Nyaruguru: Gitifu w’Umurenge wa Ngoma arahanganisha Abagize Akanama gatanga amasoko na ba Rwiyemezamirimo

Umurenge wa Ngoma ni umwe mu mirenge 14 igize Akarere ka Nyaruguru kakaba ari kamwe mu turere 8 tugize Intara y'Amajyepfo.
Uyu Murenge uhana imbibi n'igihugu cy'u Burundi ukaba ugizwe n'Utugari 6 hamwe n'imidugudu 32 ukaba uyoborwa na gitifu Hakizimana Jean kuva Ukwakira 2016 kugera none.


Hashingiwe ku itegeko rishyiraho akanama k'amasoko ku rwego rw'Umurenge, Umurenge wa Ngoma ufite abantu 6 bagize akanama gatanga amasoko bakaba bafite inshingano zo kwiga no kwemeza dossiers z'abagomba guhabwa amasoko kandi inyandiko-mvugo itanga isoko igomba gusinywaho n'abitabiriye inama y'ako kanama. Aka kanama kayoborwa n'Umukozi ushinzwe uburezi witwa Mutayoba Theogene.


Nyuma yo kugezwaho ukwitotomba kuri ba Rwiyemezamirimo batandukanye bagemuye ibikoresho bitandukanye hamwe n'abari kubaka amashuri bagaragaza akababaro kabo ko kutishyurwa amafranga yabo Kandi baragemuye ibyo basabwe ndetse abandi bakubaka hakurikijwe amasezerano bagiranye n'ubuyobozi bw'Umurenge, ikinyamakuru Ingenzinyayo cyagiye gukurikirana ibyo bivugwa mu Murenge wa Ngoma.
Rwiyemezamirimo utifuje ko amazina ye atangazwa kubera impamvu z'umutekano we, yavuze ko yagemuye ibikoresho byo kubaka amashuri birimo amabuye, imicanga n'ibindi ariko nanubu ntarishyurwa Kandi nawe aba akoresha inguzanyo yatse banki.
Undi nawe yavuze ko yagemuye ibikoresho birimo isima hamwe n'ibindi bikenewe mu kubaka amashuri ariko Umurenge nturamwishyura. Mu gushaka kumenya impamvu zituma batishyurwa, Umunyamakuru w'Ingenzinyayo yasobanuriwe ko gitifu w'Umurenge wa Ngoma bwana John Hakizimana yababwiye ko abagize akanama gatanga amasoko haribyo katarumvikanaho.

Twifuje kuvugana na Perezida w'ako kanama akaba ari n'umukozi ushinzwe uburezi mu Murenge wa Ngoma binavugwa ko yashyizweho kuri uwo mwanya na gitifu John ariko yanga kwitaba telefoni ye ngendanwa inshuro zose yahamagawe.
Umwe mu bagize akanama gashinzwe amasoko yasobanuye ubusanzwe abagize akanama uko ari 6 ari Abakozi bw'Umurenge barimo na gitifu John Hakizimana. Avuga ko gitifu John yumvikana n'Ushinzwe uburezi ariwe Mutayoba Theogene kuri dossier ya Rwiyemezamirimo bashaka guha isoko bityo abasigaye bakaba ibikoresho kubera gutinya urwego rw'ubuyobozi abo babiri bariho. Icyo basabwa mu nama Ni ugusinya lisiti y'ubwitabire maze inyandiko-mvugo ikaza gukorwa hakemezwa uwo bashaka gufata maze bakomekaho ya lisiti kandi atariwe wemejwe mu nama.
Urugero ni uwitwa Majyambere Jean Claude wahawe isoko ryo gukora ibisenge ku mashuri ariko gitifu John na Mutayoba bakariha Baganineza Bernard maze bagahimba inyandiko-mvugo bakomekaho lisiti abagize akanama basinyeho bemeza  ko uwatsinze ari Majyambere Jean Claude.
Ikindi kibazo gikomeye cyatangajwe na bamwe mu bagize ako kanama ariko bakaba banze ko amazina yabo atangazwa ngo bitabaviramo gukorerwa raporo mbi mu kazi ni uko mu kwemeza amasoko yatanzwe na Banki y'Isi(World Bank) uwo gitifu yasabye abagize akanama kwemeza amasoko ku biciro byo hejuru y'iby'ibanze byatanzwe. Isoko ryo kubaka ibyumba by'amashuri 11 muri Fugi na Kibangu hari hateganijwe amafranga 42 ku itafari, ariko gitifu John yabasabye kuryemeza ku giciro cy'amafranga 50 ku itafari.
Mu cyiciro cya 2 cyo kubaka ibindi byumba, abagize akanama bararakaye maze gitifu John Hakizimana ababwira ko bakoresha Single process aho basabwa kwemeza Yego cyangwa Oya.

Nibwo dossier yaje iriho  amafranga 48 ku itafari kandi atagomba kurenga  amafranga 42 ku itafari ariko abagize akanama baranga. Ibi Kandi byakozwe mu gihe ba Rwiyemezamirimo Bari baramaze kugemura ibikoresho Kandi abagize akanama gatanga amasoko batazi igihe abo bantu baherewe isoko. Ibi rero nibyo byatumye nyuma y'inshuro 3 inama y'akanama isubikwa haje kuba inama maze abagize akanama bahindura ukora inyandiko-mvugo ndetse banahindura uburyo bagendaga bamaze gusinya kuri lisiti maze bahitamo gusinya ku mpapuro zanditseho imyanzuro yafashwe nabo. Umwanzuro bafashe Ni uko bahakanye ibiciro bya ba Rwiyemezamirimo bahawe amasoko mu buryo bufifitse ku nyungu za gitifu John Hakizimana n'ushinzwe uburezi akaba na Perezida w'ako kanama Mutayoba Theogene.
Mu gushaka gushaka guhanganisha Rwiyemezamirimo n'abandi bakozi bagize akanama, gitifu yahamagaje ba Rwiyemezamirimo abasomera imyanzuro bafashe ariko asobanura ko we na Perezida w'akanama batayisinye ko ikibazo ari abo bakozi banze kubasinyira ngo bazabashake babasabe bazabasinyire. Ibyo bigaragaza kumena ibanga ry'akanama hagamijwe guhanganisha abo bakozi na ba Rwiyemezamirimo.
Nibutse ko mu makuru twahawe aruko ahari inyubako za Leta ho itafari ritarenga amafranga 42 ku itafari.
Muri gahunda yo gukoresha neza umutungo wa Leta birakwiye ko Gitifu John Hakizimana na Mutayoba Theogene babazwa impamvu amasoko atangwa ku nkunga ya banki y'isi atangwa nabi hirengagijwe amategeko agenga itangwa ryayo hagamijwe gushaka indonke nyamara amasoko atangwa.ku nkunga ya Leta agatangwa hakurikijwe amategeko.
Ikindi ni uko imikoranire mibi hagati ya gitifu John Hakizimana hamwe n'abandi bakozi bagize akanama gatanga amasoko ishobora guhirika imikoranire mu kazi gasanzwe k'ibikorwa by'umurenge wa Ngoma niba hatabayeho guhagurukira iki Kibazo ku nzego zibishinzwe.

Innocent

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *