Intimba y’ubutunzi ikomeje gutuma Uwonkunda Oliva ahiga bukware Ngenzi Jean Bosco wigeze kuba umugabo we.

Ibikorwa bimwe na bimwe bigayitse hariho igihe bituma umugabo atandukana n’umugore we,cyangwa byakorwa n’umwe muribo bagakizwa n’inkiko.Ubu turi mu mujyi wa Kigali aho bivugwa ko umugabo witwa Ngenzi Jean Bosco akomeje gushyirwa mu kaga n’uwo bigeze gushakana.
Uko bamwe babitangaho amakuru.
Intandaro yo kugirengo urugo rwa Ngenzi na Uwonkunda rusenyuke byatejwe n’inyota y’ubutunzi.Abo mu miryango ya Ngenzi na Uwonkunda tuganira bagize bati”Aba bashakana umwe yari umusore undi ar’inkumi.Ngenzi yaje kwishyurira Uwonkunda Kaminuza.Ubwo Uwonkunda yarangizaga kwiga Kaminuza ngo nibwo yatangiye kwereka Ngenzi ko batagikwiranye hakurikiraho gatanya.

Ministri w’ubutabera Dr Ugirashebuja Emmanuel (photo archives)

Uwo muryango wa Uwonkunda Oliva yadutangarijeko batandukanye burundu 2019.Kuva bahabwa gatanya n’urukiko rwa Nyarugenge ntabwo Uwonkunda Oliva yashizwe ahubwo yakomeje gutoteza Ngenzi Jean Bosco ashaka ko nindi mutungo wose yashatse yawumutwara.Uwo kuruhande rwa Ngenzi yadutangarijeko iyo gatanya yasabwe na Uwonkunda Oliva,ariko nubu aracyafungisha Ngenzi.

Uwigeze kuba inshuti y’uyu muryango wa Uwonkunda Oliva na Ngenzi Jean Bosco tuganira yagize ati”Ngenzi yakoze impanuka nyuma abitwa Semana Celestin,Nyirimkwaya Williams na mugenzi wabo Emmanuel bagurishije inzu Ngenzi ari mubitaro.Aha bagize bati”mugihe Ngenzi yari mubitaro Uwonkunda Oliva ntiyigeze akurikirana iyo nzu none arayirega umugabo muri RIB yitwaje ko yigererayo.

Ngenzi Jean Bosco avuye mubitaro yakurikiranye abamwibye yimwa ubutabera kugeza n’ubu.Uwonkunda Oliva yafungishije Ngenzi Jean Bosco bikozwe muburyo bwishe itegeko urukiko rwa Nyarugenge ruramurekura.

Muraho nitwa Ephrem NSENGUMUREMYI nd’umunyamakuru nyobora ikinyamakuru ingenzi newspaper na ingenzinyayo com

Har’amakuru nagirengo nkubaze akuvugwaho hagati yawe n’uwigeze kuba umugabo wawe Ngenzi Jean Bosco . Amakuru atandukanye aravuga ko waba umufungisha mwaratandikanye burundu 2019 byaba bihagaze gute?

Twarinze dukora inkuru Uwonkunda Oliva ataratuvugisha.Uruhande rwa Ngenzi Jean Bosco nawe twari tutarabssha kimubona.Andi makuru atugeraho nay’uko hariho imodoka za Campany itwara abagenzi yitwa Alpha zifunze.Kugeza n’ubu benshi munshuti za Ngenzi Jean Bosco zikaba zimutabariza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *