Ishami ry’ubukerarugendo n’amahoteri ryatangije icyumweru cyiswe ‘ Rwanda Tourism Week ‘ kigamije kurebera hamwe ingaruka covid -19 yateje mu rwego rw ‘ubukerarugendo
Urwego rw 'Ubukerarugendo ruri muri zimwe mu nzego zashegeshwe cyane ni ingaruka z'icyorezo cya covid -19 ku buryo habayeho kurufasha no kurushyigikira ku girango rubashe guhangana n'izi ngaruka .
Ibi byagarutweho mu kiganoro Ishami ry 'Ubukerarugendo n' Amahoteli ryagiranye n'Itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe ubukerarugendo mu Rwanda cyiswe Rwanda Tourism Week.
Rutagarama Aimable Umuyobozi mu kuru w 'Ishami ry ' ubukerarugendo n'Amahoteri avuga ko ingaruka zahise zigaragaza.
Yagize ati " Ingaruka zahise zigaragaza ako kanya, kuko hahise habaho guhagarikwa kw 'amahoteri ariko ntabwo twatinze kuko mu kwezi kwa kane umwaka ushize nibwo twerekanye ibibazo igice dukoreramo kigiyemo nibyashoboraga gukurikiraho mu minsi yakurikiyeho, aha twagize amahirwe ko Leta twagejejeho ikibazo yacyumvise ikanakibona, batwemerera ko hari icyindi bashobora kongera gukora kugirango by'umwihariko urwego rw 'amahoteri ari narwo rufitemo igice cyabo cy'amadeni cyinini mu gice dukoreramo rushobore kuziba icyuho no kugera kucyo rwiyemeje. "
Rutagarama akomeza avuga ko ubu hari icyizere cy 'uko ibi bidashobora gusubira inyuma.
Yagize ati " Nibura ubu uko bimeze turizera ko bitasubira kumera nk'uko byari bimeze mu mwaka ushize no mu ntangiriro z'uyu mwaka."
Umuhuzabikorwa w 'urwego rw'ubukerarugendo mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba Ngenzi Yves avuga ko uretse kwagura no kuzahura urwego rw'ubukerarugendo mu Rwanda bizakomereza no ku rwego rw 'Akarere u Rwanda ruherereyemo ndetse ko hari nibyatangiye gukorwa.
Yagize ati " Bijyanye n'imikoranire n'uburyo twakorana mu Karere cyane cyane muri bino bihe bya covid -19 kugirango turebe niba twagarura ubukerarugendo. Mu byakozwe rero harimo ko hashyizweho uburyo bwo kugirango ubukerarugendo bukomeze busubire aho bwari buri mbere ya covid -19, kandi mubyo iteganya, iteganya ko ubukerarugendo ububona ko bwasubiye aho bwari buri muri 2019 -2023".
Rwanda Tourism Chamber ishami ry'ubukerarugendo n'amahoteri ryatangije icyumweru cyahariwe ubukerarugendo cyiswe "Rwanda Tourism Week" kigamije kurebera hamwe ingaruka covid-19 yateje mu rwego rw'ubukerarugendo n'uburyo bwo kubuzahura bihereye ku kuzamura imyumvire y 'abanyarwanda, abatuye Akarere u Rwanda ruherereyemo ndetse n'Isi yose muri rusanjye rugaragaza ko u Rwanda rufite ibyiza byinshi abantu bashobora gusura.
Mukanyandwi Marie Louise