Abanyabubasha baniga ruhago nyarwanda bongeye gukumira Gacinya Chance Denys mu matora ya Ferwafa.

Imvugo zitandukanye n’uzivuga nizo zikomeje kugenda ziteza ikibazo muri benshi mu banyarwanda.Inkuru yacu iri kuri siporo igendanye n’amatora yo kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru Ferwafa mu Rwanda .Ubwo hasakaraga inkuru ko komisiyo ishimwe amatora muri Ferwafa yashyizeho itangazo ry’uko abanyamupira bujuje ibisabwa batanga ibyangombwa.Umwe k’uwundi batanze ibyangombwa harimo Gacinya Chance Denys.Ubwo humvikanaga ko Gacinya Chance Denys yatanze ibyangombwa benshi ntibabivuzeho rumwe.Mbere y’uko twinjira mu nkuru reka tubereke uko hanzaha bivugwa.Gacinya wangiwe kwiyamamariza umwanya wa visi Perezida muri Ferwafa mu mupira w’amaguru mu Rwanda ni muntu ki? Gacinya yumvikanye ate ryari mu mupira w’amaguru? Gacinya yamenyekanye mu ikipe ya Rayon sports.Gacinya yumvikanye mu mupira w’amaguru mu ikipe ya Rayon sports atangira Shampiyona 2015/2016.Gacinya yubakiye ku ikipe igizwe n’abakinnyi b’abanyarwanda kandi bakiri bato,kuko yarafite abanyamahanga bane gusa.Umwaka wa Gacinya wa mbere yatsinze mukeba APR fc ibitego bine kubusa ayitwara igikombe cy’Amahoro 2016.Gacinya niwe wayoboye ikipe kuva APR fc yabaho wayikuyemo abakinnyi itabirukanye.Abo ni: Rwatubyaye Abdoul,Rutanga Eric na Mukunzi Yannick.Umunyabigwi muri ruhago nyarwanda Gacinya muri Shampiyona 2016/2017 yayirangije arusha mukeba APR fc amanota 16.Uyu mwaka nibwo ikipe ya Rayon sports yamanuye iya Kiyovu sports mucyiciro cya kabili ku kibuga cyo ku Mumena.Abayovu kugeza n’ubu baracyabyibuka.Ikipe ya Rayon sports yatsinze mukeba APR fc ku gikombe cy’Agaciro kuri stade Amahoro.Gacinya yakomereje ibigwi kuri stade Umuganda ubwo yasubiraga mukeba APR fc ku gikombe cya super cup bakazimya amatara.Abasesengura bemezako aribwo urugendo rwa Gacinya mu.mupira w’amaguru mu Rwanda rwatangiye kuzamo ikibazo. Gacinya yubatse Rayon sports yagiye mu matsinda 78%.Ubwo abakunzi b’ikipe ya Rayon sports batungurwaga na Muvunyi Paul ayigabirwa nibwo byafashe indi sura.Muvunyi Paul yagabiwe Rayon sports ahita avugako Gacinya abaye visi Perezida.Mugihe gito nibwo humvikanye ko Gacinya yitabye inteko ishingamategeko umutwe w’Abadepite ku kibazo cy’amashanyarazi ataka mu karere ka Rusizi.Gacinya yarafadhwe arafungwa araburana aba umwere.Ubwo Shampiyona ya 2018/2019 yatangiraga igice cya mbere cyarangiye ikipe y’APR fc irusha it’s Rayon sports amanota 14.Imbaraga zaje gukusanywa Shampiyona irangira habayeho impinduka.Ikipe ya Rayon sports yatwaye igikombe cya Shampiyona irusha iy’APR fc amanota 7.Kuki rero Kalisa Adolphe Camarade yatangaje ko Gacinya atemerewe kujya muri Komite ya Ferwafa? Amakuru twakuye ahizewe ngo bamwe mu banyabubasha butwaje ingufu bafite munyungu z’amakipe yabo bahora bakingira ikibaba banga y’uko Gacinya ajya muri Ferwafa.Umwe mu nshuti zahafi za Camarade twaganiriye ariko zikangako twatangaza amazina yazo kubera umutekano wazo,tuganira zadutangarijeko Kalisa Adolphe yabaganirije ko ibyo yavuze kuri Gacinya atariwe wabyiteguriye arababimubwiye.Kalisa yakomeje atangariza izo nshuti ze ngo kujya muri Ferwafa ntawugufashe akaboko bitashoboka.Ugomba kujya muri Ferwafa abafite umunyabubasha wamujyanyemo.Abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda baribaza igihe uzashyirirwa k’umurongo bikabashobera? Ferwafa ihoramo induru zitezwamo n’abanyabubasha kuko Gen Sekamana yavuyeho atarangije manda.Nizeyimana Mugabo Olivier nawe yavuyeho atarangije manda.Ibi biragayitse cyane kuko guha inshingano umuntu atazatunganya biragayitse cyane.

Gacinya yangiwe kuzahura umupira w’amaguru (photo archives)

Kuba ikipe zitakigira uruhare rwo kwitorera abaziyobora,kongeraho ko aribyo bizambya umupira w’amaguru muri rusange.Aho gutegura abana bazakina umupira w’amaguru mubihe bizaza bakora icyo kuniga uburenganzira bwo kuwubaka.Ibi bigaragajwe no kubona Kalisa abeshyera inzego z’ubutabera mugihe zo zemezako Gacinya ntacyaha akekwaho.Gufungwa no guhanywa icyaha n’inzira zitandukanye.Mugihe hategerejwe uko Gacinya azagana inzego zishinzwe umupira w’amaguru muri Afurika biravugwako amatora yo yarangiye hasigaye gukorwa umuhango.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *