Ubuhamya bwa Kamikazi wabyaye umwana udafite virusi itera sida abikesha Kunywa imiti neza
Gufata neza imiti igabanya ubukana no kubahiriza gahunda n’inama z’abaganga, byagufasha kubyara umwana udafite virusi itera sida.
Ubu ni Ubuhamya bwa Kamikazi.
Kamikazi(amazina ye yahinduwe nk’uko yabidusabye) wo mu karere ka Huye , avuga ko akimara kumenya ko afite virusi itera sida yihebye cyane , akumva ko atazongera kubyara undi mwana, kuko yumvaga bavuga ko umuntu ubyaye yaranduye umwana we atabaho, cyangwa nawe avukana ubwandu, dore ko yari yaranabibonye ku muturanyi we wari uyirwaye akaza gusanga n’abana be babiri barayivukanye .
Icyakora kubahiriza gahunda n’inama z’abaganga byamufashije kubyara umwana muzima udafite ubwandu ubu agize imyaka 10.
Ati’’ Mutwite nakomeje kunywa imiti nk’uko muganga yabinsobanuriye bakajya bampamagara bagapima ibizamini bareba abasirikare b’umubiri ndetse na virusi zisigaye mu mubiri. Nkarya indyo yuzuye nkanywa amata n’igikoma cya sosoma baduhaga kwa muganga kugeza mbyaye . Umwana nawe bamuhaye umuti nkajya nkomeza kumwonsa bakanyereka igihe nzamugarura bagapima amaraso ye, bakambwira ko nta virusi afite’’.
Akomeza agira ati’’Agize amezi atandatu nakomeje kumuha imfashabere, agize umwaka n’igice bansaba kugabanya ibere nkongera imfashabere, ari nako mutoza kumucutsa yagize imyaka ibiri arivaho, ni nako bakomezaga bamukurikirana bamuha umuti, bamufata n’ ibizamini. Umwana wanjye ubu ni muzima nta kibazo afite , mbikesha kubahiriza gahunda ya muganga n’inama bangiraga, n’ubu ndacyafata imiti neza ni ikintu kinshimisha cyane kubona umwana naramubyaye mfite virusi ariko akaba ari muzima’’.
Minisiteri y’ubuzima ivuga ko kuva gahunda yo gufata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera Sida yagera mu Rwanda, bigaragara ko iyi gahunda yagize umumaro, kuko yagabanyije umubare w’abana banduzwaga n’ababyeyi babo mu gihe batwite, babyara ndetse no mu gihe cyo konsa.
Dr Ndimubanzi Patrick umunyamabanga nshingwabikorwa w’urwego rushinzwe imyigishirize y’abakozi mu rwego rw’ubuzima muri Minisiteri y’ubuzima, ashingiye ku byo yiboneye ubwe, avuga ko agitangira akazi ko kuvura, wasangaga abana nka 40% bavuka bafite virusi, bayandujwe n’ababyeyi babo, ubu aho imiti ibonekeye no kubamenya hakiri kare imibare yaragabanutse kuko ubu abavuka bayifite , bari hagati ya 1% na 2%.
Mu Rwanda mu myaka 15 ishize ubwandu bwa virusi itera SIDA bwagumye kuri 3% ku bantu bafite kuva ku myaka 15 kuzamura , ubwandu ku bana bavuka ku babyeyi bafite virusi itera sida, bwagumye munsi ya 2%. Mu bantu bagera ku bihumbi 230 bafata imiti bafite virusi itera sida , 94% muri bo bafata imiti igabanya ubukana , kandi bakaba bayifata neza.
Ubwanditsi Journal Ingenzi