Umujyi wa Kigali City manager Rugaza Julian n’amakampani amwe namwe atwara ibishingwe barakemangwa isuku.

Ubuyobozi bw’u Rwanda bushyira ingengo y’imali nini mu isuku.Ahibandwaho cyane ni mu mujyi wa Kigali no muyindi migi iwunganira.Inkuru yacu iri mu mujyi wa Kigali kuko ariho hubatse ibiro bikuru biyobora igihugu.Reka turebe uko bihagaze mu murwa mukuru w’u Rwanda kurwego rwo kubugabunga ibidukikije no gutwara ibishingwe.Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali murwego rw’isuku ruhagarariwe na Madamu Rugaza Julian.Inkuru yacu iri mu mujyi wa Kigali aho mu mpande zitandukanye usanga ibishingwe byuzuriranye ku mihanda,ahandi mu bibanza bitarubakwa.Rugaza Julian we hari ibitangazamakuru atajya aha amakuru,ariko akirengagiza ko Umuyobozi gutanga amakuru bigenwa n’itegeko.

Ibishingwe bimenwa muri za ruhurura

Ubu rero haravugwa ko hari amwe mu makampani aba afite amasoko yo gutwara ibishingwe cyane mu mujyi rwagati,ariko ugassnga birunze mu mifuka cyangwa ibidobo binini.

Ibishingwe birundwa ahabonetse

Ibice usangamo ibyo bishingiye ni nko mugice cyahahoze Gereza,igice kigana ahajya mu Gakiriro ka Nyarugenge.Imvura iyo iguye harabanijugunya mu marigori y’imihanda kugeza naho bizibira amazi agasendera mu mihanda.

Kampani zitwara ibishingwe byari byajugunywe ahahoze Gereza

Izi kampani zikaba zitwara ibishingwe zishyurwa n’abacururiza mu mujyi,ikibabaje iduka ryishyura Umujyi wa Kigali,rikagaruka rikanishyura za Kampani,kandi nabwo zikazatwara ibyo bishingwe induru zavuze.Ikindi kivugwa mu mujyi wa Kigali n’uko abashinzwe isuku kuva mu rwego rw’Akagali, Umurenge Akarere kugeza k’Umujyi wa Kigali usanga batabasha kubaza izo kampani impamvu zikora nabi,kuko ubwo bubasha buba bugomba gutangwa na Rugaza Julian wenyine.

Rugaza Julian city manager w’umujyi wa Kigali(photo archives)

Ikibazwa nabatanga amafaranga ngo babone isuku ,ntibayikorerwe nicyuko basanga bagomba,aho kunguka.Niba Umujyi wa Kigali ufunga Restaurant,Utubali ko nta suku wo kutayigira bizagenda gute?igice cyo ku Muhima ruguru y’ibagiro naho umwanda uravuza ubuhuha.Ikindi gice kivugwamo umwanda nicya Nyabugogo .Umuntu k’uwundi baribaza niba bazakomeza gutanga amafaranga y’isuku buri kwezi kandi umwanda wuzuriranye ku miryango yaho bakorera cyangwa batuye.

 

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *