Intara yiburasirazuba,Akarere ka Rwamagana mu murenge wa Mwurire abaturage baratabariza mugenzi wabo Kayiranga David watewe igihombo n’amazi ava mu nganda.
Imvugo n’ingiro har’igihe bidahuza bigashyira bamwe mubibazo . Ikinyamakuru ingenzi news paper, ingenzinyayo com, ingenzi rw na ingenzi tv umunyamakuru wacyo yageze mu mudugudu wa Kabahima, Akagali ka Bushenyi, Umurenge wa Mwurire, Akarere ka Rwamagana,Intara y’iburasirazuba aho bamwe mubaturage bahatuye batabariza mugenzi wabo Kayiranga David uri mugihirahiro,kubera igihombo yatewe n’amazi yavuye mu nganda akangiza ubuhinzi bwe agasoreza k’u biyaga birimo amafi.Dore uko bivugwa hakurikijwe imishinga.


Ubworozi bw’amafi mu myaka itatu yagombaga kwinjiza amafaranga menshi,kandi umushinga watanze akazi ku bakozi bakoramo.
Amazi yavuye munganda yose yamanukanye igitaka n’ibindi byinshi byirunda mu byuzi ,none ibyuzi uko ari bitatu byarangiritse.Iki gihombo kizabazwa nde? Inzego zitandukanye z’ubuyobozi zatangiye iperereza.


Ubuhinzi bw’ibisheke nabwo bwarangiritse,isuri yavuye munganda yarabyangije ntiwamenyako byahigeze.Igihombo nacyo kiravuza ubuhuha.Ubuhinzi bw’ibirayi nabyo nabwo ntabwo bwasigaye.Mugihe ibirayi biza k’u isonga mubihingwa ngandurarugo byari byitezwe ko mukwezi k’ukuboza 2026 byari kuba byeze,bityo bigafasha abahaturiye kurwanya inzara.

Umurenge wa Mwurire wakoze raporo hagaragazwa ko ibyuzi by’amafi,ibisheke n’ibirayi bya Kayiranga David byangiritse kandi byangijwe n’amazi yavuye mu nganda.Hashingiwe kuri raporo yakozwe ku itariki 19 Ugushyingo 2026 yagaragaje ko amazi yavuye mu ruganda rwitwa Banana Wna agakomeza imbere ya station agakomereza muri Buse d’eau ikayayobora mugishanga cya Kabahima.
Leta y’u Rwanda ibwira buri wese gufata amazi ava k’u nyubako ze,ariko aba ba nyir’inganda barabyirengagije bituma ibyuzi by’amafi, ibisheke n’ibirayi bya Kayiranga David byangirika akaba ari mugihombo.Umushinga Business Plan for tilapia fish Arming project mubworozi bw’amafi yagombaga kwinjiza amafaranga y’u Rwanda angana 209.500.000 frw mugihe cy’imyaka itatu.Ibisheke nabyo yari kuzasarura umusaruro w’amafaranga y’u Rwanda angana 9000.000 frw mugihe ubu ntacyo azabona kuko byangiritse.Ibirayi yateganyaga kweza ibiro 1200 byahwana n’amafaranga y’u Rwanda 840.000 frw.Igihingwa cy’ibigoli nabyo amazi yo munganda ntiyabisize kuko byari gutanga amafaranga y’u Rwanda angana 750.000 frw.Igihombo cyose cyagaragaye kingana n’amafaranga y’u Rwanda 220.090.000 frw.Twagerageje kubaza abo munzego zitandukanye z’ubuyobozi zikorera mu karere ka Rwamagana.

Nitwa Ephrem Nsengumuremyi nd’umunyamakuru nyobora ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com
Mu karere ka Rwamagana mufitemo inshingano nk’ushinzwe ubuhinzi,umwe mu mirenge y’Akarere ka Rwamagana ariwo Mwurire, Akagali ka Bushenyi, Umudugudu wa Kabahima haravugwamo ikibazo cy’umuturage witwa Kayiranga David wari wakoze umushinga wo korora amafi.Ubu bikaba bivugwako ibyuzi bigera kuri bitatu amazi ava munganda yabyangije.Nizihe ngamba Akarere kariho gafata kugirengo umuturage arenganurwe?

Muraho neza
Nabafasha kubahuza n’ushinzwe ubuhinzi
Yego mpa nimero ze
+250 788 845 669
Gusa uwo muturage mwamugira nama zo kwitabaza umurenge n’Akarere kugirango babisuzumire hamwe
Kuko nibo bafatanya kwiga kuri icyo kiza cyaba cyarabaye
Uyu ashinzwe ubuhinzi.murwego rw’Akarere cyangwa Umurenge?
Akarere
+250 788 646 665
Umurenge wa Mwurire

Ukurikije uko inzego zikurikirana ufite ububasha bwakemura iki kibazo n’ushinze ubuhinzi mu.karere cyangwa n’uwo mu murenge?
Abo bose usibye kugisesengura bakagaragaza aho iikivbazo kiri nta wufite ububasha bwo kugikemura
Iki kirabarenze
Urwego rwagikemura n’uruhe?ngo ikinyamakuru ingenzi news paper rubarize umuturage.


Ahubwo bagombagukenera n’abafite ibikorwa remezo mu nshingano
Yandikire Akarere
Kuko ubanza atarakigezayo mu buryo buri official
Inama n’iyihe yafasha umuturage
Byihuse yandikire Akarere, yomekeho n’amafoto abigaragaza ahe copy umurenge , noneho Akarere gahita gashyiraho itsinda riza kureba uko byagenze na proposal solutions zashoboka nuburyo zashyirarwa mu bikorwa n’abagomba kuzikora ngo bihagarara.

Kugeza n’ubu dukora inkuru abo munganda bari bataragira icyo batangaza k’u kibazo cy’amazi yavuyemo akangiza ibikorwa bya Kayiranga David.Abo bireba nibo bahanzwe amaso.
Ubwanditsi

