Bamwe mu bagabo baratabaza Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame kuko har’itsinda ry’abategetsi n’abacuruzi rikomeje kubasenyera ingo.
Nta nduru ivugira ubusa,ntawutwika inzu ngo ahishe umwotsi,iminsi ihishira ikinyoma,umunsi umwe ukerekana ukuri.Byaravuzwe biracecekwa birongera none ruswa y’igitsina iravuza ubuhuha.Ubwo bamwe mubagabo bafite abagore n’abakobwa bararuwe na bamwe mu bategetsi,na bamwe mubacuruzi batangiraga kwerekana akarengane bakorerwa bitwaga abanyamakosa.Reka turebe abamaze igihe bavugwa mururwo rugendo ruvugwamo ubusambanyi.Nzabakirana Eduard umwe mubacuruzi bivugwako bakize cyane ninawe nyiri Tropical House iriya nzu iri haruguru ya Chic afite n’amahoteri menshi I Kigali no ku Gisenyi rero aza ku isonga mu bakekwaho icyo cyaha.Gatera Norbert nawe ntiyatanzwe nyiri Romantic ku Gisozi.Shema Shop nawe yunze igikundi.Undi kizigenza ni Kazungu ufite uruganda rwa ngufu rukorera Kamuhanda.Abategetsi baketsweho harimo Ministri w’ubutegetsi bw’igihugu Gatabazi Jean Marie.Undi ni visi Meya ushinzwe ubukungu mu mujyi wa Kigali.Ruharwa n’uwahoze ari Ministri w’urubyiruko Bamporiki Eduard.Intandaro yabaye ifungwa rya Ishimwe Diedonne warukuriye igikorwa cya Miss Rwanda.Ubwo Ishimwe Diedonne yafatwaga n’urwego rw’ubugenzacyaha RIB nibwo byavugwaga ko icyaha akekwaho kirimo abanyabubasha bo muri FPR ,ariko biza kwerekana indi sura.Ubu rero byifashe gute? Ishimwe Diedonne yagejejwe k’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rukorera Nyamirambo . Ishimwe Diedonne akigezwa murukiko inteko iburanisha yahise ivugako urubanza rugomba kubera mu muhezo.Bamwe mubabaye ba Miss,abandi batatsinze irushanwa,abaturage basanzwe, itangazamakuru,inzego z’umutekano bari babukereye kugirengo bumve itsinda ryagize u usambanyi umwuga.Abaraho inyuma y’urukiko bahereye k’umucuruzi witwa Nzabakirana Eduard.Bagiraga bati “Ishimwe Diedonne yajyaga ashakira Nzabakirana Eduard abakobwa bajya kumumasa bikarangira basambanye.Nzabakirana Eduard yigeze kugaragara muri Gacaca mu murenge wa Nyarugenge avugwaho gusahura amabaro ya za caguwa igihe bamwe mubakomoka i Nyanza bari bahunze bitwa ibyitso.Nzabakirana Eduard yavuzweho ko kuberako aragiye imitungo yo mu cyama ntawamukoraho.Gacaca yarinze irangira ntacyo yongeye kubazwa.Ubu rero harimo abagabo bagera muri batatu tuzatangaza ubutaha bavugako Nzabakirana Eduard abasenyeye Ingo abatwarira abagore yiteaje amafaranga no kwiyemera ko ntawamukoraho kuko ashyigikiwe n’abayobozi,aba bagabo yatwariye abagore ngo bagiye kugana inkiko .Gatera Norbert nawe aravugwa ninawe kiraro cyambukiweho giha Bamporiki Eduard ruswa itumye akatirwa imyaka ine.Shema shop we kuki avugwa?ese bizarangira gutyo?Kazungu nawe aravugwa ,ikindi igihe yizihiza isabukuru y’amavuko y’abana be mu matente yo Kwa Gatera Norbert ngo haba haragaragaye ubusinzi n’ ubusambanyi bukabije ababukoze baregwa na Bamporiki Eduard.Uruhande rw’abategetsi baravugwa ariko ntibarafatirwa mu cyuho.Abasesengura basanga Nzabakirana Eduard ashaka ko Bamporiki Eduard afungwa kugirengo bakingire ikibaba Gatera Norbert.Umunsi Ishimwe Diedonne azakatirwa abenshi mu banyabubasha bazisanga amabanga yabo yashyizwe ahagaragara.Visi Meya Mpabwanamaguru Merard we azwiho kuba umutoni w’ingoma cyane ko ariwe wakoreshejwe hirukanwa Sagashya.Ishimwe Diedonne kuba akekwaho gusambanya abari mu marushanwa rya Nyampinga ,kandi hakaba byaragaragaye ko harimo abanyabubasha bizakemuka gute?ubu rero abenshi bategereje kumva igisubizo cy’urukiko ku iburana rya Ishimwe Diedonne nabo bafatanije, abagabo bararya imbwa zikishyura Ishimwe araborera mumunyururu agatsiko k’abanyamurengwe kigaramiye.Muminsi micye yurabahezaho amazina y’abagore nashenye kubera aba bacuruzi.
Kimenyi Claude