Abakozi n’Abalimu ba IPRC Huye baratabaza Ministri w’intebe Dr Ngirente Eduard kugirengo abarenganure.

Imvugo n'ingiro bikomeje kugonganira kuri rubanda.Aha niho harimo kwibazwa ibibazo byugarije IPRC Huye uko bizakemuka kandi Major Barinaba Twabagira akiri muri kiriya kigo.

Ministri w'intebe Dr Ngirente Eduard (photo archives)

Inkuru yacu irava mu rukiko aho urubanza rwabaye itegeko hashingiwe ku kayabo ka miliyoni zisaga mirongo itatu z'amanyarwanda yaciwe IPRC Huye kubwo gutsindwa n'Abakozi n'Abalimu bari birukanywe hishwe itegeko rigenga umurimo.


Imanza zarezwe IPRC Huye niza:Kayihura Patrick na Maniraguha Nohel baregeraga uburenganzira bwabo bwo kwamburwa umushahara no kwirukanwa bunyuranije n'itegeko rigenga abakozi n'umurimo.Urubanza mu mwanzuro rwategetse ko IPRC Huye igomba kwishyura abo twavuze ruguru kwishyurwa miliyoni makumyabili n'eshatu z'amafaranga y'u Rwanda,kongeraho ibihembo by'Avoka bingana n'ibihumbi maganatanu y'u Rwanda.

Sindayiheba Philipe nawe yagaragaye murukiko aburana na IPRC Huye yarayitsinze urukiko mu mwanzuro rutegekako asubizwa mu kazi akanahabwa umushahara w'umwaka n'igice ,hakiyongeraho ibihembo by'Avoka bingana n'ibihumbi maganatanu by'amafaranga y'u Rwanda, hakiyongeraho ibihumbi mirongo itatu by'amafaranga y'u Rwanda y'umuhesha w'inkiko wagiye gusinyisha Major Twamugira uyobora IPRC Huye.


Ikibazo cyavuzwe muri IPRC Huye n'icy'umunyamahanga w'umunyakenya witwa Njorogye wahawe amasezerano na Dr wa IPRC ku giti cye kandi icyo gihe yahembwaga miliyoni eshanu z'amafaranga y'u Rwanda buri kwezi.Ikibazo cya Njorogye kigisakuza ikinyamakuru ingenzi na ingenzinyayo com twakiganiriyeho na Dr wa IPRC Huye Major Barinaba Twabagira.

Abakozi n'Abalimu bo muri IPRC Huye baganiriye n'ikinyamakuru ingenzi na ingenzinyayo com bakangako twatangaza amazina yabo kubw'umutekano wabo badutangarijeko bandikiye inzego zibakuriye ngo zize zisuzume ibibazo byugarije ikigo bakorera.Aha batanga urugero rwa Production Unity ikora za mouvelo nayo ivugwamo ko ibyakozwe byakozwe nabi.

Ikindi gituma abakozi ba IPRC Huye biyambaza Ministeri w'intebe Dr Ngirente Eduard n'uko Dr Major Barinaba atanga abakozi binyuranije n'amategeko(Mutations)nkaho yohereje Bwanakehe Anacelet gukorera i Gishali.Mu minsi yashize hatutumbye umuriro aho IPRC Huye ifite abakozi muri Kavumu Tvet mu buryo bunyuranije n'amategeko.

Twagerageje gushaka Dr Major Barinaba kugirengo tumubaze ku kibazo cy'imanza zugarije ikigo ayobora ntitwabasha kumubona.Nitumubona tuzamubaza igihombo kiri mu kigo ategeka.Inteko ishingamategeko umutwe w'Abadepite PAC bigeze gutumiza Ministri w'intebe Dr Ngirente Eduard ku kibazo cy'abayobozi birukana abakozi ko ibigo nibitsindwa hazajya hishyura uwabigizemo uruhare.

Ariko kugeza n'ubu ntibirahagarara uko bwije,uko bukeye rubanda rurarenganywa ntagikorwa ngo barenganurwe,nta n'umuyobozi urishyura igihombo aba yateje.Ubutaha tuzabagezaho uko ibibazo byugarije IPRC Huye bigiye gukemurwa cyane ko abo bireba twaganiriye badutangarijeko batangiye kubikurikira.Abo bizerwa ba system badusabyeko twazabitangaza nyuma y'umwanzuro bazaba bafashe.

 

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *