Umujyi wa Kigali mu murenge wa Kigali ubuyobozi bwahagurukiye kurwanya inzoga z’ibikwangali kuko zica ubuzima bw’abaturage.

Inyigisho zibungabunga ubuzima zihora zigishwa abaturage kugirengo biteze imbere ntakibahutaje.

Inzego z'ubuyobozi kuva k'urwego rw'Isibo, Umudugudu ugatera intambwe ukagana Akagali ukakirwa n'umurenge bigisha,bavugako inzoga zitwa Ibikwangali ar'ikiyobyabwenge,ko kiyayura umutwe,kikanatera izindi ngaruka mbi umubili wuwakingweye.

Inkuru yacu iri mu mujyi wa Kigali mu murenge wa Kigali ahamaze iminsi havugwa agatsiko kigometse kadashaka gukurikiza amategeko n'amabwiriza yo kureka ikiyobyabwenge cyitwa igikwangali.

Ubwo ikinyamakuru Ingenzi na ingenzinyayo.com cyageraga mu murenge wa Kigali twaganiriye n'abantu batandukanye ku kibazo cy'urugomo ruharangwa n'ikirutera.

Umwe k'uwundi bati "Ubuyobozi bwo mu murenge wa Kigali no mu tugali nta kibazo bo buzuza inshingano,ariko ikibazo gikomeye kiba kubayobora Isibo n'Imidugudu.

Uwo twahanye izina rya Karenzi k'ubw'umutekano we tuganira yagize ati"ikibazo cy'umutekano mukeya tugitezwa n'inzoga zinkorano zitwa Ibikwangali ,kuko abazinyweye bararwana,aba bazenga bakanazicuruza bakorana nabamwe bayobora Isibo nabo mu mudugudu.

Karenzi yagize ati "Nk'ubu hari uwitwa Muhire uyobora umudugudu akorana nabenga Ibikwangali bakanazicuruza cyane ko niyo yamenye ko hateguwe igikorwa cyo kubafata arababurira bakabihisha.

Undi twahaye izina rya Mukeshimana k'ubw'umutekano we nawe yashyize mu majwi Muhire ko akingira ikibaba abenga bakanacuruza Ibikwangali.

Mukeshimana yadutangarije ko Muhire iyo hari igikorwa gikozwe ahuruza inzego zitandukanye harimo n'itangazamakuru akaziha amakuru anyuranye nayabaye,bityo bikaba bigaragaza Umurenge nabi.

Ingenzi niki mwasaba inzego z'ubuyobozi bwanyu ku kibazo cya Muhire? Mukeshimana n'uko yahagarikwa k"ubuyobozi bw'umudugudu.Inzego ntizacitse intege zo guhiga no gufata Ibikwangali kuko babimeneye muruhame muri centre Akirwanda.

Umurenge kugeza ku irondo ry'umwuga bafashe abenga bakanacuruza inzoga z'ibikwangali zifatwa murwego rw'ibiyobyabwenge.Abafashwe:Nzabahimana Theogene alias Papa Kecy afite imyaka 39 nimero ya telephone 0788464914 yafatanywe ltrs 550.

Amakuru atangwa kuri Nzabahimana Theogene nay'uko yananiranye kuko tariki 5 werurwe 2022 na tariki 11 Gicurasi 2022 yarafashwe acibwa amande,ariko yanze kubireka.

Abaturage bati"Nzabahimana Theogene yarafashwe arigishwa aranga kugeza ubwo 2017 yatwawe mu kigo cy'inzererezi i Gikondo kwa Kabuga.

Abaturage bakaba batangazako aribo bibwiriye inzego zikuriye irondo n'umudududu kuko izo zibanze aziha ruswa zikamubwira igihe bazafatira Ibikwangali.Niyoyita Daniel afite imyaka 45 afite nimero za telephone 0785034462 yafatanywe ltrs 240.

Uwizeyimana Diane afite imyaka 25 nimero za telephone 0783536969 yafatanywe ltrs 80.Hakizimana Jean Papa Kacyira afite imyaka 43 nimero za telephone 0788459487

Muhire Umuyobozi w'umudugudu
Inzego z'umutekano zikorera mu murenge wa Kigali zatangarije ikinyamakuru Ingenzi na ingenzinyayo.com ko abafashwe bafungiwe kuri station polisi ya Kigali bigishwa kureka kwenga no gucuruza ibiyobyabwenge ,nyuma bacibwe amande.

Twagerageje gushaka izindi nzego ngo twumve ingamba ziriho zifatirwa abakoresha ibiyobyabwenge byo mubwoko bw'ibikwangari ntitwabasha kubabona ,umunsi tuzavugana tuzabibatangariza.

 

Kimenyi Claude.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *