Manirareba Herman yatawe muri yombi kubera gushaka kugarura Ubwami bibujijwe n’amategeko.

Hashize iminsi humvikana uwitwa Manirareba Herman avugako ashaka gukuraho Repubulika y'u Rwanda hakagarurwa Ubwami.

Manirareba Herman ushaka kugarura Ubwami (photo archives)

Inzego z'umutekano zafashe Manirareba Herman igihe yarariho azungurutsa ibipankalite yashyizeho umwirondoro wa Perezida ya Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame.

Manirareba yatangiye kumvikana arega Kiliziya Gaturika ko yishe umuco nyarwanda. Iki kirego cyo kurega Kiliziya Gaturika cyatanzwe nyuma yaho Evode Uwizeyimana agiraniye ibibazo na Musenyeri Nzakamwita mu nama y'umushyikirano. Ikirego Manirareba Herman yarezemo Kiliziya Gaturika yaragitsinzwe.

Amakuru twakomeje duhabwa n'abantu batandukanye b'inshuti za hafi za Herman ngo yatsinzwe ikirego yaregaga Kiliziya Gaturika ahita atangiza urugamba rwo gukuraho Repubulika y'u Rwanda.

Nkuko bakomeje badutangariza ngo Manirareba Herman yandikiye Intekoshingamategeko asaba ko Perezida Kagame Paul yaba umwami w'u Rwanda akazasimbirwa n'umuhungu we Cyomoro.

Abanyarwanda batandukanye babonye Manirareba Herman afite igipankalite cyanditseho umwirondoro w'umukuru w'igihugu , kongeraho gukuraho Repubulika y'u Rwanda bagize impungenge.

Abasesengura iby'amategeko bo baganira n'itangazamakuru bagize bati"Kuba itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda ryahindurwa ntacyaha kirimo,ahubwo yazaregwa kwivanga mu buzima bwite bw'umukuru w'igihugu.

Twagerageje gushaka amakuru mu nzego z'umutekano n'iz'ubugenzacyaha ntihagire uwo tubasha kubona.

Isesengura riva muri rubanda Niba Ubwami bwarakuweho na Repubulika n'ubu abanyarwanda bakaba bakirwana nibyo bikomere ibi byo bizacura iki?gusaba guhindura u Rwanda Repubulika harabavuga ko hari abarwanya FPR babyihishe inyuma kugirengo bateze akaduruvayo muri rubanda.

Bamwe mu banyarwanda bategereje kumva umwanzuro uzafatwa kuri Manirareba Herman ushaka kugarura Ubwami nta n'isano bagirana.

 

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *