Huye:Umurenge wa Gishamvu mu kagali ka Sholi urugomo ruravuza ubuhuha.
Inyito n'ubwo zahinduka abato bakagendana nizo basanze, ariko hari izidahinduka. Inkuru yacu iri mu karere ka Huye,mu murenge wa Gishamvu iragaruka ku rugomo rwibasiye abo mu Kagali ka Sholi.
Amateka ya Gishamvu arimo ibyiza ni bibi nk'uko nahandi hose mu Rwanda byagenze. Gishamvu irimo Seminari nkuru ya Nyakibanda kongeraho uruganda rucura.
Ibi byose bisozwa ni uko muri iki gihe bivugwa ko mu Tugali tune tugize umurenge wa Gishamvu harimo urugomo.
Akagali ka Ryakibogo hari urugomero rw'amazi ya Kadahokwa hahora hiyahuriramo abaturage. Imitungo yabiciwe imiryango ikahameneshwa irangizwa cyane.
Urugero amashyamba aratemwa ibiti byaracitse, ibi ubuyobozi ntacyo bubikoraho, Akagali ka Sholi ko wagirengo ni nkigihe yari Segiteri yategekwaga na Ushizimpumu Yohani.
Akagali ka Sholi bishe umugabo Butoya aragiye inka ze, urupfu rw'uyu mugabo ntirwavuzweho rumwe, nubwo aba bagizi ba nabi baje gufatwa.
Mu cyumweru gishize muri aka kagali ka Sholi abagizi ba nabi bateze umwana witwa Tuyisenge Bolisi baramukubita hafi yo kumwica.
Abamukubise ni :Nzirorera Theophil mwene Havugimana Augustin, na nyina Mukademokarasi Jeanne. Undi wakubise Tuyisenge ni:Ngendabanga Jean Luc Alias fils,mwene Ngendabanga na nyina Leonilla. Undi ni:Ndayisenga,na Tuyishimire bene Habyarimana na nyina Nyirampayimana.
Aba bagizi ba nabi bari batorotse, ariko aba babyeyi babo bakaba baratangiye gusaba imbabazi.
Inzego z'umutekano nazo zikorera mu murenge wa Gishamvu zivugwaho gukingira ikibaba abangiza amashyamba. Abaturage bo mu murenge wa Gishamvu bakaba basabako hakongerwa imbaraga mu bakora irondo. Nihongerwe imbaraga z'umutekano kuko niwo shingiro ry'iterambere.
Murenzi Louis