Abatuye Umudugudu Rugazi, Akagali ka Ruyenzi, Umurenge wa Runda baratabaza Meya w’Akarere ka Kamonyi kubera ibibazo bibugarije byaburiwe umuti.

Umuturage utuye atekanye agera ku iterambere rirambye.Umuturage utuye adatekanye yibaza icyo yacumuye akakibura.Aha niho bamwe mubatuye umudugudu wa Rugazi Akagali ka Ruyenzi Umurenge wa Runda bibaza impamvu ibibazo byabo bidakemuka,kandi inzego z’ubuyobozi zibigezwa zikigira ntibindeba.Ikibazo iyo kidakemuwe giteza amakimbirane.Ubwo twageraga mu mudugudu wa Rugazi benshi twaganiriye bagize bati”Uko ubona ay’amazu yose ahubatswe nta kavukire ukiharangwa nay’ayabimukira.Uwaje mbere ya 2020 yafashwe nka kavukire,naho uje nyuma afatwa nk’umwimukira kandi wifite.Aha niho hava amakimbirane hagati ya buri muntu n’undi.Umwe mubahatuye twaganiriye,ariko akanga ko twatangaza amazina ye kubera umutekano we tuganira yagize ati”Hariho umugabo bakunze kwita Rukara,we amaze igihe kinini ahatuye natwe twarahamusanze,none haruwaje nyuma witwa Denys Kabasange baturanye bapfa urubibi.Yakomeje adutangarizako Denys Kabasange yaranduye ibiti by’imbuto n’imbago za Rukara.Icyo gihe Rukara yarabyihoreye,ariko kuba hagenda havukamo ikibazo ntigikemurwe bikaba biterwa n’inzego z’ubuyobozi zitabiha agaciro.Twagerageje gushaka abavugwa ko bakimbirana ntitwagira uwo tubona.Twaganiriye n’umwe mubayobozi bo mu mudugudu wa Rugazi ariko yanga ko twatangaza amazina ye,ariko yagize ati”Ikibazo cya Rukara na Denys Kabasange tuzagikemura mu muganda.Inzego zitorwa n’abaturage ziba zigomba kubakorera ,kuko n’izo nshingano.
Kalisa Jean de Dieu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *