Politiki: AFC/M23 yari yarafunze abana ba Col Jean Marie Viannry Kazarama barekuwe
Urujya n’uruza rw’intambara iri muburasirazuba bw’igihugu cya Congo Kinshasa yavuzwemwo byinshi,ariko ubu ikivugwa n’ifungurwa ry’abana ba Col Kazarama
Kuki aba bana bari barafunzwe?
Inkuru y’ikinyamakuru ingenzi news paper na Ingenzinyayo.com irashingira ku
makuru aturuka mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo avuga ko abana babiri b’impanga ba Col. Vianney Kazarama bari bamaze igihe bafunzwe n’inzego z’umutekano za AFC/M23 bamaze kurekurwa nyuma y’igihe kinini havugwa impungenge ku mibereho yabo muri gereza.
Abo basore bari barafashwe bakekwaho gutunga imbunda mu buryo butemewe ndetse no gukekwaho gutanga amakuru ku nzego zitandukanye, ibintu byatumye bafungwa mu mezi ashize. Icyakora amakuru atandukanye yakomeje kuvuga ko hari abayobozi bamwe ba gisirikare batemeranyaga n’ifungwa ryabo, bavuga ko ibirego byabashinjwaga bitari bifite ibimenyetso bihagije.
Abakurikiranye iki kibazo bavuga ko abo basore banyuze mu bihe bikomeye mu gihe bari bafunzwe. Hari amakuru yavugaga ko umwe muri bo yakubiswe bikomeye bikamuviramo ibikomere byatumye avurwa igihe kirekire.
Amakuru kandi avuga ko ikibazo cyabo cyagejejwe ku buyobozi bukuru bwa AFC/M23 buyobowe na Gen Sultani Makenga, aho ngo habayeho isuzuma ryimbitse ry’ibirego byari byabaregwaga mbere y’uko hafatwa icyemezo cyo kubarekura.
Abasesenguzi bavuga ko irekurwa ry’aba bana rishobora gufatwa nk’intambwe igamije kugabanya amakimbirane n’impungenge zari zimaze igihe zivugwa mu miryango imwe n’imwe ifitanye isano n’abayobozi ba AFC/M23.

Ku ruhande rwa Col Vianney Kazarama, amakuru avuga ko yirinze kugira byinshi atangaza kuri iki kibazo, ahubwo akomeza ibikorwa byo gukangurira Abanyarwanda bari mu mitwe yitwaje intwaro ikorera muri Congo gutahuka mu Rwanda no kwitabira gahunda zo gusubira mu buzima busanzwe.
Bamwe mu batuye mu Burasirazuba bwa Congo bavuga ko irekurwa ry’abo basore ryakiriwe neza n’abari bafite impungenge ku mutekano n’uburenganzira bwabo, nubwo hakiri ibibazo byinshi by’umutekano bikomeje kuvugwa muri aka karere.
Nubwo aya makuru yakwirakwijwe n’inzego zitandukanye, ubuyobozi bwa AFC/M23 ntiburagira itangazo rirambuye risobanura impamvu nyakuri y’irekurwa ryabo cyangwa ibisubizo by’iperereza ryari ryarakozwe kuri iki Ingenzi news paper na
Ingenzinyayo.com izakomeza gukurikirana aya makuru no kubagezaho ibizava mu iperereza ndetse n’ibindi byemezo bishobora gufatwa n’inzego zibishinzwe.
Hakizimana Jean Elie


Rujugiro Tribert yapfuye iki na FPR?