Kaminuza Mpuzamahanga y’Ubuvuzi n’Ubuzima Kuri bose ( University of Global Health Equity) yijeje ubufatanye bwayo n’babahanzi
Kaminuza Mpuzamahanga y'Ubuvuzi n'Ubuzima kuri bose ( University of Global Health Equity),kuva taliki 10 Ugushyingo yateguye iserukamuco yise Hamwe Festival ribaye kunshuro ya 3. Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco yijeje ko Leta igiye gukora ibishoboka byose kugirango imibereho y'abahanzi ikomeze kuba myiza kubera uruhare bagira mu gufasha abaturage mu bihe bikomeye.
Ni ku nshuro ya 2 muri 3 iserukiramuco ryiswe Hamwe Festival ritegurwa na Kaminuza Mpuzamahanga y'Ubuvuzi n'Ubuzima kuri bose( University of Global Health Equity) iba hifashishijwe ikoranabuhanga kubera kwirinda icyorezo cya covid-19, iri serukiramuco rihuza abahanzi mu ngeri zitandukanye baturutse ku migabane yose y'Isi, kuri iyi nshuro kaminuza mpuzamahanga y'ubuvuzi n'ubuzima kuri bose irashimira abahanzi kuko ibihangano byabo byafashije rubanda kudakurwa umutima n'icyorezo cya covid-19 cyibasiye Isi.
Inararibonye mu buvuzi akaba n'Umuyobozi wa Kaminuza Dr Binagwaho Agnes mu kiganiro n'Itangazamakuru ku munsi wa mbere w 'iserukamuco, yahereye kubigaragazwa n'ubushakashatsi mu kwerekana akamaro k 'ubuhanzi mu gukiza abarwayi cyangwa abafite ihungabana.
Yagize ati "Ubushakashatsi bwagaragaje ko umurwayi akira vuba, agakenera imiti imugabaniriza ububabare mike, kandi akagubwa neza na serivsi ahabwa no mugihe yaba afite ibibazo by 'ihungabana ".
Dr Agnes akomeza agaragaza ko iri serukiramuco rizamara iminsi 5 ari umwanya mwiza w'ubukangurambaga bugaragaza akamaro k 'ubuhanzi mukugira ubuzima bwiza n'imibereho myiza by'abaturage, bakagaragaza ko abakurambere bakoreshaga ubu buryo ariko aba none bakaba barabwirengagije.
Yagize ati " Iserukiramuco nkiri abaturage baturutse ku migabane 6 bahurira hamwe bakaganira kuri ubwo bushakashatsi, no kureba icyakorwa ngo ubuhanzi bubyazwe umusaruro, kuko nta gihugu na kimwe kitagira ubuhanzi ariko muri iki gihe twibagiwe kubukoresha, abakurambere bacu barabukoreshaga ariko twe ntabwo dukoresha. Rero turizera ko tugiye guteza imbere ubuzima bwiza n'imibereho myiza by 'abaturage biciye mu bukangurambaga bugaragaza akamaro k 'ubuhanzi ku buzima n'imibereho myiza. "
Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco yashimiye abahanzi ku ruhare bagize mu gufasha abanyarwanda mu bihe bikomeye bya covid -19
Bamporiki Edouard Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y 'Urubyiruko n'Umuco ushinzwe umuco yijeje ko Leta igiye gushyiraho uburyo bwo gutera inkunga abo bahanzi bakarushaho kugira imibereho myiza.
Yagize ati " Abahanzi ,inganzo yatambutswaga gukomeza ikintu, buriya rero umuntu ufite urugaga rutanga umusanzu mu bihe bikomeye, ntabwo rwabura gutanga umusanzu mu bihe byoroshye, icyakoza Leta nayo y'u Rwanda ikomeza gutekereza ikintu cyatuma ubuhanzi butunga benebwo ntibukomeze kwifashishwa mu gutera inkunga gusa mu gihe gikomeye n' ikidakomeye. "
Ibiganiro bitangiza iri serukiramuco byanitabiriwe mu buryo bw 'ikoranabuhanga na Dr Sheila Davis Umuyobozi mukuru w 'umuryango mpuzamahanga wita ku buzima ( Pathners in Health) iyi kaminuza yijeje abahanzi bazakora uko bashoboye ngo bigobotore mu bihe bibi izababa hafi ikabaha ubufasha bazacyenera.
MUKANYANDWI Marie Louise