Jose Maria Bakero yavumbuye ikinyoma cyihishe mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Umunyarwanda yabivuze ukuri ati"ubeshya abantu benshi iminsi myinshi,ariko umunsi umwe ikinyoma kikavumburwa.Bimaze igihe kitari gito bivugwa ko mu ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda harimo gutogosa ibimenyetso by'uko ibintu byose aribyiza.

Nizeyimana Mugabo Olivier wagabiwe Ferwafa (photo arichives)

Inkuru yacu iri kuri Perezida wa Ferwafa Nizeyimana Mugabo Olivier wayimiye uwakinnye umupira w'amaguru mu gihugu cya Espagne ariwe Jose Maria Bakero ngo aze amwereke ko mu Rwanda har'abana bato bafite impano.

Ibi s'iko byaje kugenda kuko umutego wanga ikinyoma ushibuka nyirawo akiwutega.Abana bari kwerekwa uyu mugabo sibo yeretswe.Abaje kwerekwa Jose Maria Bakero barengeje imyaka we yashakaga.

Ibi tubirebere mu ishusho imaze kuba kimomo ivugwa iteka ko mu Rwanda umupira w'amaguru uri mu marembera,ariko bikaba ntagikorwa.Amafaranga FIFA iha Ferwafa ashirira mu kwinezeza bakora Inama zitagira umusaruro.

Uwabaza Perezida wa Ferwafa ahar'abana bafite imyaka cumi n'umwe kugeza n'itanu bakina umupira w'amaguru cyangwa bawigishwa yakwereka ingimbi z'ikipe y'APR fc yitwa Intare fc.

Amakosa akorerwa mu mupira w'amaguru mu Rwanda amaze kuba menshi,ariko noneho ayakozwe batumira uwabigize umwuga k'umugabane wa Buraya yo yerekanye ko ntaho Ferwafa iva ntanaho ijya.Iy'imyaka 27 hakozwemo ibikorwa bitandukanye Col Kayizari yasize yubatse ibiro Ferwafa ikoreramo idarapo ry'u Rwanda rizumvwa muri CAN ,icyo gihe byitwaga inzibacyuho.

Col Kayizari afatanije na Kanamugire Aloys batwaye igikombe cya CECAFA ninacyo u Rwanda ruheruka.Umushinga basize ninawo wabyaye Isonga fc ijya mu gikombe cy'isi.Uturere twose wasangaga abana bakina umupira none byararangiye. Col Kayizari n'umutoza Kanamugire Aloys bavuye muri Ferwafa umupira w'amaguru wararangiye.

Ntagungira Celestin Abega yaraje arawuzahura.Bamwe badashaka ko umupira w'amaguru utera imbere baba bazanye rusisibiranya Nzamwita Vincent De Gaulle.Izi mpinduka zazambije umupira w'amaguru kuko De Gaule yaje no kuganishwa mu nkiko avugwaho kunyereza umutungo wa Ferwafa,ariko imbaraga za b'Afande zamuhaye zimukingira ikibaba.

Niba ntagikozwe ngo abana b'u Rwanda bigishwe umupira nko mu bihugu bituranyi ,kandi abafite inyungu bagishaka gukina bizaba ngombwa ko abanyamahanga bongere bakabatizwa.Amakuru ava ahizewe n'uko Jose Maria Bakero ibyo yari yemereye Ferwafa bitakunze kuko yasanze baramubeshye nta bana bato bigishwa gukina umupira w'amaguru mu Rwanda.

Abo bireba nimwe muhanzwe amaso,naho Nizeyimana Mugabo Olivier watwererewe Ferwafa ku nyungu zabadashaka ko umupira w'amaguru utera imbere nibisuzume amazi atararenga inkombe.

 

Kalisa Jean de Dieu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *