Iminsi mibi ntawuyicuraho undi Bamporiki Eduard yirukanye Uzamberumwana Odda Paccy mu itorero none bahuriye mu nzira y’ibibazo.
Ibihe byose byo k’ubuzima bwa muntu habamo ibyiza cyangwa hakabamo ibibi.Aha niho abakurambere b’u Rwanda bagize bati “iminsi mibi ntawuyicuraho undi”Uy’umugani wacibwaga cyangwa ucibwa iyo umuntu yakoreye mugenzi we igikorwa kimunyagisha ubutunzi kugeza naho yamugambanira ubuzima bwe bukajya mu kaga.Inkuru yacu irava mu bantu batandukanye bashingira ku gikorwa cyakozwe na Bamporiki Eduard igihe yar’umuyobozi w’itorero ry’igihugu akandika ibaruwa yirukanye Uzamberumwana Odda Paccy mu itorero ry’igihugu.Abenshi babonye ibaruwa yanditswe na Bamporiki Eduard yirukana Uzamberumwana Odda Paccy barumiwe,ariko nuwaruzi ukuri,ati”haguma ruseke”Umusaza umwe ugirana isano n’uyu Uzamberumwana Odda Paccy wirukanywe nk’ikigwari atewe icyasha na Bamporiki Eduard tuganira yagize ati “Burya koko iminsi mibi ntawuyicuraho undi koko”Aha yakomeje atwerekako isi ar’ishuri cyane ko icyo gihe uwar’umutoni w’ingoma Bamporiki Eduard ubu yakatiwe igifungo cy’imyaka ine.Undi wigeze kumva Bamporiki Eduard avuga ku kibazo cya Indamage Yvone ubu wafunzwe agakatirwa imyaka cumi n’itanu.Aha humvikanye Bamporiki Eduard avuga mu itangazamakuru ko yagiye kugira Inama Indamage ariko akanga kumva.
Mu itangazamakuru hongeye kumvikana Bamporiki Eduard avuga kuwari umuhanzi Nyakwigendera Kizito Mihigo.Bamporoki Eduard yagiye yumvikana kumvugo zitandukanye ashinja abanyarwanda ubugambanyi ,ko we ategwa imitego.Abasesengura baragira bati “ese igihe cyaba kigeze ngo Bamporiki Eduard nawe abe atanze u Rwanda?ikindi n’uko bamwe mubakurikiye ijambo rya Bamporiki Eduard avuga ko ruswa igomba kurwanywa hatitawe k’umwanya buri muntu arimo,ariko igitangaje n’uko Bamporiki Eduard ariwe wafatanywe ruswa kugeza ayihamijwe n’urukiko.Andi makuru nay’uko abo Bamporiki Eduard yagiye agambanira batangiye kwishimira uko nawe ariho muribibihe,cyane ko benshi abo yakuye mu myanya abenshi batangiye kuyisubizwamo.Amakuru ava ahizewe arahamyako Bamporiki Eduard yatangiye gushaka zimwe mu nkotanyi ngo zimusabire imbabazi ubujurire azabutsinde.
Andi makuru nayo ava ahizewe akaba asabako Bamporiki Eduard yafungwa cyane ko na GahakwaDaphorse cyangwa n’izindi nkotanyi zahamijwe ibyahaha ziriho zirarangiza ibihano mu magereza.Ubujurire bwa Bamporiki Eduard n’ibwo buzerekana kubogamira kuri bamwe nadahanirwa icyaha cya ruswa,abandi nabo bakavugako ikibazo cya Bamporiki Eduard aricyo kuzerekana ahaganishwa ubutabera bw’u Rwanda.
Kimenyi Claude