Bugesera: Abakora ubucuruzi buciriritse bagize igihombo kubera Coronavirus

Bamwe mu bakora ubucuruzi buciririritse bo mu Karere ka Bugesera, mu Murenge wa Rweru, baravuga ko kubera kumara igihe bafunze aho bakoreraga muri gahunda ya Guma mu rugo hagamijwe kwirinda icyorezo cya coronavirus, ubu ubucuruzi bwabo bwasubiye inyuma cyane ko ngo aricyo kibatunze ndetse n'imiryango yabo, bityo ngo kongera kwiyubaka  bakaba babona bitari vuba.

Ibi aba bacuruzi bo mu isanteri y’ubucuruzi ya Batima, mu Murenge wa Rweru ho mu Karere ka Bugesera barabishingira kuba banyiri amazu bakoreramo baragiye babishyuza amafaranga y’ubukode ndetse hakaniyongeraho n’umusoro w’Umurenge utangwa buri kwezi  aho bishyujwe n’amezi batakozemo yo muri gahunda ya Guma  mu rugo.

Uwineza Grace umucuruzi w'imyenda mu isoko rya Batima,Umurenge wa Rweru

 

Uwineza Grace ni umucuruzi ucururiza mu murenge wa Rweru, avuga ko bitaboroheye kuba barasabwe imisoro ndetse bakishyuzwa n'amazu kandi batarakoraga.

Ati"Twagize igihombo gikomeye kuko mu minsi twari mu rugo mu bihe bya Coronavirus ba nyiri amazu dukoreramo baratwishyuzaga ayo tutakoreye, ndetse n'imisoro ntibahagaritse kutwishyuza n'ubwo bagiye bigiza inyuma bati  muzishyura mu gihe iki n'iki, ariko ntibyakuye ho ko tuyatanga".

Ibi biranashimangirwa n’Umucuruzi witwa Twagiramungu Edouard aho we anagaragaraza ko iki cyorezo cyamugizeho ingaruka kuburyo no kurya byari bigoye kuko atakoraga.

Ati" Icyi cyorezo cyangizeho ingaruka z'ubukene ndetse n'umuryango wanjye kuko byari bigoye kubona ibyo kurya  igihe nabaga ntagiye mu kazi. Uretse n'ibyo n'amafaranga byari ikibazo kuko tuyabona iyo twakoze, bityo bikaba byarangizeho ingaruka zo gukena."

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rweru MURWANASHYAKA Oscar asobanura ko abacuruzi nta misoro y'Umurenge baciwe.

Ati "Ayo mafaranga abatarakoze ntayo bazishyura, ariko abakoze bo bagomba kuyatanga, abo bakoze ni abacuruza ibijyanye n'ibiribwa ndetse na za resitora.”

Aba bacuruzi kandi ngo nubwo banyuze mu bihe bigoye barishimira ko babisohotsemo neza bakabasha gusubira mu mirimo yabo, kandi bakizera ko nibubahiriza ingamba za Leta zo kwirinda bazabasha  kuguma mu kazi kabo. Bimwe mu bikorwa by’ubucuruzi byari byemewe gukora mu gihe cya Guma mu rugo hari harimo abacuruza ibiribwa, Esansi na Mazutu ndetse n’Amafarumasi.

 

 

MUKANYANDWI Marie Louise

Ingenzinyayo.com

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *