Minisiteri y’uburezi yahembye Abarimu bahize abandi

Tariki ya 6 Nzeri 2019 Minisiteri y'uburezi n'abafatanya bikorwa bayo batandukanye batanze ibihembo Ku barimu na abanyeshuri b' indashyikirwa, hagamijwe guteza imbere ireme ry'uburezi.

Abahawe ibihembo harimo abarezi, abanyeshuri, abayobozi b'ibigo by'amashuri, abayobora inzego z'ibanze  ndetse n'abikorera bagira uruhare mu buyobozi bw'u Rwanda.

Rukara Daniel ni umwe mu ba nyeshuri bahembwe wiga mu ishuri ribanza rya Buyanga, riherereye mu karere ka Burera, mu Ntara ya Amajyaruguru, uyu akaba yaragize uruhare mu kugarura abana bagenzi be mu mashuri bari barayacikije, bakajya gushaka akazi mu gihigu cya Uganda, afatanyije na mugenzi we Iradukunda Zidanne.

Aba bana ba abanyeshuri mubihembo bahawe harimo iby'ishuri, bigizwe na amakayi, amakaramu, imyenda y'ishuri iya siporo ndetse ni ibikapu byo gutwara mo ibyo bikoresho mugihe bagiye kw'ishuri.

Abahembwe harimo  abagore n'abakobwa25, bi indashyikirwa kurusha abandi mu byaro, ndetse n'abarimu n'abakora mu burezi bagize uruhare mu kugabanya imibare y'abanyeshuri bata amashuri batamaze kwiga.

Mu bihembo byatanzwe byishimiwe cyane, harimo moto eshatu zahawe abayobozi batatu, ushinzwe uburezi mu murenjye, n'undi w'ishuri bagize uruhare mu kugabanya umubare w'abana bata amashuri, ndetse banafasha abana bafite ubumuga kwiga muri gahunda ya Leta y'uburezi budaheza.

Ushinzwe uburenzi mu umurenjye wa Ngeruka mu Karere ka Bugesera, Mbarushimana Callixte, ni umwe mu bahembwe moto kubera igikorwa yakoze cyo gufasha kugabanya umubare w'abana bata amashuri, abinyujije mu gusura ibigo by'amashuri, akanafatanya n'abayobozi bi ibyo bigo.

Yagize ati:" abana 393 bari barataye amashuri mu mwaka wa 2018 twarabagaruye, hasigara18, kubera ko nasuraga ibigo mfatanyije n'abayobozi bi ibyo bigo ndetse ni inzego z'ibanze. Umwaka wa2019 abataye ishuri bari 82, twageze mu kwezi kwa gatanu twarabagaruye".

Hatanzwe ibihembo bitandukanye birimo television mini 8, inka 2 za kizungu, mudasobwa na tablet 16 ndetse na telephone zo mu bwoko bwa smart phone, tike zo kujya kwihugura hanze, amafaranga y'ishuri n'ibindi.

Iki gikorwa kandi cyarimo imurika bikorwa ry'abanyeshuri baturutse mu bigo zitandukanye by'abana biga mu mashuri abanza na ayisumbuye naza kaminuza harimo IPRC, aho bamuritse ibyo bavumbuye bifite ubuhanga bukomeye.

Minisitiri w'uburezi Dr, Mutimura Eugene yavuze ko guhemba abahize abandi mu bikorwa by'indashyikirwa biteza imbere ireme ry'uburezi bizakomeza.

Yagize ati:" Igikorwa nk'iki cyo guhemba ababaye indashyikirwa mu guhanga udushya, bigamije gushimira abagaragaje umurava kurusha abandi mu burezi. Ibi bihembo bibongerera imbaraga Ku kazi no munshingano bafite zo kurera."

Akomeza avuga ko gutoranya ababaye indashyikirwa mu guhanga udushya, Minisiteri yabifashijwe mo n'abarezi mu bigo by'amashuri, abashinzwe uburezi mu mirenjye, no mu turere, anavuga ko abahembwe babikwiriye.

Igikorwa kiza cyo guhemba abarimu n'abanyeshuri bagize abandi mu bikorwa by' indashyikirwa ni kunshuro ya mbere gikozwe na Minisiteri y'Uburezi n'abafatanya bikorwa bayo harimo UNICEF, umwarimu Sacco n'abandi.

Bamwe mu bahize abandi bahembwe Inka

MUKANYANDWI  Marie Louise

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *