Ingabire Victoire mu nzira yo gusohoka mu gihome

Igitugu cy'Abazungu nyuma ya Mgr Misago Augustin noneho ni Ingabire.

Umugore wagaragaye nk'utemera amatwara ya FPR ,akanagaragara nk'utemera ko mu Rwanda habaye jenoside yakorewe abatutsi. Igitugu cy'abazungu cyakamejeje.Aya n'amwe mu makuru yatangiye gucicikana  mu nkuta zitandukanye zabamwe mu bizerwa ba Leta ,aho nabo bibaza ukuntu bashyirwaho igitutu cy'umuntu upfobya akanahakana jenoside yakorewe abatutsi.Victoire-Ingabire-Umuhoza-speaks-2010

                           Ingabire agera i Kigali

Rwanda ko igitugu kiruta ituze bizakemurwa nande?birya benshi hakishyura bamwe. Gukubita ,gufunga n'ibindi bigira ingaruka  mbi ku bene gihugu byungura iki?Gacaca politiki yo izashyirwaho ryari?izayoborwa nande?izagibwamo nande?utazayijyamo azaba yitwaje iki?Iyunguranabitekerezo niyo nzira rukumbi ya politiki ihamye.Rwanda izagerwaho ryari?inkomamashyi za buke ndamye umugati nizo zibibangamira,gusa nazo ntiziramya.U Rwanda mu iterambere biragenda ibisigaye biturwe imana!!

 Ubukoroni si ikiboko gusa cyangwa n'ishiku.Igihe cyose uwashaka yagukoroniza kandi ukabyemera mu nzira zose zaba zikorwamo ukazemera.  Urubanza rwa Ingabire rugaragara nk'imwe mu nzira yo kumugira umwere cyangwa bigahwana n'igihano yahawe. inga

                                                         Ingabire ku ngoyi ya Politike

Abandi bati igitutu cyo kwa rugigana kibereye igisasu ingoma iyoboye u Rwanda.Niba bikozwe mu rwego rw'ubutabera nibyiza ,niba bikozwe mu nyungu zindi zirenze urugero rwari rukenewe byaba ikibazo gikomeye cy'ubwisanzure bwa politiki nyarwanda.Ingabire Victoire ubu agiye kuburana urubanza rurimo ikibazo kuko we atazagaragara mu rukiko. Ingabire yumvikanye igihe kitari gito avuga ko atemera ubutegetsi bwa FPR buyobowe na Perezida Kagame.Igihe cyarageze aza mu Rwanda we yarazi ko azakora politiki nk'imwe y'i Burayi yo kuvuga uko abyifuza agatukana uko abitekereje.

Inzira ntibwira umugenzi rero yasanze uko yarotaga atari ko zirotorwa zikanarotorwa mu Rwanda . Ingabire yifashishije amategeko ashyiraho amashyaka ya politiki byaje kumwangira aganishwa mu butabera bumukubita igihome cy'imyaka cumi n'itanu. Inkuru igisesekara ko Ingabire yemerewe kuburana ,hari byinshi byavuzwe bikurikije uko buri wese abyumva.

Abiyita abatoni b'ingoma bo bavugaga ko Ingabire atarakwiye kuburana kubera igitutu cy'abazungu.Abandi nabo bati: Niba bamuhaye umwanya nawukoreshe yisobanure kuko n'icyo ubutabera buberaho.Inshuti za Ingabire zo ziti:Imana ishobora kuba igiye gufungura  umuntu wacu maze tugakora politiki nta rwikekwe. Ingabire yagaragaye nk'umwe mubagore bari batangiye  kurwanya ubutegetsi bwa Kigali ,gusa ntiyabigezeho kuko yahise afatwa arafungwa.Ibyaha Ingabire yarezwe harimo nko gupfobya jenoside ,ibi akaba yarabivugiye ku rwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi ku Gisozi. Ibikorwa bya Ingabire byo gutangiza ishyaka ntabwo rero byagezweho .Ingabire amaze gufungwa hagaragaye ikibazo muri bamwe mu barwanashyaka be kuko bahise berekeza muri FPR kwishakirayo umugati. Imyaka yose Ingabire afunzwe yamwerekaga ko ubutegetsi bw'u Rwanda butavogerwa ko yagombaga kugenda gake.Demokarasi isabwa itandukanye nivugwa ko ikorwa muri politiki nyarwanda.

Bimaze kuba ihame ko ishyaka riri ku butegetsi riba rigomba kukugenera umwanya wa politiki utarihutaje. Ingabire mu rukiko azagarura ingingo nshya cyangwa n'izmwe zamufunze imyaka cumi n'itanu?Ingabire mu rukiko azagirwa umwere cyangwa igihano kiziyongera?ninde waba afite ukuri  muri uru rubanza Ingabire agiye kongera kuburana? Ubutabera buboneye buri wese nibwo bukora ubugororangingo bityo urengana akarenganurwa n'umunyacyaha agahanwa.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *