE :
Ce dont un humain doit impérativement s’empêcher
7.1. GUSHYIRA IBYO TWEMERA IMBERE Y`IBINDI)
(refus de placer nos convictions avant tout)
7.2. GUSHYIGIKIRA ICYATEZA INTAMBARA CYOSE
(refus de soutenir toute action de guerre)
7.3. KUGIRA ITEKA ry`AMUNTU URUTISHA IRINDI
(refus de la dominance d`un droit humain )
7.4. KUGIRA UMUTUNGO RUSANGE WIHARIRA
( refus du monopole d`un bien commun)
7.5. GUTESHA AGACIRO IKIZERE WAGIRIWE
(refus de la dévalorisation de la confiance)
7.6. KWISHYUZA INEZA WAGIRIYE UNDI
(refus de faire payer une de vos bonnes actions)
7.7. KUGAMBANIRA INCUTI
(refus de trahir un(e) ami(e))
7.8. GUTERERANA UMUVANDIMWE
(refus d`abandonner un frère ou une soeur)
7.9. GUSHAKIRA INZIRA INDA
(refus de donner assistance aux clépthocrates)
7.10.GUHINDURA POLITIKI UMWUGA
( refus de faire de la POLITIQUE un métier)
8.AGACIRO K`AMAGAMBO N`UKO ARUTANA
Valeur et ordre des mots
8.1. KUBA BIRUTA KUBAHO
8.2. KUBAHO BIRUTA KUBANA
8.3. ICYIZERE KIRUTA IBANGA
8.4. IBANGA RIRUTA UBUNTU
8.5. UBUNTU BURUTA ABANTU
8.6. ABANTU BARUTA IBINTU
8.7. MWENIGIHUGU ARUTA UMWENEGIHUGU
8.8. UMWENEGIHUGU ARUTA UMUNYAGIHUG
8.9. UBUTABERA BURUTA UBUCAMANZA
8.10. IGITSURE KIRUTA IGITUGU
9. INZIRA IGANA IGIHUGU CY`AMAHORO
Étapes conduisant vers un pays de paix
9.1. KWEMERA IMANA
9.2. KUBAHA UBUYOBOZI
9.3 KWEMERA IMIHIGO
9.4. KUMVA INAAMA
9.5. GUSHYIGIKIRA UKULI
9.6. KWIRINDA AMAFUTI
9.7. KWIYAKA IBY`ISI
9.8. KWIBUKA INEZA
9.9. KUBANZA UBUNTU
9.1O.KWICISHA BUGUFI
10. REPUBURIKA : IGIHUGU Cy'AMAHORO
10.1. AKARERE K`AMAHORO (territoire de la PAIX)
10.1.1. KWUBAHA UMURIMO
10.1.2. KWIZERA UBUSHOBOZI
10.1.3. KWEMERA IMIHIGO
10.1.4. KUBANZA UBUNTU
10.2. INTANGO Y`AMAHORO(fondation de la PAIX)
10.2.1. UBUZIMA
10.2.2. UBUREZI
10.2.3. UMURIMO
10.2.4. UMUTUNGO BWITE
10.3.INKINGI Z`AMAHORO(piliers de la PAIX)
10.3.1. INGABO Z`IGIHUGU
10.3.2. UBUTEGETSI BW`IGIHUGU
10.3.3. UBUKUNGU BW`IGIHUGU
10.3.4. UBUBANYI N`AMAHANGA
10.4. INKUTA Z`AMAHORO( murs de la PAIX)
10.4.1. IHUMURE
10.4.2. ITUZE
10.4.3. UMUTEKANO
10.4.4. UMUDENDEZO
9.5. IGISENGE CY`AMAHORO (toit de la PAIX)
10.5.1 INTEKO NSHYIGIKIRAMUCO
10.5.1. INTEKO NSHINGATEGEKO
10.5.2. INTEKO NYUBAHIRIZATEGEKO
10.5.3.INTEKO NGENZURATEGEKO
Twaganiriye na Mbanda Jean Daniel we Perezida wiri shyaka CONIC.ingenzinyayo com wagize ute iki gitekerezo cyo gushinga ishyaka?Mbanda nagize igitekerezo nk’umwe mu banyepolitiki bayimazemo igihe hano mu Rwanda kuko numva nanjye ngomba gutanga umusanzu ku gihugu cyanjye.ingenzinyayo.com ko gushing ishyaka bigora waba ufite umutungo ungana iki?Mbanda ntabwo gushing ishyaka bisaba umutungo bisaba ibitekerezo bigashyigikirwa cyane nkibyacu bifite umurongo mwiza.ingenzinyayo.com ishyaka ryawe rizaba ari opozisiyo cyangwa rizaba riri mu kwaha kwiriri ku butegetsi?Mbanda ntabwo kuba muri opozisiyo bivuga gutukana no kuyobya abanyagihugu bisaba ko werekana umurongo uzamura rubanda.ingenzinyayo.com uri umwe mubantu bazwi mu mupira w’amaguru watubwira bikeya uko uwo hambere waruri ni uko uw’ubu utandukanye nawo?Mbanda koko nabaye mu mupira w’amaguru narawukinnye ndanawutoza ndanawuyobora ,kandi icyo gihe kuyobora Ferwafa byaraharanirwaga no kuyobora byaraharanirwaga. Amakipe yarakinaga abafana bakaza ari benshi,ikindi amafaranga yabaga makeya kuko umukinnyi yashakirwaga akazi akabasha kwitunga none ubu babeshya ko babigize umwuga warangiza ukumva ngo ikipe runaka yananiwe guhemba amezi ashize ari atanu.ingenzinyayo .com niki wabwira abanyepolitiki cyane abayobora amashyaka?Mbanda bagomba kumenya ko umuturage ariwe shingiro rya byose kandi ko ariwe bagomba gukorera.ingenzinyayo .com dusoza ni iki wabwira abo mufatanije kuyobora ishyaka cyangwa nabandi bakuze bari bamaze igihe batakumva muri politiki?Mbanda abo dufatanije ishyaka nibakomeze umurava,naho abatamperukaga nabo nababwira ko mpari kandi mbahishiye byinshi byiza.Murenzi Louis