Abayobozi b’itorero rya ADEPR barashinjwa n’Abakirisitu gutatira inshingano za gikirisitu bakirukana Abashumba.
Iyo ugeze mu ivugabutumwa ukumva idini ADEPR wumvamo umukiranutsi.
Ubu rero siko bikimeze kuko ikizira cyinjiye ahera ubugambanyi,buherekejwe n'urwangano bisimbura Yesu ashimwe uraho mwrne Data.
Inkuru yacu iri ku idini rya ADEPR rivugwamo ibibazo biherekejwe n'imanza zurudaca.Ibi bikaba aribyo nyirabayazana w'urwangano ruvuza ubuhuha.
Nyuma y'induru zikomeje kuvuzwa mu itorero rya ADEPR nkuko kinyamakuru ingenzi na ingenzinyayo com bijya biganira na buri wese ufite icyo azi kigatangazwa kigafasha abakirisitu.
Dutangaza inkuru kugirengo umukirisitu wo muri ADEPR utaramenye ibikorerwamo abimenye,nawe amenye ukuri.Bamwe mubo twaganiriye batifuje ko twatangaza amazina yabo kubw'umutekano wabo tuganira bagize bati"twe dukeneye ko ibikorwa bikorwa nabo twumvako bahawe inshingano yo kutuyobora byakosorwa amazi atararenga inkombe.
Bizwiko urwego rukorera mu gihugu iyo rudakora neza hiyambazwa izindi mbaraga ziza gushyiraho ubuyobozi,cyane ko ububa buriho buba bwananiwe kuzuza inshingano.
Abakirisitu b'itorero rya ADEPR bo basanga riganishwa habi cyane ko icyegeranyo ngo kerekana 70%.
Ikiganiro twagiranye nababajije aho bahera bavuga ko ADEPR iriho isenyuka?Bose bavugiye rimwe bati"Idini cyangwa umuryango ugira ibintu nka bitatu bibiranga"Hari abanyamuryango,inzego z'ubuyobozi,amategeko abigenga.
Bo bati"RGB yitwaje imbaraga n'ububasha ihabwa n'amategeko isenya inzego zose z'ubuyobozi bw'itorero ishyiraho abantu batanu ibaha ububasha butayegayezwa bwo kwica bagakiza ntawubabajije impamvu ahohotewe akarenganywa.
Igitangaje ni uko abo bantu bihutiye gusenya amategeko yariyubatse ADEPR imyaka 81 yose.Iritsinda rimaze kwica amategeko bishyiriyeho ayabo azabafasha gusenya ADEPR kuko bakoresheje amarangamutima yabo biha imishahara minini cyane,kongeraho gushyiraho abayobora intara,uturere kugeza ku ma paruwase.
ADEPR isigaranye abanyamuryango aribo bakirisitu bayirimo bonyine,nabo harimo gukorwa ibishoboka byo kubananiza ngo bivumbure bayivemo.
Aha niho buri munyamuryango w'itorero rya ADEPR yibaza amategeko yayoboye imyaka 81 agasohoka mu igazeti ya Leta ,itorero ryemewe mu gihugu rikanakorera hanze mu mahanga uburyo bayakuzaho igitugu gusa?ikibazwa n'uburyo ayo mategeko yakinweho n'itangazo rya Budigiri Herman ,aha impamvu Budigiri ashyirwa mu majwi ngo niwe wasinye mu izina ryabo bose.
Iki nicyo kibazo kibazwa ukuntu amategeko yayoboye imyaka ingana kuriya abanyarwanda bakayoboka ADEPR none bakayatesha agaciro kubw'inyungu zabo.
Nabajije aba banyamuryango b'itorero rya ADEPR ikigomba gukorwa?bagize bati"hagomba kuba ivugurura ry'amategeko ,hakarebwa ingingo zitajyanye n'igihe zigakurwamo,amategeko akavugururwa hatagendewe ku marangamutima yabariya bantu batanu bagabiwe itorero nabo bakarizambya.
Bakomeje badutangariza ko ibikorwa ubu biba byarakozwe ku ngoma ya Rev Karuranga Ephrem ,ariko barabyanga kuko ngo babonaga basenya itorero.Ibi nibyo byatumye umuyobozi wa RGB ashyira mu bikorwa umugambi wo kwirukana Rev Karuranga Ephrem nabo bakoranaga.Umwe Ari"Kayitesi uyobora RGB mu mvugo ze iyo yahuye nabo muri ADEPR hatarebwe urwego rw'ubuhobozi aba yahuye narwo yivuga ibigwi byicyatumye akuraho ubuyobozi agashyiraho ubundi.
Nkaho Kayitesi yabwiye itangazamakuru ko hagati muri ADEPR harimo ubwumvikane buke n'urwangano.
Umunyamakuru wa Radio Flash yabajije Kayitesi ati aho ntukuyeho nyobozi ya Karuranga Ephrem kuko umufiteho ububasha gusa ?watwereka amakosa afatika atumye umukuraho?Kayitesi mu mvugo itarashimishije itangazamakuru yagize ati"ntabwo aringombwa ngo nguhe raporo mfite abo nyiha.
Abari muricyo kiganiro bose bemejeko Kayitesi yirukanye Karuranga Ephrem nabo bakoranaga yimika abo azajya ategeka uko abyumva.Ikindi kivugwa kuri Kayitesi n'igihe ayobota inama kuri Hotel Dove akikoma abavugana na Nsanzurwimo Joseph akanahamyako ariwe uyobora ADEPR,kandi ngo yaranayiyoboraga kugeza 94 muri jenoside yakorewe Abatutsi.
Nubwo Kayitesi yikoma Nsanzurwimo hari amakuru avugako avuka mucyahoze ari Cyangugu kandi nurwo yayigabiye Isai Ndayizeye baba bakomoka hamwe cyangwa nandi masano tuzabagezaho ubutaha.
Ikibazwa kuri Kayitesi n'uburyo yageneye imishahara y'umurengera bariya bayobozi batanu.
Iyo ugeze mu ivugabutumwa ukumva idini ADEPR wumvamo umukiranutsi .Ubu rero siko bikimeze kuko ikizira cyinjiye ahera ubugambanyi,buherekejwe n'urwangano bisimbura Yesu ashimwe uraho mwrne Data.Inkuru yacu iri ku idini rya ADEPR rivugwamo ibibazo biherekejwe n'imanza zurudaca.
Ibi bikaba aribyo nyirabayazana w'urwangano ruvuza ubuhuha.Nyuma y'induru zikomeje kuvuzwa mu itorero rya ADEPR nkuko kinyamakuru ingenzi na ingenzinyayo com bijya biganira na buri wese ufite icyo azi kigatangazwa kigafasha abakirisitu.
Dutangaza inkuru kugirengo umukirisitu wo muri ADEPR utaramenye ibikorerwamo abimenye,nawe amenye ukuri.Bamwe mubo twaganiriye batifuje ko twatangaza amazina yabo kubw'umutekano wabo tuganira bagize bati"twe dukeneye ko ibikorwa bikorwa nabo twumvako bahawe inshingano yo kutuyobora byakosorwa amazi atararenga inkombe.
Bizwiko urwego rukorera mu gihugu iyo rudakora neza hiyambazwa izindi mbaraga ziza gushyiraho ubuyobozi,cyane ko ububa buriho buba bwananiwe kuzuza inshingano.Abakirisitu b'itorero rya ADEPR bo basanga riganishwa habi cyane ko icyegeranyo ngo kerekana 70%.
Ikiganiro twagiranye nababajije aho bahera bavuga ko ADEPR iriho isenyuka?Bose bavugiye rimwe bati"Idini cyangwa umuryango ugira ibintu nka bitatu bibiranga"Hari abanyamuryango,inzego z'ubuyobozi,amategeko abigenga.Bo bati"RGB yitwaje imbaraga n'ububasha ihabwa n'amategeko isenya inzego zose z'ubuyobozi bw'itorero ishyiraho abantu batanu ibaha ububasha butayegayezwa bwo kwica bagakiza ntawubabajije impamvu ahohotewe akarenganywa.
Igitangaje ni uko abo bantu bihutiye gusenya amategeko yariyubatse ADEPR imyaka 81 yose.Iritsinda rimaze kwica amategeko bishyiriyeho ayabo azabafasha gusenya ADEPR kuko bakoresheje amarangamutima yabo biha imishahara minini cyane,kongeraho gushyiraho abayobora intara,uturere kugeza ku ma paruwase.
ADEPR isigaranye abanyamuryango aribo bakirisitu bayirimo bonyine,nabo harimo gukorwa ibishoboka byo kubananiza ngo bivumbure bayivemo.Aha niho buri munyamuryango w'itorero rya ADEPR yibaza amategeko yayoboye imyaka 81 agasohoka mu igazeti ya Leta ,itorero ryemewe mu gihugu rikanakorera hanze mu mahanga uburyo bayakuzaho igitugu gusa?ikibazwa n'uburyo ayo mategeko yakinweho n'itangazo rya Budigiri Herman ,aha impamvu Budigiri ashyirwa mu majwi ngo niwe wasinye mu izina ryabo bose.
Iki nicyo kibazo kibazwa ukuntu amategeko yayoboye imyaka ingana kuriya abanyarwanda bakayoboka ADEPR none bakayatesha agaciro kubw'inyungu zabo.
Nabajije aba banyamuryango b'itorero rya ADEPR ikigomba gukorwa?bagize bati"hagomba kuba ivugurura ry'amategeko ,hakarebwa ingingo zitajyanye n'igihe zigakurwamo,amategeko akavugururwa hatagendewe ku marangamutima yabariya bantu batanu bagabiwe itorero nabo bakarizambya.
Ubu rero hari amakuru avugako Budigiri Herman nawe atishimiye umushahara ahabwa kuko utangana nuwabandi.Niba ADEPR ikomeje kubamo imvugo zigaragaza kwishongora kubo bitwako bayobora,kongeraho abapasiteri bambuwe inshingano murumva biganishahe?
Andi makuru n'uko hari abanyamuryango b'itorero rya ADEPR bagiye kurega Kayitesi kubera kugenera imishahara abantu batanu yagabiye kandi bitari mu nshingano ze.
Isesengura ryerekana ko ibibazo byose byugarije ADEPR abifitemo uruhare runini.ikibazwa n'iyihe nyungu Kayitesi afite yo kudurumbanya amakipe y'umupira w'amaguru hamwe na ADEPR?Abandi nabo basanga Kayitesi mbere yo kuzamura imishahara yabo yagabiye yari kubanza kureba ubukungu uko buhagaze,kongeraho ko abakiristu batagitura kubera coronavirus.
Naho kuba yaravuye muri banki y'abaturage nyagatare aje gukorera Imana basanga ari kinyoma.Ibi bikagaragazwa n'uko ahembwa 29.000.00frw naho umuvugozi 30.73.105 frw,uwungirije 29.73.489 frw nshingwabikorwa nawe n'uko ushinzwe umuryango 2674.641 frw nushinzwe abakozi nawe baranganya.
Ayo nayo bafata mu ntoki ntabwo ari imishahara mbumbe.Ntabanga ririmo kuko ba nyirubwite nibo babyitangarije.Aba bagabiwe ADEPR ntawuzi inzego bakoreraga.
Akababaro kenshi bati"niba basenga bazajya murusengero imbere y'abakiristu bakihana kubeshya.
Abo twaganiriye bose bababajwe n'imvugo zabo bayobozi zo kwishongora.Iyi mikorere itari myiza ngo yagize ingaruka mbi ku itorero na rubanda n'igihugu muri rusange.
Kuba ingoma ya Ndayizeye Isai yarasheshe amategeko yagengaga itorero igashyiraho agenga umurimo mu Rwanda byateje ingaruka mbi kandi nyinshi.
Aha ngo Ndayizeye Isai n'itsinda rye bari bagamije kwirukana abakozi mugihugu hose .Ibi byose Ndayizeye Isai akora byishe amategeko,ndetse niryo rigenga abakozi bararyirengagije barabirukana.
Ese abanyamategeko bo bamariye iki itorero?ese Ndayizeye Isai yabikoze nkawe ku giti cye?niba abanyamategeko birira amafaranga gusa cyangwa niba Ndayizeye Isai atemera inama bamugira?niho hashingirwa imvugo yuko ibikorerwa muri ADEPR bihabanye n'amategeko.
Ndayizeye yabajijwe impamvu ingoma ye yica amategeko?Ndayizeye yasubije ko ibyo akora yabiherewe ububasha bwo gukuraho no kongeraho uko abyumva,naho abavuga bazashyira baceceke.
Ndayizeye azibukirwa ku bikorwa by'imvugo zikakaye cyane igihe yakuragaho indembo n'uturere akishyiriraho ibyo yifuje.Abasesengura uko Ndayizeye avuga ngo ndabikoze bibuka ya mvugo (ngo uzico ndico mwa).
Niba muri ADEPR nufite umwanya ahora ku gihunga,undi ati "burakeye ntibwira"bwakwira uti "ntibucya murumva iyo mikorere yo gukorera ku gihunga yatanga ubukirisitu.
Abanyamuryango b'itorero rya ADEPR bakaba barambiwe imvugo za Ndayizeye Isai zibeshya ko akora ibyo yabwiwe n'Abakirisitu.Ndayizeye yakoze amakosa yo kwirukana abapasiteri hashingirwa ku karengane kuzuyemo munyumvishirize.
Aha niho havugwa ko iyo utatiye inshingano za gikirisitu ubugomba kwegura.
Niba bamwe mu bakirisitu bo muri ADEPR bibaza igihe bamwe mubayoboye babereye abapasiteri ,bakaba bakomeje kuba mugihirahiro RGB ntikwiye kwikosora.
Ese ninde watumye Ndayizeye Isai gushyiraho iterabwoba ku bantu,kongeraho ko iyo hagize ugira icyo abaza amuteza abayobora indembo,uturere,kugeza ku ma paruwase,kuko basigaye bafatwa nkabamwe barara irondo aho kuba umwogezabutumwa bwa Kiristu.
Ubu biravugwa ko umutungo ucunzwe nabi ,ndetse hakaba hari ubusumbane bw'imishahara hagati y'inzego z'itorero.Ubu busumbane bumaze imyaka isaga 20 ariko noneho ku ngoma ya Ndayizeye Isai byafashe intera.
Ese ninde ugena imishahara yo muri ADEPR?niba abantu batanu bakora mu nzego zikurikirana ugasanga harahumuntu arusha undi inshuro eshanu? ADEPR niba ivugako yegereza ubuyobozi abakiristu noneho Ndayizeye Isai we akaba yarabubahungishije murumva biganishahe abakiristu?Niba umudugudu usigarana 7% paruwase isigaranye 2%,ya 93%,ururembo 2% kuri ADEPR 89%ukibaza uko izi nzego zizakora.
Umwe kuwundi bati"iyo ugize icyubaza uhinduka umwanzi wa Budigiri na Ndayizeye.Iterabwoba ryo gucecekesha ufite ikibazo sibyo bikemura ibyugarije itorero.
Niba bivugwako harimo ihohoterwa niyica rubozo.Abasesengura basanga guhoza umuntu ku nkeke ari kumwica mu mutwe,cyane ko iki gihunga kizakomeza gushyira urwangano mu itorero.Abo bireba ni mutabare amazi atararenga inkombe.
Kimenyi Claude.