Rwanda NCDs alliance igiye gushyira hanze igitabo cyiswe ‘ Ijwi ry’ababana n’iburwayi bw’indwara zitandura’ kizabafasha mu kubakorera ubuvugizi

Ihuriro ry'imiryango nyarwanda irwanya indwara zitandura (Rwanda NCDs Alliance)  yahurije hamwe abafite ibibazo by' uburwayi bw'indwara zitandura mu mushinga witwa "ibitekerezo byacu, ijwi ryacu".

Ni umushinga waje nyuma y'uko babonye ko ababana n'indwara zitandura bafite imbogamizi nyinshi zitandukanye  ariko zijya gusa, basanga ubuvugizi bubagora kubukorera umwe kuri umwe cyangwa se buri wese yivugira ku giti cye kuko kugirango bamwumve hari ubwo bidashoboka, habaho kwegera abafite ubwo burwayi bw'indwara zitandura bivugira ibibazo n 'imbogamizi bahura nazo bishyirwa hamwe ngo habeho kubakorera ubuvugizi kuribyo binyuze mw'ijwi rimwe.

Rwanda NCD Alliance yahisemo guhuriza hamwe ijwi ryabo akaba ari nayo mpamvu nyamukuru hahujwe bamwe muribo bahagarariye abandi kugirango harebwe aho icyo gitabo cy'ubuvugizi kigeze kuko cyakozwe bivuye mu bitekerezo by'abafite izo ndwara n'ababana nabo bagera kw'ijana na babiri.

Bamwe mubafite izindwara zitandura bagaragaza ko bagifite imbogamizi bahorana ariko ntizikemuke kuko ubuvugizi bwabo butagera aho bwakabaye bugera ariko  iki gitaba "Ijwi ry’ababana n’uburwayi bw’indwara zitandura" nikigera aho cyakagombye kugera kizabafasha mu kuvugirwa ibibazo bafite bahuriyeho ariko bitari byarakemunse, kuba hari amahirwe babuzwa kubera izi ndwara nko mu kazi babaziza ko iminsi myinshi baba bafite gahunda kwa muganga, ariko cyane bagahuriza kukuba hari ubuvuzi badahabwa uko bikwiye kuko bakoresha mituweli ikaba itishyura izi ndwara, kandi indwara zabo zisaba guhora bivuza buri gihe,  bagasaba inzego bireba ko zabafasha imiti yabo ikajya itangwa kuri mituweli ndetse no kwivuza kuko usanga basa nkaho biyishyurira ijana ku ijana kandi akenshi izindwara babana nazo ubuzima bwabo bwose.  


Munezero Jean ni umwe mubafite izindwara (afite uburwayi bw'impyiko) avugako  abayeho mu buryo bwo kuyungurura amaraso (dialyse) 3 mu cyumweru ubuzima bwe bwose kuko yabuze umuha impyiko ariko agowe no kubona ubuvuzi ndetse n'imiti imufasha mu buzima bwe kuko mituweli ivuza umurwayi w'impyiko ibyumweru 6 ubundi ukivuza ijana kw'ijana. 

Yagize ati " Gukoresha uburyo bwo kuyungurura amaraso burahenze cyane kandi mba ngomba kujyayo inshuro 3 mu cyumweru, inshuro imwe wishyura ibihumbi 100, kandi utayikoze nta minsi wamara, ugasanga rero duhura n'imbogamizi zuko nubwo dutanga mituweli ntibyishyura, yaba imiti ndetse no kwivuza.Tugasaba inzego bireba ko zadufasha ubuvuzi bwacu bugashyirwa kuri mituweli".


Umwe mu bakozi ba Rwanda NCD Alliance, Ngabonzima Louis aganira ni Ingenzinyayo.com yatubwiye  uko igitekerezo cyaje.

Yagize ati " Icyi ni igitekerezo cyaje mu gihe cya covid -19 ubwo hibazwa ku mbogamizi aba bantu babana n'indwara zitandura bakunze kugira zitandukanye mubuzima busanzwe, hakibazwa niba na covid-19 ntacyo yaba yarongereyeho. Nibwo hegeranyijwe ibitekerezo byabo kugirango humvwe icyo babivugaho, ariko harebwa ku ngingo 4 arizo zirimo ubwirinzi, uburyo bwo kwivuza, uburyo bw'imibereho yabo,  no kugira uruhare mu bibakorerwa ari nabyo bizaba bigaragara muri iki gitabo".

Abafite idwara  zitandura barasaba inzego bireba kubafasha kubona ubuvuzi, n'imiti  hakoreshejwe mituweli ndetse n'imiti yabo ikaba yagabanyirizwa ibiciro kugirango buri wese abashe kubona ubuvuzi uko bikwiye.


MUKANYANDWI Marie Louise

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *