Muthoni Narindwa Fioni nawe yarezwe muri RIB na Dr Kayumba Christopher .
Urujya n'uruza rw'ibibazo hagati ya Muthoni Narindwa na Dr Kayumba Christopher byafashe indi ntera.
Ubu mu Rwanda bamwe mubasesengura uko politiki ikorwa n'uko ihagaze batangiye kuvuga ko Dr Kayumba Christopher azira kuba yaratangije ishyaka rishobora kutazavuga rumwe na FPR kubigendanye n'ubwisanzure bwa rubanda.
Abandi bati"Dr Kayumba Christopher yashatse gufata ku ngufu umunyeshuri yigishaga.
Dr. Kayumba Christopher yagiye atangariza itangazamakuru ko ari poropagande zo kumusebya ,kandi ko ar'ibintu biciriritse.
Dr Kayumba Christopher akomeza yumvikana kuri Radio mpuzamahanga ijwi ry'Amerika atangazako akimara gutangaza ko yatangije ishyaka ,ko aribwo hatangiye kumvikana ko yashatse gufata ku ngufu umukobwa yigishaga.
Dr Kayumba Christopher akomeza avuga ko uwarushinzwe ubukangurambaga Nkunsi Bosco yafashwe agafungwa.
Ikibazo cyakomeje gusakuza cyane ko Dr Kayumba Christopher akurikiranyweho n'ibindi byaha we akaba atangaza ko bitazamubuza gukora politiki,kuko itegeko nshinga rya Repubulika y'u Rwanda ribyemera.
Abarwanashyaka bo mu ishyaka rya Dr. Kayumba Christopher baganira n'ikinyamakuru ingenzi na ingenzinyayo. com banze ko dutangaza amazina yabo,ariko bagize bati"twe twinjiye mu ishyaka RPD kubera ko igihe kigeze ngo tubone ubwisanzure".
Mu rwego rw'umutekano we twamwise Muhire Francois .
ingenzi, nonese ntarindi shyaka wabagamo?niba waribagamo nirihe?niba ntabanga ririmo wariviriyemo iki?
Muhire, nabaga mu ishyaka rya PL narivuyemo kuko ntabwisanzure kuva igihe babeshyeye Sebarenzi bakamumenesha.
Hari Umudamu nawe twahaye izina rya Kamikazi mu kiganiro twagiranye.
ingenzi, wayobotse ishyaka RPD kubera iki?Kamikazi, nariyobotse kuko igihe kigeze.
ingenzi, ntarindi shyaka wabagamo?
Kamikazi, nabaga muri FPR none narivuyemo.
ingenzi, FPR ko ar'umuryango wawuviriyemo iki?Kamikazi, jyewe ninjiye muri FPR ndi muto nakoreye amafunzo ahitwa Karama igihe cy'urugamba mvuye mu Burundi kuko niho navukiye.Naje gusanga Dr Kayumba Christopher nawe ashinze ishyaka nkariyoboka bwaba ar'uburenganzira bwanjye,kuko nawe naba mputaje.
Mu itangazamakuru benshi n'ubwo batigaragaje batangiye kuvugira mu matamatama ko batazatererana mwalimu wabo cyane ko atigeze ababera gito.
Umwe mubanyamakuru bigishijwe na Dr Kayumba Christopher tuganira yadutangarije ko nawe atatererana uwamuhaye ubumenyi.
Dr Kayumba Christopher yagiye ahura n'ibibazo cyane ko yagiye aharanira ko itangazamakuru ryagira ubwisanzure.
Abantu benshi barajwe ishinga no kuzumva urubanza mu mizi rwaho Muthoni azaba arega ko Dr Kayumba Christopher yashatse kumufata ku ngufu,n'urundi rwaho Dr Kayumba Christopher azaba arega Muthoni kumusebya abigambiriye.
Kimenyi Claude