Ishyamba si ryeru mu ikipe y’APR fc kubera kutumvikana hagati y’umutoza Adil na rutahizamu Jacques Tuyisenge.

Umupira w'amaguru ubamo ingeri nyinshi kandi zitandukanye hashingiwe kubaka ikipe itsinda.

Perezida w'ikipe y'APR fc n'umutoza Adil Mohammed

Ikipe y'APR fc itozwa n'umutoza Adil ho ntabwo byifashe neza n'abakinnyi bayobowe na Captaine wabo Jacques Tuyisenge.Amakuru agera ku kinyamakuru ingenzi na ingenzinyayo.com ,kandi duhabwa nababa hafi y'ikipe y'APR fc nahamyako umutoza Adil ,ari nawe mukuru yatangiye kujya ashwana n'abakinnyi kugeza ubwo Captaine wabo Jacques Tuyisenge yavaga mu mwiherero bitegura umukino.

Nkuko dukomeze tubitangarizwa ngo umutoza Adil yabwiye nabi Jacques Tuyisenge nawe amwereka ko byose bishoboka afata utwangushye aritahira.Indi nkuru ivugwa mu ikipe y'APR fc niyo gushaka gutwara Abafana bandi makipe.

Isesengura ryerekanako ikipe yatwara indi umutoza cyangwa umukinnyi kuko ar'abakozi,ariko gutwara umufana bigayitse.

Abasesengura iby'umupira w'amaguru mu Rwanda basanga warafashwe murwego rutarirwo cyane ko usanga byarawugizeho ingaruka.Niba APR fc ifata umufana nka Malaika ikamutwara yumvaga aricyo gihombo ikipe ya Rayon sports yagira?ikipe y'APR fc yakarebye igihe shampiyona ya 2019/2020 ijya gutangira uko yatwaye Rayon sports abakinnyi batanu n'ubu ikaba ikiriho.

Gutegura gutwara umufana nka Malaika cyangwa n'undi mugenzi we bitanga ishusho ko umupira w'amaguru ugana habi.

Andi makuru acaracara nay'uko myugariro w'ikipe ya Rayon sports Niyigena Clement ashakwa niy'APR fc umwaka utaha w'imikino.Ikindi cyavuzwe n'uko umutoza Adil yatangiye kubwira abakoresha be ko narangiza uy'umwaka azigendera.Ahar'ikibazo n'uko bivugwako Adil ntabyangombwa byo gutoza afite.

Adil yikomye bamwe mu banyamakuru bavuga amakosa akora.Icyavuzwe kenshi n'uko havugwaga ko APR fc yatsinze izindi kipe zo mu Rwanda,ariko hanze igatsindwa.Amakuru akizunguruka ngo APR fc irashaka gutwara Abafana bakomeye bo muyandi makipe ngo nizana abanyamahanga bajye babona ko ifite abakunzi benshi.

APR fc ifite ibikombe byinshi kurusha izavutse kera,ariko bimwe bigakemangwa uko yabitwayemo.Igikombe yatwaye 2005 byaratunguranye bituma umutoza w'ikipe ya Rayon sports Kayiranga Baptiste aterwa amabuye n'abafana.

Igikombe yatwaye 2008 aho yanganyije niya Rayon sports ,ariko APR fc igatsinda ikipe ya Zebres ibitego bitabarika igahita isenyuka igasimbuzwa iy'Akarere yitwa Gicumbi fc.Igikombe APR fc yatwaye 2014/2015 nabyo ntibyavuzweho rumwe.

Igikombe cya 2020/2021 nabyo abakunzi b'umupira w'amaguru barabikenanze.Harakorwa iki ngo Abafana bandi makipe bayagumemo batagize urwitwazo ngo rwo kujya gushaka ibyishimo?ikipe zirakurahe intsinzi?hakenewe kongera kubatiza umunyamahanga ubizi akazahura umupira w'amaguru.

Ibyo bikombe uko byatwawe tubigarutseho kuko Perezida w'ikipe y'APR fc Gen Mubarak Muganga yigeze kuvugako bazahaho iya Rayon sports kuko bayirusha byinshi.

Isesengura ninde uzazahura umupira w'amaguru? igisubizo n'uko amakipe yakwigenga akareka kuba junior z'ikipe y'APR fc .Abo bireba nimutabare.

 

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *