Itangazamakuru imwe mu ntwaro yakoreshejwe mu rugamba rwo kubohoza igihugu.
Umwe kuwundi akenera kumva amakuru hatarebwe ikigero cy'imyaka ye. Urugamba rwo kubohoza igihugu rwari hagati y'abanyarwanda bari mu mitwe ya gisirikare.
Uwari ku butegetsi w'Inzirabwoba nuw'Inkotanyi warwanaga ushaka umutegetsi. Aha rero niho itangazamakuru ryagizemo uruhare. Itangazamakuru ryo ku ruhande rw'ubutegetsi ryumvishaga abanyarwanda ko abateye u Rwanda ari inyenzi nyangarwanda zavuye mu gihugu cya Uganda.
Iri tangazamakuru ryaje kugenda ryivangamo na politiki yangisha abanyarwanda abandi bababwira ko ari ibyitso byababuza igihugu umudendezo. FPR nayo yashinze Radio Muhabura, maze ihabura abahabye bituma banana iy'urugamba. Bimwe mu binyamakuru byari muri Kigali byatangiye kwerekana ko inkotanyi ari abanyarwanda barutashye.
Itangazamakuru ku mpande zombi ryagize imbaraga zo kwerekana politiki ya buri ruhande uko ihagaze.Igitangazamakuru cyose cyagize umurongo kigenderaho kugeza ubwo hasinywe amasezerano ahagarika intambara hagati ya MRND yari ku butegetsi na FPR yarwanaga ishaka umutegetsi. Guhera 1993 itangazamakuru ryaje kubamo ibice bibili "itangazamakuru ryerekanaga ko gusangira umutegetsi byaba umuti urambye uca ironda koko, ironda karere no guca ubuhunzi.
Irindi ryo ryogezaga urwangano ryerekana ko gusangira umutegetsi bwaba ari uburyo bwo gutsindwa kwa MRND. Itangazamakuru mpuzamahanga naryo ryerekanaga ko mu Rwanda hategurwa ubwicanyi. Tariki 6 mata 1994.itangazamakuru ryari inyuma ya Leta yakoraga jenoside ryakomezaga kwenyegeza urwangano, abacanyi nabo bakomeza kwibasira inzirakarengane. Itangazamakuru rya FPR naryo ryamaganaga ubwicanyi bwakorerwaga abatutsi. Itangazamakuru ryageze ku ntego ibanisha abanyarwanda rikwiye gushimwa, naho itangazamakuru ryateshutse ku nshingano rikwiye ku nengwa.
Uwari mu gihugu nuwari inyuma yacyo hari icyo yumvise mu itangazamakuru igihe cy'urugamba rwo kubohoza igihugu. Kalisa Jean de Dieu