Kuki urupfu rwa Dr Twagiramungu Fabien rukomeza kuzamo amayobera kandi Yves Kamuronsi wamugonze amaraso ye harayabayamushinja?
Ishyari n’inzangano bikomeje kumena amaraso y’inzirakarengane.Aha niho hava kwibaza byinshi k’urupfu rwa Dr Twagiramungu Fabien wagonzwe murukerera rwo ku wa 31 werurwe 2022.Hanze aha benshi babivuga ku inshi k’urupfu cyangwa iyicwa rya Dr Twagiramungu Fabien hashingiwe kuwo yaririwe n’ibikorwa bye.Ingeri zitandukanye hanze aha baragira bati “ninde wahaye ubutumwa Yves Kamuronsi bwo kwica Dr Twagiramungu Fabien?Abandi bati imitungo ya Dr Twagiramungu Fabien yaba ariyo yabaye intandaro yo kwicwa kwe?Dore uko hanzaha babivuga.Yves Kamuronsi yaje gucumbika iruhande rwo kwa Dr Twagiramungu Fabien kugirengo azamugonge.
Umwe k’uwundi bagira bati”turetse nibyo umukozi wo kwa Yves Kamuronsi yavuze hari ingingo zerekana uko yari gatumwa nyuma yo kuneka uko hazicwa Dr Twagiramungu Fabien.Uko bivugwa ngo Dr Twagiramungu Fabien yaramaze igihe yarashoye imali mu Kabali kitwa 2 Shots Club gaherereye i Remera harebana n’irimbi ry’intwali mgice cya stade Amahoro.Ikindi kivugwa n’uko Dr Twagiramungu Fabien yarazwiho gukora siporo guhera sakumi nimwe za mugitondo.Aha niho tugiye kuberako Yves Kamuronsi yakoze icyo yatumwe kandi yaganiriye,ninaho bamwe mubabanye na Dr Twangiramungu Fabien bahera basabako igihe hazaba habaye urubanza aya maraso yamenwe murukerera rwo mu ntangiriro za Mata 2022 uwabigizemo uruhare wese yayabazwa.Amakuru agaragara ahantu hatandukanye yemezako Yves Kamuronsi yaparitse imodoka kuri station kwa Ndengeye ifite plaque RA E 654 K .Amakuru agera ku kinyamakuru Ingenzi na ingenzinyayo com ngo Kamuronsi Yves akitaba phone ye igendanwa nibwo yakije imodoka yihuta ahurirana na Dr Twangiramungu Fabien ahita amugonga,we ahita ataha iwe murugo.Bamwe dukesha ayamakuru batashatse ko amazina yabo yatangazwa kubera umutekano wabo tuganira bagize bati “Bakibona imodoka igonze umuntu akiturahasi habaye guhurura no gukurikirana imodoka ikoze ubwo bwicanyi.Ubwo hashize akanya umusekirite wo kuri station chez Ndengeye niwe wavuze plaque zigonze.Ubwo plosi ishami rya Traffic ryahageze rikurikiranye risanga imodoka yagonze iri mu gipangu.Amakuru yakurikiyeho nay’uko hamenyekanye ugonzwe hahamagazwa imbangukiragutabara(Ambulance)iraza itwara Dr Twagiramungu Fabien kwa muganga mu bitaro byitiriwe Umwami Faysal.Ubwo inzego za leta ngo zageraga kwa Kamuronsi Yves zasanze umukozi we yoza imodoka ayikuraho amaraso.Undi wakoranaga siporo na Dr Twagiramungu Fabien nawe yanze ko twatangaza amazina ye kubera umutekano we,ariko nawe yadutangarije ko inzego zitandukanye zabajije umukozi wa Yves Kamuronsi igihe aherukira shebuja?Umukozi atazuyaje yahise atangaza ko shebuja yahamagawe n’abantu agahita yatsa imodoka akagenda,kandi yakomeje atangaza ko Yves Kamuronsi agenda imodoka yarinzima none ayigaruye yashwanyutse iriho amaraso.Yves Kamuronsi guhisha ibimenyetso no kubisibanganya yahise yoza amaraso araryama inzego z’umutekano zigeze iwe abyuka nkaho yarasanzwe aryamye yirengagije ko yakoze amahano.Uhisha iminsi ariko ntuhisha umunsi!Ubwo Dr Twagiramungu Fabien yamaraga kwitaba Imana nibwo bamwe na bamwe banze kuryamira ukuri Yves Kamuronsi atabwa muriyimbi.Ifungwa rya Yves Kamuronsi ryaje kumuganisha murukiko rwibanze rwa Gasabo rukorera Kibagabaga.
mucamanza yahamije Kamuronsi Yves ibyaha bibili,aribyo byo guhisha ibimenyetso no kudatabara uri mukaga.Umucamanza amuhamya igifungo cy’imyaka itanu.Aho ruzingiye naho mu bujurire murukiko rwisumbuye rwa Gasabo rukorera i Rusororo habayemo impungenge.Za nshuti za Nyakwigendera Dr Twagiramungu Fabien zaje kugera i Rusororo zitungurwa n’uko tariki 16/nzeli 2022 umucamanza yaburanishije urubanza rwa Yves Kamuronsi ,kandi hari ikiruhuko kuko urugaga rw’Abavoka bari bagiye mu matora.Umucamanza yanzuye ko urubanza ruzasomwa tariki 7 ukwakira 2022.Ubu umwe k’uwundi bibaza impamvu rutasomwe ?uko hanzaha bivugwa !inshuti za Yves Kamuronsi zivugako uko bizagenda kose azarekurwa cyane ko Egde Nkuranga Perezida wa Ibuka k’urwego rw’igihugu ngo abirinyuma.Izindi nshuti zahafi za Yves Kamuronsi ngo Nkuranga Egde avugako yari umukozi wa Ibuka,kuko ngo Kamuronsi Yves yakoraga ku rwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi.Abasesengura basanga kuba Nkuranga Egde aramutse anabivuze yaba akoze ikosa abamuzi bagasanga atakora iryo kosa.Kuba rero abo kwa Nyakwigendera Twagiramungu Fabien barabuze ubutabera nkuko bivugwa nabo mu nshuti zabo.Ikindi bamwe mubakurikiranye iby’urupfu rwa Dr Twagiramungu Fabien bakanasesengura ijambo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame akaba n’umuyobozi mukuru wa FPR k’urwego rw’igihugu ,mu ijambo rye ryamaganaga abayobozi bigira indakoreka,bigira initabashwa ntibuzuze inshingano usanga basa nababuza imurikiranwa ry’uru rubanza rwae Nyakwigendera Dr Twagiramungu Fabien wishwe urwagashinyaguro.Mu nkuru itaha tuzabagezaho uko inzego zitandukanye ku kibazo cy’iyicwa rya Dr Twagiramungu Fabien wishwe na Yves Kamuronsi.Tukazabagezaho ubuzima bwa Nyakwigendera Dr Twagiramungu Fabien akiri mu isi,tukabagezaho uko iperereza rihagaze,kongeraho nufitemo uruhare.
Kimenyi Claude