Iserukamuco rigiye gutangizwa kunshuro ya 2 rizerekana uburyo ubuhanzi bugira uruhare runini mugufasha abafite ibibazo binyuranye byo mu mutwe
Iserukamuco rya Hamwe festival rizatangira mu cyumweru gitaha taliki 11 Ukwakira ni rimwe mubifasha kureba uruhare rw'abahanzi ndetse n'abakora mu urwego rw 'ubuzima mu guteza imbere ubuzima n 'imibereho myiza y'abaturage.
Iserukamuco Hamwe festival rizaba ribaye ku nshuro ya kabiri izahuriza hamwe abahanzi mu nzego zinyuranye n'abakora mu rwego rw 'ubuzima bo mu bihugu bisaga 20 byo hirya no hino kw 'isi ikazamara iminsi itanu hifashishije ikoranabuhanga kubera icyorezo cya covid -19.
Insanganyamatsiko yiri serukamuco ryateguwe na kaminuza ya Global Health Equity (UGHE) n'ikigo mpuzamahanga gikora mubijyanye n 'ubuzima wellcome irebana no" kwita kuri bose n 'ubuzima bwo mu mutwe".
Ati", Umuziki wanjye ukaba wibanda ku buzima busanzwe hamwe ni ibibazo bibera mu umuryango mugari, umuziki ukaba ari umuti ubasha guhangara ibibazo munzira yo guhumuriza no gufasha abakomerewe muri ibi bihe, ibyo rero bintera kwishimira ko ndi umunyamuziki kandi nkaba nd 'umwe mubatanga uwo muti wo kuburira abantu kuri ibi bibazo."
Agnes BINAGWAHO Umuyobozi wa kaminuza mpuzamahanga y 'ubuzima rusange kuri bose global health equity ari nayo itegura iri serukamuco yagiranye ikiganiro n'abanyamakuru hifashishijwe ikoranabuhanga avuga ko ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko ubuhanzi bugira uruhare runini mugufasha abafite ibibazo binyuranye byo mu mutwe bakomorewe n' uburwayi bukaba kandi bwafasha ubuzima bwabo bwo mu mutwe bwahungabanye kubera covid-19.
Rogers MURAGIJE Umuyobozi wa University of Global Health Equity ushinzwe imiyoborere n'imari avuga ko iri serukamuco n'abazaryitabira bahuriza kukuba ari ingenzi kukuganira ku ubuzima bwo mu mutwe.
Ati, "Intego nyamukuru ya hamwe festival ikaba ari ukugirango rihuze abo bantu bose kugirango bahange udushya two gushakira ibisubizo bitandukanye mu by'ubuzima muri ikigihe harimo guhangayika gukomeye, cyane nk 'uko twese tubizi hakaba harimo n 'imyumvire idasanzwe bitewe ni ibihe bikomeye bya covid -19 turimo, ndumva iri kuza kugihe kuko ikenewe. "
Abahanzi n'abatanga ibiganiro barenga 60 bazitabira iri serukamuco rizamara iminsi 5 rikazitabirwa n 'ibihugu birenga 20 byo kw'isi.
Marie Louise MUKANYANDWI