Ishuri Indangaburezi Ruhango ba nyiraryo bahejejwe mu gihurahiro nabiyitirira ko batumwe na FPR.

Uwacu Julienne intumwa y’umuryango FPR Inkotanyi mu ntara y’Amajyepfo  we arabivugaho iki? ese ishuri Indangaburezi Ruhango rirabohozwa birangire gutyo cyangwa haritabazwa inkiko? ko umukuru w’ igihugu yanga umuyobozi uhohotera umuturage cyane iyo harimo kumutwara umutungo we, ibyo ku ishuri Indangaburezi Ruhango byo birarangira gute?

Uwacu Julienne uhagarariye FPR mu Ntara y'amajyepfo[photo archieves]

Inkuru zikomeje kuvugwa zivugirwa mu ruhame izindi zivugirwa hagati mu bantu batandukanye, ariko zose zihuriza ku karengane kakorewe abanyamuryango bashinze Indangaburezi Ruhango.

Hari abahabwa imyanya y’ubuyobozi bagatatira za nshingano zigira ziti"ndahiriye ko ntazakoresha ububasha mpawe mu nyungu zanjye bwite.

Kuba waba uri umuyobozi, kuba waba uri umuturage ntibivuze ko mu muryango wa FPR wahagira ijambo rirenganya undi. Umukuru w’igihugu akaba na Perezida w’umuryango FPR Inkotanyi mu ijambo rye iteka ahora abwira abayobozi kudahohotera abaturage.

Mu itangazamakuru havuzwemo inkuru zihariye ku ishuri Indangaburezi zerekana uko ba nyiraryo baryambuwe kandi batarananiwe kuzamura ireme ry’uburezi.

 Uwacu Julienne nk’intumwa y’umuryango FPR Inkotanyi mu ntara y’Amajyeofo we ibyakozwe ba nyiri ishuri Indangaburezi barinyagwa arabizi? niba abizi agezehe abikemura? Niba Uwacu Julienne ahagarariye inyungu za bantu bose kongeraho no kusa icyivi cyuwamutumye nakemure iki kibazo cyo mu ishuri Indangaburezi Ruhango kuko biraboneka ko barenganye.

Andi makuru ava ahizewe ni ahamya ko bamwe mu banyamuryango baririya shuri Indangaburezi  baba barahamagajwe nabafite inyungu zo kuribambura bakabasinyisha bakabizezamo imyanya y’akazi.

Aha niho hibazwa impamvu ba nyiri Indangaburezi bacitsemo ibice. Umwe mubitandukanije nabandi yatangarije ikinyamakuru ingenzinyayo.com ko impamvu yasinyiye ko ishuri ryabananiye n’ubwo we aziko ritabananiye ngo kwari ukugirengo buke kabili.

Abakomeje gukurikirana uko ishuri Indangaburezi ryabohojwe bemeza ko nibidakemukira mu nzira ya bugufi bizakemukira mu nkiko. Ahandi hibazwa ni igihombo cyatewe ishuri kuko ryabujijwe gukora.

Abafite inshingano zo kurengera rubanda nimwe muhanzwe amaso.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *