USAID yijeje ubufatanye na Leta y’u Rwanda muri gahunda yo kunoza imyigire y’ikinyarwanda mu mashuri

Amerika, ibinyujije mu kigo cy’Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga (USAID), yatangije ku mugaragaro imishinga ibiri yo kunoza imyigire yo gusoma no kwandika mu rurimi rw 'ikinyarwanda ku banyeshuri biga mu mashuri abanza n’ay'inshuke mu gihugu hose.

 Ibikorwa byateguwe, ku bufatanye na Guverinoma y'u Rwanda, mu rwego rwo gushimira ko kwiga bidakorwa ku ishuri gusa ahubwo no mu miryango y'abana aho batuye.

Ni amasezerano  azamara imyaka itanu yashyizweho umukono ariko mu  mishinga ibiri itandukanye harimo: 

Igikorwa cya Tunoze Gusoma (“Amashuri na Sisitemu”), cyashyizwe mu bikorwa na FHI 360, gishimangira gahunda y’uburezi ya guverinoma y’u Rwanda (GoR) kugira ngo amashuri abanza n'ayisumbuye ndetse n’ibigo by’ishuri bibe byiza cyane,  kandi byibanda ku guha umwana ubumenyi bwibanze bwo gusoma no kwandika.

Igikorwa cy' Uburezi Iwacu “Inzu n’Umuryango”, gishyirwa mu bikorwa na World Vision, gitegura urugo n’ibidukikije bifasha gusoma no kwandika, bitera inkunga, kandi bifite umutekano mu myigire y’abana, harimo n’abana bafite ubumuga, kandi byongera uruhare rw’abaturage mu guteza imbere gusoma no kwandika.

Iyi mishinga ifite agaciro ka miliyari zisaga 49.8 z'amafaranga y'u Rwanda kandi ishyirwa mu bikorwa ku bufatanye na Minisiteri y'Uburezi binyuze mu Kigo cy'Uburezi  mu Rwanda (REB).

Hakizinshuti Aimable umwarimu mu ishuri ry 'inshuke avugako gusoma no kwandika ariwo musingi w 'abana.

Yagize ati " Iyo umwana amenye gusoma akiri mutoya niwo musingi wo kugirango abashe gufata ibintu byose kuko mukinyarwanda baca umugani ngo igiti kigororwa kikiri gito, natwe rero gufasha abana bakiri bato bidufasha kugirango nibura umwana atangirire mu mashuri y'inshuke ayasoze agere mu mwaka wa gatatu w'amashuri abanza azi gusoma no kwandika ikinyarwanda adategwa".

Umuyobo wa USAID mu Rwanda Kamin Jonathan, yavuze ko biteguye  gukomeza gutanga umusanzu mu guteza imbere uburezi bw'u Rwanda. 

Yagize ati " Tukazahugura abarimu Natasha  abanyeshuri ku buryo bamenya gusoma neza ikinyarwanda, kandi tuzakomeza gushyiraho amahirwe n’ahantu heza hagamijwe kuzamura ubumenyi bwo gusoma no kwandika ku bana bose kugeza mu mwaka wa gatatu w 'amashuri abanza"

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye, Bwana Gaspard Twagirayezu avuga ko bazatanga ubushobozi bwo gufasha abana kwigira mu rugo. 

Yagize ati " Turabizi ko imiryango myinshi idafite ubushobozi bwo kuba yafasha abana mu rugo, muri iyi mishinga harimo ko hagenda haboneka ibitabo byo gusoma mu rugo n'uburyo tuzagenda dukorana n'amasomero ari hirya no hino muri kominote tukizera ko nitubikora neza umwana azaba ari ku ishuri akaba yize neza, ariko yagera no mu rugo akaba yagira ubushobozi bwo kuba yakomeza amasomo ye  ariko na none afite ibimufasha".

Muri ibi birori basuye imurikabikorwa ry '  ibikoresho bifasha abana mu gusoma abarezi babasobanurira uburyo babikoresha mu gufasha abana gusoma no kwandika ikinyarwanda, ndetse n'abana ba bigaragaza mu mivugo ndetse n'indirmbo.

 


MUKANYANDWI Marie Louise

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *