Ikipe y’APR fc umusifuzi yayigobotse biranga inanirwa gutsinda Mukura V.S intsinzi itaha i Huye.

Inshuro mirongo itanu zari kugira ibyishimo mu ikipe y'APR fc ,iya Mukura yazihinduyemo ibibazo, Kuki Ferwafa idatanga ishusho y'icyerekezo kirebana n'ikipe y'APR fc muri shampiyona?


Inkuru z'uruhururirane zivugwa ku ikipe y'APR fc zimaze igihe kinini hashingiwe ku bikorwa ikorerwa birenze ibikorerwa izindi.Tutarinjira mu nkuru yose haravugwa umukino wa shampiyona wari utarakiniwe igihe wahuje APR fc na Mukura VS.Umukino wa cumi na gatanu ku ikipe y'APR fc wayerekanishije ko hari byinshi yakosora kuko yawutsinzwemo niya Mukura igitego kimwe kubusa.

Uko APR fc ihabwa ububasha burenze ubw'izindi kipe.Abakunzi b'umupira w'amaguru baganiriye n'ikinyamakuru ingenzi na ingenzinyayo.com bakanga ko twatangaza amazina yabo kubera umutekano wabo bagize bati"ko buri mukino ikipe y'APR fc yakinnye uvugwamo amakosa yakozwe n'umusifuzi mwari mwumva Ferwafa yabahamagaje.

Ingero:Usengimana Faustin akiyikinira yateze umukinnyi w'ikipe y'Amagaju fc ntibahana iryo kosa.Imikino yatambutse yavugwaho ni myinshi nkaho yafashijwe gutsinda ikipe yitwaga Zebres y'i Byumba ibitego birenga icumi igahita inasenyuka.Turebe aho iyi shampiyona itangiriye har'imikino igera muri itatu byavuzweko umusifuzi yayihaye intsinzi itakoreye.

Muri Ferwafa ntacyo bakoze,mugihe bavuga ko ntawabaregeye iryo kosa,kandi abandi basifuzi bakoze ikosa babahana ntawabatangiye ikirego.Ninde utazi akarengane umusifuzi wasifuye umukino wahuje APR fc na Rayon sports kuri stade Amahoro igihe hatangwaga penalty ku ikosa ryari rikorewe murubuga rw'amahina.Mukura VS yatsinze ikipe y'APR fc bikinnye iminota irenze iyagombaga gukinwa kuko umusifuzi yongeyeho irindwi yose.

Umutoza utoza ikipe y'APR fc iteka bigaragara ko urwego rwe ruri hasi cyane ko atsinda yifashishije abasifuzi,ariko imikino mpuzamahanga  atsindwa ubudakoramo.Amagambo anyanye n'ibyishimo niyo yiganje mu bakunzi b'umupira w'amaguru kuko Mukura yatsinze ikipe y'APR fc igitego kimwe imvura igasubika umukino wasubukurwa ntihagire igihinduka.

Abakunzi b'umupira w'amaguru bafite amatsiko yo kureba niba Ferwafa iza gutanga igihano k'umusifuzi wahaye umukinnyi w'ikipe ya Mukura kandi yari guhabwa umukinnyi w'ikipe y'APR fc?Abafana bamwe mu makipe atandukanye baribaza niba bizakomeza gufasha APR fc mu buryo bwo gusifurirwa cyangwa bizahinduka.Ikipe zitandukanye zishimiye itsinzi ya Mukura.Ikipe y'APR fc yari yambaye umupira wanditseho 50 byerekanagako igiye kuzuza uwo mubare w'imikino idatsindwa.

Ibi byibukije abakunzi b'umupira w'amaguru igihe Kiyovu sports yazaga gukinira final y'igikombe cya Trophe Habyarimana yambaye burundu ikipe ya Etencelles ikayigitwara 1988.

Uyu mukino usigiye irihe somo Ferwafa? Abasesenguzi benshi basanga ntaryo kuko APR fc igomba gutwara shampiyona uko bizagenda kose,keretse ikipe ya Rayon sports itagize ikiyikoma imbere ikayotsa igitutu.

Ikipe ya Kuyovu sports yo Mvukiyehe Juvenal yayigize uko abyifuza bishobora kuyambura ba nyirayo intego yo gutwara igikombe ikayivaho.Abasifuzi mwisubireho kuko ubuzima s'ugusifura gusa.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *