Itorero ADEPR rikomeje kubohora ababoshywe n’ibyaha ribereka kwiyunga nabo bafitanye ibibazo mbere yuko impanda ivuga.
Pasiteri Ephrem Karuranga arishimira intambwe itorero ayobora akanaribera umuvugizi ku rwego rw’igihugu aho rigeze risana imitima y’abanyarwanda ,cyane abakoze jenoside nabayikorewe.
Ivugabutumwa rinyujijwe mu kwizera ribohora uwaboshywe n’ibyaha wese,ibi rero nibyo itorero ADEPR ryahagurukiye kugirengo uwakoze icyaha abatuke asabe imbabazi uwo yagikoreye,nawe azimuhe babane mu bumwe n’ubwiyunge.
Ubuhamya bwuwabwirijwe n’itorero rya ADEPR ijambo ry’Imana agakizwa ibyaha yokoze muri jenoside yakorewe abatutsi bwatangiye gusakara no mubansi bari barinangiye banga kwemera uruhare rwabo.
Nyiramiruho we arashimira itorero ADEPR kuko ryamusanze rikamwereka icyiza cyo kumenya Imana no kubohoka ibyaha yari yaratererejwe na shitani akamena amaraso y’abavandimwe abaziza uko baremwe. Igikorwa cyo gusoza icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge cyasorejwe mu karere ka Gasabo ho mu mujyi wa Kigali,hakaba ariho Nyiramiruho Xaverine wo mu murenge wa Nduba yaturiye akavuga ko yahawe amahugurwa akamusana umutima bigatuma avuga ibyaha yokoze muri jenoside yakorewe abatutsi 1994. Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge hamwe n’itorero ADEPR bakiriye ubuhamya bwa Nyiramiruho wivugiye ko, we nabagenzi be batandatu iyo badahabwa inyigisho na ADEPR batari kuzavuga uruhare rwabo muri jenoside yakorewe abatutsi. Nyiramiruho ati’’ ndashimira ADEPR yo yatumye nemera icyaha ngasaba mbabazi.
Ubuhamya bwa Nyiramiruho yavuze ukuri kose kuko yemeye uburyo muri Jenoside umwana we yagiye guca imyeyo ruguru y’urugo akabona umuntu wihishe arabimubwira nawe ajya kuzana interahamwe ziramwica. Nyiramiruho yemeye ko n’uwitwa Murinzi Marthazar yagizemo uruhare mwiyicwa rye. Nyiramiruho ati’’ nubwo nari umugore ariko nicishije benshi nkaba nsaba imbabazi.
Nyiramiruho yatangaje ko nigihe hatangwaga amakuru muri Gacaca ngo yarinangiye kugeza afungwa,ariko aho aherewe amahugurwa y’isanamitima yagiye abatuka ibyaha bya shitani yemera gusaba imbabazi abo yahekuye hamwe n’ubuyobozi bw’igihugu. Nyiramiruho n’itsinda rye rigizwe nabantu batandatu basabye imbabazi. Mahoro Emmanuela ushinzwe isanamitima n’ubumwe n’ubwiyunge mu itorero ADEPR we ngo asanga gusaba imbabazi ari ubutwari kuwakoze icyaha,ariko bukaba akarusho kuwagikorewe.
Niba rero ADEPR yarafashe inzira yo kubanisha uwakoze jenoside n’uwayirokotse bikaba bitanga umusaruro k’ubumwe n’ubwiyunge,byerekana ko urugendo rwaba rwabaye rwiza. Uru rugendo rurimo inzira imwe kandi nziza kuko irimo guhuza abakoze jenoside n’abo bayikoreye ngo babohoke gereza y’umutima bafite. Ibiganiro byabayeho kandi byatanze umusaruro kuko hari abatanze amakuru y’ahantu bashyize imibiri y’abantu bishwe muri jenoside ndetse basabira n’imbabazi mu ruhame.
Umwe mubarokotse jenoside yakorewe abatutsi ariwe Niyonsaba Justine yatanze ubuhamya ko nawe yabohotse kandi akanatanga imbabazi kubamwiciye,mugihe yajyaga ahorana agahinda kuko yabuze abe bishwe urwagashinyaguro. Niyonsaba yashimiye itorero ADEPR kuko ryamwogeje ibyaha by’urwangano yahoraga afitiye abamwiciye,kuko ngo yumvaga nta muhutu bazongera kuvugana,ariko ubu akaba avugana nabo nta rwikekwe.
Niyonsaba ati’’ nshimira uwazanye isanamitima kuko rigitangira ntagaciro narihaga,ariko nyuma nza kumva mbohotse kwiga ni uguhozaho. Niyonsaba yatangaje ko mu myaka 25 yari yariguze agunganwa n’ubumuga bwo mu mutima,ariko aho batangiriye kwigishwa asanga nabakoz eibyaha nabo babana n’ubumuga bw’umutima,nyuma y’inyigisho za ADEPR barabohoka bose batangira gusabana imbabazi,Niyonsaba akaba asaba ADEPR kuzenguruka igihugu cyose yigisha buri wese winangiye kugirengo abohoke.
Mukamuhigi warokotse jenoside yakorewe abatutsi,we ubuhamya bwe buteye agahinda kuko yatangiye kwicirwa abo mu muryango mu 1959,noneho 1994 biba amahano akomeye kuko biciraga kumaraho umututsi, nyuma yibyo byose aho amenyeye ijambo ry’Imana rinyuze mu isanamitima bikozwe n’itorero rya ADEPR yumva atanze imabazi mugihe yumvaga atazongera kuganira n’umuhutu. Ntanze imbabazi kubera ubumwe n’ubwiyunge.
Fidele Ndayisaba Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, nawe yashimiye itorero ADEPR avuga ko amadini n’amatorero afite ubushobozi, inshingano n’umuhamagaro wo gufasha abantu mu rugendo rwo komorana ibikomere.
Yavuze ko kugira ngo ibi bishoboke bishingira ku kwemera ukuri, kwicuza, gusaba imbabazi n’abazisabwa bagafashwa kugira ngo bashobore kubohoka batange imbabazi.
Ati “Ukuri no kwemera gusaba imbabazi no kuzitanga bifasha abanyarwanda kongera gusabana ariko bigafasha gusubiza bimwe mu bibazo bigaragara biteye inkeke mu mitima y’abanyarwanda kandi bibangamiye cyane urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge”.
Ibi bikorwa bifasha uwishe kwerekana uwo yishe aho yamujugunye bigatuma ashyingurwa mu cyubahiro ,bityo ntakomeze kwikanga wa murambo w’inzirakarengane yishe.Umuvugizi w’itorero ADEPR, Rev. Past Karuranga Ephrem, yavuze ko iyi gahunda yiyongera ku yindi bakorera muri za gereza, yishimira umusaruro bitanga mu kubaka itorero, kubaka u Rwanda n’ubunyarwanda ndetse no kubohoka imitima ku ruhande rw’abakoze ibyaha n’abahemukiwe.
Umwambaro w’ubururu urasaba imbabazi uw’umweru nuzitanga bityo ubumwe n’ubwiyunge bukagera mu mitima yaburi wese. Harerimana we yagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi ngo aho asabiye imbabazi yumva yarabohotse,ariko cyane akabikesha ADEPR yo yamubereye umusemburo mwiza.
Umwe kuwundi bari mu biganiro bakabona ubuhamya bwatanzwe nabakoze jenoside,nabo bakaba bafite ibindi byaha bisanzwe nabo biyemeje kugana inzira yagakiza mu itorero rya ADEPR.Ubumwe niyo nkingi yabuze igihe jenoside yakorerwaga abatutsi. Buri wese biramureba kugirengo Ubumwe busagasirwe. ADEPR nikomeze yigishe Ubumwe mu banyarwanda.
Kimenyi Claude.