“Kwirinda ni ukubimenya kare” : Prof Mucumbitsi Joseph

Kuri uyu wa gatanu hakozwe urugendo rwavaga Ku kigo cy'ibarurisha mibare( Statistic) rwerekeza Ku mujyi wa kigali, aho rwasoreje hagatangirwa n'ibiganiro kuri kanseri z'abana.

Uru rugendo rwitabiriwe n'ingeri zitandukanye, ndetse n'abana baturutse Ku kigo cy'amashuri cya APACOPE

Urugendo rwasozaga ibikorwa bimaze iminsi by'ubukangura mbaga kundwara zidakira, ariko zitandura  rugahuriza hamwe  abaturage batabonye amahirwe yo kuba bagerwaho, bagahura bakababwira kuri kanseri z'abana, icyo bakora, ndetse n'ibimenyetso bya Kanseri.

Ni igikorwa akenshi kiba gisoza ibikorwa biba byarateguwe mu kwezi kwa cyenda, birimo ubukangurambaga kugera ku bantu bakeneye kumenya amakuru kuri kanseri z'abana, bakajya mu byaro, mu miganda kuko mubyaro ariho haboneka abantu benshi, hagahugura abajyanama b'ubuzima ndetse n'abakozi bakora kubigo ndera buzima.

Ni igikorwa kimaze imyaka 6 gikorwa buri mwaka hagafatwa kanseri imwe, nk'uko uyu munsi bize kuri kanseri y'amaraso, umwaka ushize hari hibanzwe kuri kanseri y'impyiko, bityo hagenda hibandwa kuri kanseri imwe ikavugwaho, abantu bakamenya amakuru, bakamenya ibimenyetso uko ifata aho ivurirwa, ubonye umwana uyirwaye icyo wakora?

Usanase, umunyeshuri muri kaminuza y'uRwanda

Usanase wiga muri Kaminuza y'uRwanda mw'ishami rya Farumasi witabiriye Uru rugendo, avuga ko urugendo  hari icyo ruvuze kuri we.

Yagize ati" Ni urugendo rwo kurwanya kanseri, kuri njye ni uburyo bwo kuzirikana abana babana na kanseri, bayirwaye ndetse n'ubukangura mbaga kugirango abantu bamenye ibijyanye na kanseri, n'uburyo bazirinda abana nabo."

Mutabazi Jean Claude uyobora umuryango ukorana n'abana barwaye kanseri asobanura ko iki gikorwa ari ngaruka mwaka.

Yagize ati", Ni igikorwa kiba buri mwaka mu kwa cyenda, kuko uku kwezi ari ukwezi kwahariwe kurwanya kanseri z'abana kw'isi hose n'igihugu cyacu cy'u Rwanda  cyikifatanya n'isi yose kugirango hakorwe ubukangurambaga."

Prof Mucumbitsi Joseph 

Prof Mucumbitsi Joseph uhagarariye ishyirahamwe rishinzwe kurwanya indwara zitandura, avuga ko kanseri mu bana ziriho kandi ziri mundwara zica abana cyane, nubwo abantu bumva ko kuri ubu ariho ziriho cyane, ariko zahoze ho.

Agira ati", Impamvu ni uko muri kino gihe haje ho uburyo bwinshi bwo kuzisuzuma, umuntu arayirwara bikamenyekana, kera zabagaho, zikabica ntibabimenye, ariko kanseri mu bana ni kanseri zibica kuko zirahari ndetse zirimo amoko menshi cyane, ibikorwa bikaba ari ngombwa cyane kubera ko abantu bagenda babimenya, mbere umwana yabaga afite nk'ibibyimba, ugasanga barimo baramuvura bakoresheje ubundi buryo kandi yari kanseri".

Kanseri n'indwara idakira ubana nayo ugakurikiza inama za muganga, ariko kubana bato iyo imenyekanye hakiri kare iravurwa igakira, bityo kwisuzumisha hakiri kare niko kwirinda indwara ya kanseri.

Mutabazi Jean Claude uyobora umuryango ukorana n'abana barwaye Kanseri avuga ko uku kwezi kwahariwe kurwanya kanseri kw'isi hose, n'u Rwanda rwifatanyije nabo

Hari n'abaganga bavura indwara zitandukanye, bitabiriye Uru rugendo

Abitabiriye urugendo rwo kurwanya kanseri y'abana

Abanyeshuri bo Ku kigo cya APACOPE nabo bari mubitabiriye urugendo rwo kurwanya kanseri z'abana

 

 

Mukanyandwi Marie Louise

Ingenzinyayo.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *