Dr. Frank Habineza yatanze inyandiko zo kwiyamamaza yizeza abazamutora kuzahorana ibiryo ku isahani.

Umukandida w’ishyaka DGPR Hon Dr Frank Habineza wifuza kuba Umukandida ku mwanya w’Umukuru w’igihugu mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024, nyuma yogutanga kandidature ye yabwiye itangazamakuru ko bafite ikizere cyo kuzatsinda amatora ndetse ko icyo bashyize imbere ari ukugira igihugu cyiza kurushaho cyihaza mu biribwa buri munyarwanda wese akaba afite ibiryo ku isahani.

Hon Dr Frank Habineza yabwiye itangaza makuru ko bizeye gutsinda amatora y’ Umukuru w’Igihugu.( Ingenzi photo )

Ibi ya bigarutseho ku wa wambere tariki 20 Gicurasi 2024 ubwo Dr Frank Habineza akaba na Perezida w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda Green Party of Rwanda ( DGPR ), yageze kuri Komisiyo y’amatora aje gutanga Kandidatire ku mwanya w’Umukuru w’igihugu.

Dr Frank Habineza avuga ko afite icyizere cyo kwitwara neza kurusha mu matora aheruka kuko ishyaka rye rimaze kugira uburambe no kumenyekana mu baturage.

Yagize ati:” Mu mwaka wa 2017 ishyaka ryacu ryari rimaze imyaka 4 gusa ryemewe,ubu twarakuze bihagije n’ibikorwa twakoze birahari ikindi twashoboye gutsindira imyanya mu nteko ishingamategeko ndetse no muri sena no muturera hagiye harimo abanyamuryango bacu ibi biraduha ikizere cyo kuzatsinda amatora.”

Dr Frank akomeza avuga ko icyo bashyize imbere ari ukugira igihugu cyiza kurushaho ndetse anavuga ko natorwa buri umunyarwanda wese azahorana ibiryo ku isahani.

Ati:” Icyo dushyize imbere ni uko tugira igihugu kiza kurushaho aho twihaza mu ibiribwa tutagobye gutumiza ibiribwa mu mahanga buri munyarwanda wese akaba afite ibiryo ku isahani ntamuntu wasonza,tukaba dufite umutekano usesuye tukaba igihugu cyirwanya ubucyene ni ubushomeri mu urubyiruko tuzashyiraho ingamba zo guhanga imirimo itanga akazi ku urubyiruko rwinshi si ibyo gusa tuzashyiraho n’ingamba zo kurinda ikirere n’ibidukikije hari byinshi tuzakora tuzabigarukaho mu kwiyamamaza.”

Hon Dr Frank Habineza yatanze kandidature ye ku mwanya w’Umukuru w’igihugu.( Ingenzi photo )

Habineza wiyamamariza kuyobora U Rwanda ku nshuro ya kabiri yerekanye inyandiko zirimo icyemezo cy’ishyaka kimwemerera kurihagararira n’icy’uko atigeze afungwa n’ icyemezo cy’umutungo afite.

Dr Frank icyemezo icy’uko adafite ubundi bwenegihugu butari ubw’U Rwanda atari yatanze nk’uko yari yabwiwe ko icyangombwa kigomba gutangwa igihe cyose umukandida yiyamamaza nacyo yamaze ku kigeza kuri komisiyo y’igihugu y’amatora kuwa kabiri tariki 22 Gicurasi 2024

Nk’uko byavuzwe na Perezida wa Komisiyo y’amatora Madame Oda Gasinzigwa, Frank Habineza yari afite amahirwe yo kugaragaza iki cyangombwa mu gihe cyose hazaba hataratangazwa urutonde rw’abemerewe kwiyamamaza kumwanya w’Umukuru w’igihugu.

Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda Green Party of Rwanda, ryanatanze kandi urutonde rw’abakandida 64 bazarihagararira ku myanya y’abadepite.

Umwanditsi: Hadjara Nshimiyimana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *