Ubutabera: Koperative Indatwa Kayonza ikomeje kwivuga imyato ko yigabije umuceli wa Kayiranga David ikamutera igihombo.

Uruhururirikane rw’ibibazo biba hagati mu baturage iyo bidakemuwe na buri rwego rubifite mu nshingano biteza amakimbirane adashira. Aha niho hava kwibaza ikibazo kiri hagati ya Koperative Indatwa Kayonza yigamba ko yatwaye umuceli wa Kayiranga David iwuhawe na Polisi y’igihugu.Abo munzego zizewe zikorera mu karere ka Kayonza tuganira bose banze ko twatangaza amazina yabo kubera umutekano wabo,ariko bagize bati”Ikibabaje n’uko nta rwego na rumwe rutahawe raporo,ariko kugeza n’ubu ntakirakorwa ngo Koperative Indatwa Kayonza ihe Kayiranga David umuceli we yibwe.

Ubwo twakomezaga tuganira nabo bizerwa bo mu nzego za Leta badutangarijeko Kayiranga David yiyambaje inzego z’ubuyobozi zitandukanye azereka akarengane yakorewe na Koperative Indatwa Kayonza,ariko imyaka irenga 2 irashize.Umwe yadutangarijeko ngo Koperative Indatwa Kayonza yari yemeye kwishyura 1/2 cy’umuceli bamutwaye.

Amakuru akomeza agera ku kinyamakuru ingenzi newspaper na ingenzinyayo.com ashimangirako ubwo habaga inama visi Meya w’Akarere ka Kayonza ushinzwe ubukungu Munganyinka Hope yashyizeho iterabwoba Kayiranga David amutegrka gusaba imbabazi ,ikindi akemera ibyo agenerwa Koperative Indatwa Kayonza imuha.Amagambo yuzuyemo imvugo akakaye yavuzwe na Munganyinka Hope yateye abaraho kwibaza byinshi ,cyane ko yabwiye umupolisi wari waje muriyo nama,ngo urumva icyo ugomba gukora,kuri Kayiranga David.Ubwo ngo umupolisi yarashishoje ntiyaha agaciro ibyari bivuzwe na Munganyinka Hope.

Ministeri w’ubutabera Ugirashebuja Emmanuel (photo archives)

Uko ikibazo cyatangiye ubwo Kayiranga David yahingaga umuceli mu gishanga kiri mu mudugudu wa Sabasengo, Akagali ka Kageyo, Umurenge wa Mwili , Akarere ka Kayonza,mu ntara y’iburasirazuba.Niho uwitwa Kayiranga David yahinze umuceli,umaze kwera arasarura,umusaruro ngo wanganaga na Toni icumi n’ibiro magana ane na mirongo itanu niyo Koperative Indatwa Kayonza niwo yakuye murugo kwa Kayiranga David.Nkuko tubifitiye kopi Koperative Indatwa Kayonza yatwaye umuceli wa Kayiranga David tariki 9 gashyantare 2022 ,hari Batibuka Laurent wategekaga Koperative Indatwa Kayonza nabo bazanye.Kayiranga yaje kujya kwishyuza Koperative Indatwa Kayonza bamubeshya ko bazamwishyura ntibabikora.Ubwo Kayiranga David yazaga kumenyako Koperative Indatwa Kayonza yapakiye wa muceli yiyambaje Commandt polisi station Kageyo Assistant Inspector Napoleon.Ubwo Umuppolisi Napoleon yageraga ku biro bya Koperative Indatwa Kayonza yategetseko imodoka itagomba kuhava inzego z’ubuyobozi zitageze ngo zikemure ikibazo.Amakuru dukesha bamwe bakora muri Koperative Indatwa Kayonza ngo abantu bamaze gutaha ijoro riguye Batibuka Laurent yaraje ikamyo ipakiye umuceli ihita igenda.Aha niho hazamo ko Koperative indatwa Kayonza yivuga imyato ko yahawe na polisi,kuko hataragira igikorwa.

Umwe k’uwundi bakurikiranye ikibazo cya David Kayiranga wahohotewe na Koperative indatwa Kayonza,ariko bikaba byaraburiwe igisubizo,ariko igitangaje n’uko polisi yandikiwe na Kayiranga David ntimusubize,ikindi ikaba yarashinjwe na Koperative indatwa Kayonza ko yayihaye umuceli,kandi bizwiko yawigabije ikaba itarenganura Kayiranga David umaze imyaka 2 abuze umusaruro we.Nyuma yaho bigaragariye Akarere ka Kayonza kavuzeko Kayiranga David atari yemerewe guhinga hiyambajwe Ministeri y’inganda n’ubucuruzi bituma Ministri Ngabirsinze Jean Chrystom yandika ibaruwa avuguruza ibyavuzwe . Ibaruwa dufitiye kopi Ministri Ngabirsinze Jean Chrystom yakuyeho ikinyoma,ariko kugeza n’ubu ntacyakozwe.Ubwo urwego rw’Umuvunyi rwasuraga Akarere ka Kayonza mu nzira zo gukemura ibibazo biba byugarije abaturage.Meya w’Akarere ka Kayonza Nyemazi Jean Bosco yabwiye Kayiranga David ko azajya kubiro bakamwishyura.Ubwo Kayiranga David yazindukiraga ku karere ka Kayonza aziko aribwishyurwe byaje guhindura isura.

Visi Meya Munganyinka Hope yarabyanze kugeza n’ubu . Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame iteka abwira abayobozi ko bagomba gukorera umuturage ko unaniwe yajya yegura.Aha hakibazwa impamvu Munganyinka Hope ategura.Inzego zifite mu nshingano nizo zihanzwe amaso kuriki kibazo, kugirengo Koperative indatwa Kayonza igarure umuceli yambuye Kayiranga David.Iki gihombo cyateye ubukene Kayiranga David hamwe n’umuryango we.Umuyobozi wa Polisi y’igihugu nawe ahanzwe amaso kuri ki kibazo cyaneko urwego rw’igihugu ayobora rwambitswe urubwa ko arirwo rwatanze umuceli.Andi makuru nuko hariho urubanza ruregwamo abibye umuceli wa Kayiranga David,igitegerejwe n’uguca akarengane.
Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *