Abacururiza mu isoko Ejo Heza Market barasaba Umujyi wa Kigali kubakuriraho umusoro kuko batagicuruza.

Ibikorwa remezo n'ishingiro ry'amajyambere.Ibikorwa remezo biriho bikorerwa ku kiraro cya Nyabugogo byafunze umuhanda bitera igihombo isoko Ejo Heza Market.

Uko igikorwa cyo gukora ikiraro gihagaze

 

Muri iki gitondo nibwo itangazamakuru ryageze  ku kiraro cya Nyabugogo.Inkuru yarikenewe kwari ukureba igihe kizarangirira kuko abakoresha umuhanda Nyabugogo no mu mujyi bataka igihombo gikabije.Indi nkuru twasanze Nyabugogo nivugwa n'abacururiza mu isoko Ejo Heza Market.

Uwo twaganiriye yanze ko amazina ye yatangazwa kubera umutekano we  kubera umutekano we,twamwise Kamikazi Chantal yagize ati"Abahoze turi abazunguzayi twahawe isoko Ejo Heza Market tumazemo igihe ,ariko ubu tumaze ibyumweru bibili tudacuruza kubera ikiraro kiriho gikorwa.

Gukora ikiraro nibyiza kuko n'ibikorwa rusange,ariko Umujyi wa Kigali ntabwo wabyizeho neza.Kagabo nawe yunze murya mugenzi we agira ati"Twashimye ko Leta yadukuye mu buzunguzayi,ariko ubu ibicuruzwa byacu nk'ibiribwa byarangiritse kuko twabuze abaguzi.

ingenzi igihombo uvuga ubona kingana gute?Kagabo umwe k'uwundi mu bacuruza ibiribwa nibo bamenya amafaranga bahombye.ingenzi nonese inzego z'ubuyobozi mwabagejejeho igihombo mwatewe no kuba umuhanda atari nyabagendwa?Kagabo ntarwego rutabizi ahubwo twasabaga ko twasonerwa umusoro kugeza ikiraro kirangiye.

Umumararungu Louise nawe acururiza mu isoko Ejo Heza Market we arasaba ko harebwa uko abanyamaguru bakoroherezwa bakajya bagana isoko nk'uko byari bisanzwe mbere y'uko isanwa ry'ikiraro ritangira.


Umujyi wa Kigali kuri Twitter yawo bagize bati"Imirimo yo kubaka ikiraro irakomeje, ibikorwa byo kuyihutisha birashyirwamo imbaraga kugira ngo urujya n'uruza rukomeze nka mbere. Turasaba abantu kwihangana no gukoresha inzira zidashyira ubuzima mu kaga".

Abacururiza mu isoko Ejo Heza Market bakimara kubona inyandiko y'Umujyi wa Kigali batangarije itangazamakuru ko impande zose zagezaga abakiriya aho bahahira,ariko nta gisubizo batanze cyerekana uko ubucuruzi bwakomeza.

Nibikomeza gutya ntihagire ingamba zifatwa igihombo cyaba bacuruzi ubuyobozi bw'umujyi wa Kigali uzagitangeho ibisobanuro.

 

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *