Twibuke Twiyubaka:Akarere ka Nyarugenge kasoje icyumweru cy’icyunamo hibukwa abatutsi biciwe k’umugezi wa Nyabarongo bakanajugunywamo.

Amateka abamo ibice bibili.Amateka meza ahora yibukwa.Uwayakoze abera inzira nziza kubamukimokaho.Amateka meza abamo ingeri nyinshi kandi z’ingenzi.Gutabarira igihugu ,gutabara rubanda ruri mu kaga,kwitabdukanya n’ikibi.Amateka mabi abera umusaraba ukomoka kuwagakoze kugeza naho bahorana ipfunwe.U Rwanda ruzwiho ko rukigabirwa Ababiligi ngo barutegeke ko aribwo hahise hadukamo ubwoko Hutu na Tutsi.Ubwo Ababiligi batangizaga ubwoko ni nabwo batangizaga gutatanya abanyarwanda.

Visi meya ushinzwe imibereho myiza mu mujyi wa Kigali niwe wari umushyitsi mukuru muri uy’umuhango wo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi 1994 mu karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Kigali,Akagali ka Ruriba.Imvururu zo muri 1959 nizo zatangirijweho intambara y’ubwoko.Amadini ayobowe na Kiliziya gaturika nibo bafashe iya mbere yo kumenesha abatutsi.Repubulika ya mbere igishingwa yahise itangiza gukumira abatutsi kugeza n’ubwo ishyizeho impapuro z’inzira.Abatanze ubuhamya,abatanze ibiganiro bose bahurije my ijambo ryo kurandura ingengabitekerezo ya jenoside.Buri wese yerekanye uko jenoside yakorewe abatutsi 1994 yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa.Ahabereye umuhango wo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi ki nshuro 29 Repubulika igishingwa hari muri Komine Kiyovu.Guhera 1973 Kiyovu yagabanijwemo amakomi ariyo Butamwa na Nyarugenge.Ahari urwibutso rushyinguyemo abatutsi bishwe 1994 hari muri Komine Butamwa none n’umurenge wa Kigali.

Ntirushwa Christopher gitifu w’Umurenge wa Kigali (photo ingenzi newspaper)

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigali Ntirushwa Christopher yatanze ubuhamya ko bamaze gutera imbere mubumwe n’ubwiyunge cyane ko Mwendo na Rwesero imanza za Gacaca 143 zakenutse neza.Imiryango 270 yabakoze jenoside yakorewe abatutsi igahamwa n’icyaha ibanye neza.Urwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi ruri kuri Ruriba rushyinguyemo imibili 750 yabashije kumenyekana.Uyu munsi wo gusoza icyumweru cy’icyunamo hari abarokotse jenoside yakorewe abatutsi batangarije itangazamakuru ko bafite ikibazo gikomeye gishingiyeko batishyuwe umutungo wabo wangijwe.Umwe k’uwundi bagize bati’Abatwiciye bakanadusahura bagurishije imitungo none ntitwishyuwe,ntanibiteganywa.Ikindi kitabaye cyiza naho abahahamutse bafashwe bahabwa ubufasha bubihanganisha ,ariko umuhango warangiye babasiga ahabereye igikorwa cyo kwibuka.Abayobozi bavuga ko iteka kwibuka bikwiye kujya bihoraho.Uwarokotse jenoside yakorewe abatutsi nakomere atwaze butwari.
Ingenzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *